Home Imikino Episode 1: Amanyanga mu ihamagarwa ry’Amavubi y’Abagore

Episode 1: Amanyanga mu ihamagarwa ry’Amavubi y’Abagore

394
0

Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore y’umupira w’amaguru, Nyinawumuntu Grâce, yongeye guhamagara abakinnyi 25 mu mwiherero utegura imikino ibiri ya Ghana mu guhatanira itike yo kujya mu gikombe cya Afurika, ariko arenza ingohe bamwe bakayitanzemo umusanzu kurusha bamwe yahamagaye.

Kuri uyu wa Gatatu, ni bwo hatangajwe urutonde rw’abakinnyi 25 bahamagawe mu kipe y’Igihugu y’abagore igomba kwitegura umukino wa Ghana mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cy’Abagore, CAF Women’s Africa Cup of Nations 2024 Qualifying’ kizabera muri Maroc.

Mu mihamagarire y’iyi kipe, hongeye kuvugwamo igisa n’amanyanga bitewe n’abanahamagawe ndetse n’abatahamagawe.

U Rwanda rwisanze ruzakina na Ghana mu ijonjora ry’ibanze. Ikipe izasezerera indi muri iri jonjora, izahita ihura n’izaba yasezereye indi hagati ya Gambia na Namibia.

Biteganyijwe ko imikino ibanza izakinwa hagati ya tariki 18-26 Ukwakira. Iyo kwishyura izakinwa guhera tariki 27 Ugushyingo kugeza tariki 5 Ukuboza 2023.

Ibisa n’amanyanga byagaragaye:

Umutoza Nyinawumuntu Grâce, yahamagaye bamwe mu bakinnyi badakina yirengagiza abakina kandi bashoboye.

Bamwe mu bakinnyi bagarutsweho, ni umunyezamu Itangishaka Claudine na Kalimba Alice bombi bakinirira Rayon Sports WFC na Uwimbabazi Immaculée ukinira AS Kigali WFC.

Ibi byatumye hahamagarwa abanyezamu babiri bakina mu kipe imwe, nyamara umwe muri bo ari umusimbura w’undi. Abo ni Ndakimana Angeline ubanzamo muri AS Kigali WFC na Uwamahoro Diane w’umusimbura we.

Ikindi cyagaragaye muri uru rutonde, ni uguterura abari bakinnye na Uganda imikino ibiri iheruka havuyemo Kalimba Alice bivugwa ko ashobora kuba afitanye ibibazo na Nyinawumuntu ndetse na Nibagwire Sifa Gloria umwunganira mu mihamagarire y’ikipe.

Ikipe ihamagarwa na Grâce na Gloria:

Ubwo iyi kipe yajyaga guhamagarwa ngo ikine na Uganda mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu mikino Olempike izabera i Paris mu Bufaransa umwaka utaha, habayeho amanyanga mu kuyihamagara.

Amakuru yizewe UMUYOBORO wamenye, avuga ko, Nibagwire Sifa Gloria na umutoza Mukamusonera Théogenie ubwo bari mu rugo rw’umukinnyi wa AS Kigali WFC witwa Olive uzwi nka Gatete ukina mu bwugarizi, bavuganye na Grâce kuri telefoni igendanwa bakaganira ku bakinnyi bagomba guhamagarwa, uwo bashaka agashyirwa ku rutonde, uwo badashaka agashyirwa ku ruhande.

Umwe mu bakinnyi baganiriweho icyo, harimo Imanizabayo Florence ukinira Kampala Queens yo muri Uganda ariko icyo gihe yakiniraga Rayon Sports WFC.

Mu byo twamenye byatumye we bamushyira ku rutonde, batavuze bati “Reka tumushyireho umunwa w’aba-Rayons nta wawukira.” Undi waganiriweho icyo gihe ni Kalimba Alice, bavuga ko ntaho bamuhera kuko ahora ari mu bihe byiza iyo adafite imvune. Nawe ajyamo gutyo.

Urutonde rw’abagombaga kubanzamo bamenyekanye mbere y’imyitozo!

Ubwo hahamagarwaga ikipe yagombaga gukina na Uganda, amakuru avuga ko ni yo hari gukorwa imyitozo ingana iki, urutonde rwagombaga kubanzamo rwari ruzwi na mbere kabone ni yo abakinnyi bari kwigaragaza bate.

Abatari inshuti za hafi z’umutoza na Gloria, bashyizwe ku ruhande mu kipe y’Igihugu!

Ubwo bakoraga imyitozo yiteguraga Uganda muri Nyakanga uyu mwaka, hari bamwe mu bakinnyi bigaragaje ndetse banashimwa n’Umuyobozi wa Tekiniki muri Ferwafa, Gerard Buschier ariko umutoza abarenza ingohe. Abo barimo Kalimba Alice ukina hagati mu kibuga byageze aho anashyirwa hanze mu myitozo.

Byageze aho Gérard Buschier abaza Nyinawumuntu Grâce impamvu adakoresha abarimo Kalimba, undi amusubiza ko nta kinyabupfura agira [Indisciplin].

Mu kipe y’Igihugu y’Abagore harimo benshi banze kwiteranya ariko babaye!

Bamwe mu bahamagarwa muri iyi kipe, babaye ntiteranya kugira ngo batiteranya bikabaviramo kutazongera kubahamagara ku yindi nshuro. Ndetse benshi bambariye ku bisebe ariko baryumyeho kugira ngo bakomeze barwane ku mugati wo guhamagarwa mu kipe y’Igihugu.

UMUYOBORO wifuje kuvugana n’aba bavugwa muri ibi bibazo, ariko yaba Nyinawumuntu Grâce na Nibagwire Sifa Gloria, nta n’umwe wigeze asubiza ubutumwa kuri telefoni za bo zigendanwa.

Ibi byose bikomeza kugaruka muri ruhago y’abagore, biri mu bituma ikomeza kudindira umusaruro ukabura nyamara Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame Aherutse kunenga abitwa ko ari abarezi [abatoza] bitwara nabi kugera ku rwego rw’uko bamwe bajya mu ndagu n’indi myanda, ariko Perezida Paul Kagame yabahaye integuza ko agiye kubashakira umwanya agahangana na bo.

Ubwo yaganiraga n’Umunyamakuru wa UMUSEKE, Nyinawumuntu Grâce yahakanye byose bimuvugwaho.

Yabanje kugaruka ku bakinnyi bivugwa ko yaba yararirengagije guhamagara barimo umunyezamu wa Rayon Sports WFC, Itangishaka Claudine, Kalimba Alice na we ukinira iyi kipe na myugariro Uwimbabazi Immaculée ukinira AS Kigali WFC.

Ati “Abakinnyi bose umutoza ahamagara agendeye ku cyo yifuza ku mukinnyi. Kandi abakinnyi bose ntibakinira ikipe y’Igihugu ngo bikunde. Ikipe y’Igihugu ni nka maison de passage. Uyu munsi uyizamo, ejo ntuze hagendeye ku cyo umutoza yifuza.”

Yongeyeho ati “Abo bakinnyi n’abandi nka bo, nibakomeze bakore cyane mu makipe ya bo bazahamagarwa ikindi gihe.”

Abajijwe ku bivugwa ko ikipe yakinnye na Uganda yaba yarahamagawe n’abarimo kapiteni wa yo, Nibagwire Sifa Gloria, Nyinawumuntu yabihakanye yivuye inyuma.

Ati “Ubwo se nka we wumva Gloria yahamagara ikipe y’Igihugu nka nde? Ibyo ni amagambo yo kubeshya. Ikindi ubwo Staff yashyizweho twaba tudashoboye tugeze aho dusaba kuduhamagarira abakinnyi.”

Ku byavuzwe ko yaba yaragiranye ibibazo n’abakinnyi barimo Kalimba Alice, uyu mutoza yasubije ko nta mukinnyi n’umwe bafitanye ikibazo.

Ati “Nta mukinnyi n’umwe nzi dufitanye ibibazo. Gusa habaye hari uhari ni karibu yaza tukabikemura.”

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore y’umupira w’amaguru, yatangiye imyitozo itegura imikino ibiri ya Ghana. Iri kuyikorera kuri Kigali Pelé Stadium.

Abakinnyi batinya Nyinawumuntu ngo bataba “Ntiteranya”
Rutahizamu wa AS Kigali WFC, Usanase Zawadi yongeye guhamagarwa
Abakinnyi bahamagawe
Myugariro wa AS Kigali WFC, Uwimbabazi Immaculée yirengagijwe
Umunyezamu Ndakimana Angeline, bamuhamagarana n’umusimbura we
Umutoza, Nyinawumuntu Grâce imihamagarire ye iracyemangwa

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here