Home Amakuru Icyo Islam ivuga ku majini cyangwa amadayimoni (igice cya mbere)

Icyo Islam ivuga ku majini cyangwa amadayimoni (igice cya mbere)

3349
0
Sheikh Ndahimana Ahmed, umwe mu basheikh bavura amajini

Kimwe mu kivugwa mu idini ya islam harimo kuba abayislamu bavugwaho kuba bemera ibindi biremwa andi madini atemera harimo nk’amajini ahandi bayita amadayimoni cyangwa amashitani.

Ibi byatumye twegera Sheikh Ndahimana Ahmed umwe mu bamenyi b’idini ya islam akaba afite ubumenyi bw’ihariye ku bijyanye n’amajini,uko yaremwe, uko yakwirindwa ndetse n’itandukaniro ry’amajini n’ibindi biremwa.

Iki ni ikiganiro twagiranye igice cya mbere tukazabagezaho n’ibindi bice, mubyo twaganiriye n’uyu mu sheikh.

Umuyoboro.rw: Mwatangira mutwibwira?

Sheikh Ahmed: Nitwa Ndahimana Ahmed ndi umwe mu basheikh bo mu Rwanda.

Umuyoboro: Ibyo gusa

Sheikh Ahmed: Ibyo gusa, uretse niba wifuza ko ngira ibyo nongeraho.

Umuyoboro: Sheikh, uri umwe mu basheikh basanzwe bazwiho gusobanura ibijyanye n’amajini, ubundi amajini ni iki?

Sheikh Ahmed: ubundi AMAJINI ni ibiremwa byaremwe n’Imana nk’uko yaremye umuntu ikarema abamalaika , ikarema inyamaswa n’amoko yazo atandukanye, Imana yaremye amajini mu muriro, irema abamalaika mu rumuri, irema umuntu mu gitaka, irema inyamaswa mu mazi, rero amajini yaremwe  mu muriro ariko si umuriro nkuko umuntu yaremwe mu gitaka akaba atari igitaka, umuntu afite inyama, amagufa, umubiri imisatsi n’ibindi, rero amajini ni ibiremwa Imana yaremye ibikomoye mu muriro, ibiha inshingano nk’izo yahaye umuntu  aho Imana muri Qoran ntagatifu igira iti “ntabwo naremye amajini n’abantu uretse kugira ngo bangaragire”

Umuyoboro: Ni gute amajini abana n’abantu?

Sheikh Ahmed: Amajini ntabwo tubasha kuyabonesha amaso yacu, ahantu hari umuntu hose aba ahari, abana n’abantu mu buryo butandukanye, ariko ntituyabonesha amaso yacu ahubwo abantu bemera gucirira amajini nibo kibazo, kuba amajini abana natwe ntabwo tuyumva, ntabwo tuyabona, nta nubwo tubona ko ahari, ariko hari abandi bantu bajya kuyacirira, bakayakoresha , hakaba amasezerano hagati y’amajini y’amshitani  nabo bantu, ayo masezerano ashingiye ko umuntu azajya afashwa n’amajini ko kuroga,ubupfumu nibyo bita kuvura bakoresheje ayo mashitani, uyakoresha nawe akagira icyo ayakorera.Mubyo ayakorera ni uko ayabagira, akabangikanya Imana, agakora ibikorwa birakaza Imana kugira ngo amajiini n’amashitani byishime.

Umuyoboro: Tuzi ko abantu bajya basaza bagapfa, ese nayo arasaza cyangwa ariyuburura?

Sheikh Ahmed: Amajini arimo ibice bitatu,harimo amajini akurura, harimo amajini agenda nkuko abantu bagenda,harimo n’amajini aguruka, amajini aguruka abaho imyaka myinshi cyane imyaka muri za Magana,nk’uko bigaragara mvugo z’abamenyi benshi zivuga ko zibaho imyaka nka 300, rero nta kiremwa kidapfa, ibiremwa byose birapfa, amajini arakura agasaza akanapfa. Yewe hari abamenyi bavuze ko amajini ashobora kubaho nk’abamalaika. Ariko abavuze gutyo nta gihamya bashingiraho.

Umuyoboro: Mu buryo bwimbitse islam ivuga iki ku majini?

Sh. Ahmed: Islam icyo ivuga ku majini tubisanga muri Surat Jini (igice cya Qoran kivuga ku nkuru y’amajini) aho Imana ivuga ku majini ku buryo burambuye igira iti : “muri twebwe harimo intungane, n’abatari intungane kandi turi amatsinda atandukanye” twebwe abayislamu twemera ko mu majini harimo ayemera imana n’ayigometse atemera Imana.rero kuba tuvuga ko harimo amoko n’amatsinda niko bimeze ni nako kuri.

Umuyoboro: Dusanzwe twumva amajini, amadayimoni amashitani, rusofero aya yo ahurira he?

Sheikh Ahmed:Akenshi bijya gusa, uretse ko ari indimi z’abantu.Uretse ko arimo ibicie bibiri. Hari shitani hakabaho n’amajini. Amajini ni ibiremwa nkuko twavuga abantu, abamalaika, inyamaswa n’ibindi binyabuzima.ni ikiremwa Imana yaremye. Noneho Satani cyangwa Shitani ni amajini yigometse ku mana, akanga gukorera Imana, akanayobya abantu,mbese ni urwego rubi aba yahawe nko kuvuga ngo kanaka ni interahamwe n’ayandi mazina mabi nkayo, ni umuntu wigometse ku mategeko y’Imana nawe aba ari shitani. Amadayimoni nayo ni amashitani ni mu ndimi zitandukanye ariko nayo ni amashitani.

Sheikh Ndahimana Ahmed, umwe mu basobanura ibjyanye n’uko amajini afata abantu

Umuyoboro: Ese koko Sheikh nta muntu wabona amajini?

Sheikh Ahmed: amajini ni ibiremwa tutabonesha amaso yacu,iyo tuza kuba tuyabonesha amaso yacubyari kuba ari igihano Imana yaduhaye, kutabonesha amaso yacu amajini ni impuhwe Imana yagiriye umuntu, kubera uburyo amajini aremetse, uko ateye byari gutera ihungabana rihoraho, nta muntu ushobora kureba amajini muri kamere yayo uretse intumwa n’abahanuzi, Uzakubirwa ko yabonye amajini muri kamere yayo nkuko Imana yayaremye atihinduye ishushouwo nguwo azaba ari semuhanuka, azaba ari umubeshyi.

Umuyoboro: Ni iki uvuga kuri Malaika ngo yaciwe?

Sheikh Ahmed: Ijini ntabwo ari Malaika,kuko Malaika ni ikiremwa cyaremwe mu rumuri.Ntabwo Malaika yigometse ku Mana, kubera ko abamalaika ntibajya bagomera Imana , muri kamere Imana yaremanye abamalaika, ntibagira irari ngo ibakoreshe ibyaha , rero uwo rusofero cyangwa se Iblish yazamuwe cyera, Imana imaze kurimbura amajini menshi yabaga ku isi,ajya kwifatanya n’abamalaika kugaragira Imana.Nkuko hari abantu Imana yajyanye mu ijuru mu ntumwa n’abahanuzi. Imana ibarokoye abanzi babo, harimo uwitwa Enock na Yesu bazamuwe mu ijuru. Imana irabarokora, irabarinda. Rero Iblis amaze kuzamurwa mu ijuru Imana imaze kurema Adam yaramutegetse we n’abamalaika n’abandi bari mu ijuru ngo bubabimire umuntu, Iblis arigomeka aranga. Ya kemere y’irari Imana yamuremanye yo gukora icyaha we yarayifite, arigomeka arasuzugura Imana iramwirukana.Rero Malaika ntiyasuzugura, Malaika ntakora icyaha

Umuyoboro: Ubwo naryo ntandukaniro rya Malaika n’amajini?

Sheikh Ahmed: Itandukaniro ry’amajini n’abamalaika  ni ibintu bibiri bitandukanye, abamalaika si abagabo si abagore, ntibarya ntibanywa, abamalaika bazapfa umunsi w’imperuka wegereje, ariko Iblis ni ikiremwa cyororoka, ni ikiremwa gipfa, ni ikiremwa kirya, ni ikiremwa gihindagurika kandi kidatuye mu ijuru.Abamalaika batuye mu ijuru akazi kabo ni uguhora bagaragiye Imana, bayisingiza.

Mu minsi iri imbere tuzabagezaho igice cya kabiri twagiranye n’uyu musheikh aho azadusobanurira uburyo abayislam bayemera n’uburyo bayemere, uko bamwe mu bantu bakorana nayo, amwe mu masezerano amajini akorana n’abantu, uburyo asagarira umuntu, ndetse n’uburyo bwo kuyirinda.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here