Home Amakuru Iradukunda Bertrand yatangiye umwuga w’ubwogoshi muri Canada (AMAFOTO)

Iradukunda Bertrand yatangiye umwuga w’ubwogoshi muri Canada (AMAFOTO)

231
0

Nyuma yo guhagarika ruhago ndetse akabitangaza abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Iradukunda Bertrand yamenyesheje inshuti ze ko yatangiye akazi gashya ko kogosha muri Canada aho yagiye.

Mu minsi ishize, ni bwo Iradukunda Bertrand wakiniye Amavubi n’izindi kipe zitandukanye mu Rwanda no hanze ya rwo, yafashe urugendo rumuganisha mu gihugu cya Canada.

Akigerayo, uyu musore ntiyatinze guhita amenyesha inshuti ndetse n’abavandimwe ko yahagaritse gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.

Nyuma yo guhagarika umwuga wo gukina ruhago, yahise atangira uwo kogosha nk’uko yabitangaje abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo Instagram.

Uyu musore yifashishije amafoto yashyize kuri Instagram, yavuze ko nta kinanira umutima ushaka maze ashimira uwamukundishije kogosha ndetse akabimwigisha.

Bertrand yakiniye amakipe arimo Isonga FA, APR FC, Bugesera FC, Police FC, Kiyovu Sports, Gasogi United, Mukura VS, Musanze FC, na Township Rollers FC yo muri Botswana.

Bertrand yatangiye umwuga w’ubwogoshi muri Canada
Yatangiye kurya ayo kogosha
Ni akazi yishimiye
Ati akazi kose ushyizeho umutima ntikakunanira

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here