Home Amakuru Icyo Islam ivuga ku majini cyangwa amadayimoni (igice cya kabiri)

Icyo Islam ivuga ku majini cyangwa amadayimoni (igice cya kabiri)

1599
0
Sheikh Ndahimana Ahmed, umwe mu basheikh bavura amajini

Mu minsi ishize twabagejejeho inkuru ivuga icyo islam ivuga ku majini aho igice cyayo cya mbere, aho twaganiriye na Sheikh Ndahimana Ahmed watubwiye icyo amajini icyo aricyo ndetse nitanukanir yayo n’andi mazina twumva harimo nk’amashitani n’amadayimoni, ndetse anatubwira

Mu nkuru y’uyu munsi igice cya kabiri nabwo Sheikh Ahmed aracyatuganiriza ibijyanye n’amajini ariko noneho turibanda ku bijyanye n’imvugo zivugwa ko abayislamu bakorana n’amajini, ndetse n’uburyo wamenya umuntu urwaye amajini.

Umuyoboro: hanyuma abavuga ko abayislamu bemera amajini, bayemera bate?

Sheikh Ahmed: abayislamu kwemera amajini, umuntu uvuga gutyo ni nko kudushinja ko  dukorana n’amajini , ko hari isano ya hafi abayislamu bafitanye n’amajini , uvuga gutyo sinzi iyo sano aho ayikomora. Ni igitutsi abatari abayislamu badutuka bagamije kubuza abantu kwinjira mu idini ya islam.Nkuko cyera leta ya Habyarimana yajyaga ituka inkotanyi y’uko ari abantu bafite amatwi maremare, barwaye amavunja.Ibyo byari ukwangisha abantu  kuba bamenya inkotanyi icyo ari cyo, bakanababuza kugira amatsiko ku nkotanyi cyangwa bakifatanya na zo. Rero nta sano ya hafi umuyislamu yemerewe kugirana n’amajini, unashoboye kuyabaza (nubwo bitashoboka kereka ku bapfumu) ukayabaza uti nataye urufunguzo rwanjye ruri he? Ntabwo umusiramu abyemerewe. Mbisubiremo nta sano ya hafi cyangwa ya kure abayislamu twemerewe kugirana n’amajini kubera ko ni intandaro y’uko umuntu yagwa mu ibangikanyamana.

Umuyoboro: abakorana n’amajini bakorana nayo gute?

Sheikh Ahmed: Gukorana n’amajini ni uburyo bwa gipfumu, mu kuyacirira, umuntu akagenda akayacirira hari inzira banyuramo, hari ubumenyi abantu biga, bakigishwa, yamara kubimenya agakora ibikorwa birakaza Imana birimo nko guterekera, gusambanya abana,gusambanya ba kirazira be bafitanye isano ya hafi, kumena amaraso, gukora ibyaha bkomakomeye, noneho akajya ajya ku marimba, bakamuha ama condition runaka, amagambo avuga asingiza amashitani, akajya muri WC akavuga amambo runaka , iyo ayavuze muri icyo gihe haza ishusho runaka ikamwigaragariza, biba ari nk’inzozi aba abona, rikamubwira bakaganira. Bakamuha Condition niba ashaka kwitwa umuganga, niba ashaka uburozi, niba ashaka guhabwa ibyo bita umwuka wera ngo barahanura ngo dukubita abantu hasi, ibyo byose izo nzira n’ibindi  bakamuha Condition zibyo azajya akora harimo ubusambanyi, kumena no kurya amaraso,harimo guterekera  n’ibindi nibindi . Mu ncamake ni isezerano hagati y’umuntu nayo majini.Kuba umuntu yakwemera ko afashwa nayo majini, ndetse agatanga ikiguzi cyo kuba yakora ibikorwa bikomakomeye cyane amajini yamweretse, maze bagafatikanya mu kuroga no kubuza abantu amahoro.

Umuyoboro: iryo sezerano riba riri hagati y’umuntu n’amajini ninde ubahuza?

Sheikh Ahmed: umuntu ubahuza ni ubumenyi, umuntu ashobora kukubwira ngo ndakwigisha uzajye muri WC uvuge ijambo runaka, inshuro 1000 saa cyenda z’ijoro, umenemo ibintu runaka , uzabona ishusho runaka ije.cyangwa se umuntu akaba yabisoma mu gitabo runaka. Nta muhuza w’abantu n’amajini uhari, ahubwo ni inzira umuntu afata  kugira ngo aganire n’amajini. Ni nk’ubumenyi, akavuga uti, iyo nyweye umuti, ubushyuhe burashira, ububabare bukagabanuka umutwe ugakira, nayo majini rero urugero rwa hafi njyewe nasomye ibitabo nanga ko nabivuga ugasanga abantu babikora ugasanga nanjye ngize uruhare rwo kuba umuntu yabangikanya Imana. Ndahaka gukoresha urugero rutabaho nihimbiye, ushobora gusoma nk’igitabo bakakubwira bati ikara uru ni urugero ntanze ikara ryaka ushobora kurifata ukarita muri WC ninjoro, ni urugero  ariko ubyumve neza, warangiza ugasoma mu gitabo cyo kuba umupfumu ukavuga uti uzavuge ijambo runaka  inshuro runaka nk’3000 uzazirwa  n’ishusho ubone urumuri rwinshi muganire, bazakubaza bati urifuza iki? Ukivuge nawe bagusabe ibintu runaka. Mubyo bazagusaba harimo kuzajya ubagira ayo mashitani, kuyabagira  si ukugira ngo arye ya nyama, ahubwo kubaga ni ukuyaterekerra. Akavuga ati ujye ushaka igihe mu kwezi cg mu mwaka runaka , umwana ukiri isugi umusambanye,cyangwa se ushake mu muryango wawe, umuntu mufitanye isano y’amaraso umusambanye, cyangwa ushake umutu wa hafi yawe buri mwaka umwice, gutyo gutyo ati nubigenza gutyo natwe akazi kose wifuza tuzagakora.

Sheikh Ndahimana Ahmed, usobanukiwe ibijyanye n’amajini

Umuyoboro: none iyo umuntu bavuze ko arwaye amajini, ngo amadayimoni yaramwinjiye byo bigenda bite, ese ni ikiremwa gishobora kwinjira mu muntu bidusobanurire

Sheikh Ahmed: amajini gufata umuntu hari impamvu  5  cyangwa 6:

Iya mbere ni uko amajini afata umuntu ari urwango rwayo  kubera ko sekuru wayo Iblis cg Rusofero yirukanywe mu ijuru we akitwaza ko impamvu yatumye yirukanwa ari Adam, ubwo Imana yategekaga kumwubamira akabyanga

Impamvu ya 2 ni ukuba umuntu yayahemukira atabizi., urugero ugiye kwihagarika uyanyayeho, umennye amazi ashyushye  urayatwitse,ukubise ikintu hasi urayahohoteye, aza aje kwihimura.

Impamvu ya 3: ni ukuba amajini yakunda umuntu , twatangiye tuvuga ko amajini afite irari nk’iry’abantu, irari abamalaika batagira, ryo gukora ibyaha ryo gukunda no kwifuza. Rero amajini ibyo abantu bifuza nayo arabyifuza, cyane cyane abagore bakunda kwambara ubusa bakajya mu Nyanja kuri Plage, amajini akunze kuba yabafata.

Impamvu ya 4: ni ukuyaterekera, umuntu akayahamagara,

Impamvu ya 5 ni ukuyacirira nkuko umuntu acirira imbwa

Impamvu ya 6 ni ukuteza abandi kuri wa muntu uyafite

Iyo niyo ncamake z’impamvu amajini afata abantu.

Umuyoboro: wavuze ko hari amajini meza n’amabi yo umuntu yayamenyera ate, ameza abantu babana nayo gute niba koko yo ari meza:

Sheikh Ahmed: Amajini meza n’amabi ni ibice bibiri bitandukanye, amajini meza ntiyegera abantu, nta sano na mba agiana n’abantu, niyo uyasagaririye nko kuba wayanyarira, wayamenaho amazi ashyushye, arakwihorera. Yemera Imana nk’uko abamalaika n’abantu bemera Imana, Yakurikiye Intumwa z’Imana nkuko abantu bazikurikiye, rero amajini meza aribombarika ntabuza ikiremwamuntu amahoro. Naho amajini mabi ni yayandi agirana isano ya hafi cyangwa ya kure n’ikiremwamuntu mu buryo ubwo aribwo bwose. Rero usanga asagarira abantu abuza amantu amahoro, abafata, akora ibyaha  nkuko abantu bakora ibyaha.

Mu gice cya gatatu tuzabagezaho bimwe mu biranga umuntu urwaye amajini cyangwa amadayimoni n’uburyo avurwa

inkuru bifitanye isanohttp://umuyoboro.rw/index.php/2019/01/21/icyo-islam-ivuga-ku-majini-cyangwa-amadayimoni-igice-cya-mbere/

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here