Home Amakuru Rayon Sports yagize umusangiro usoza umwaka

Rayon Sports yagize umusangiro usoza umwaka [AMAFOTO]

131
0

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, abakozi ba yo ndetse n’abakunzi ba yo, basangiye bifurizanya kuzasoza neza umwaka wa 2023 ndetse banishimira ibyo bagezeho muri uyu mwaka uri kurangira.

Ibi birori byabaye ku wa Gatatu tariki ya 20 Ukuboza, bibera ku Kimihurura. Abari bitabiriye uyu musangiro, barimo ubuyobozi bw’ikipe, abakozi ba yo ndetse n’abakunzi ba yo biganjemo abasanzwe bayiba hafi cyane mu bijyanye n’amikoro.

Mu byo bishimiraga bagezeho muri uyu mwaka, harimo ibikombe birimo icy’Amahoro n’icya Super Coupe cyegukanywe na Rayon Sports ndetse n’icya shampiyona y’icyiciro cya Kabiri mu bagore, cyegukanywe na Rayon Sports Women Football Club ubwo yazamukaga mu cyiciro cya mbere.

Abatumiwe kandi, bahawe ishimwe ku bwo kuba barakomeje kuba hafi cyane y’ikipe, bifurizanya kuzagira Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2024, basoza bahize kuzegukana ibikombe byose biri gukinirwa uyu mwaka w’imikino 2023-2024.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here