Home Amakuru “Mu myaka 18 maze mu buyislam abo maze kwinjiza idini barenga 12,000”...

“Mu myaka 18 maze mu buyislam abo maze kwinjiza idini barenga 12,000” Sege

1994
0

Kamana Seleman witwaga Daniel ni umuyislam wo mu Rwanda winjiye idini ya islam mu mwaka w’2000, nyuma yo kuva mu itorero ry’aba Methodiste unis, ryamureze kuva akiri muto kugeza arangije kaminuza mu bya theologie, yahawe ubupasiteri muri 94 kugeza mu mwaka 2000 ubwo yinjiraga idini ya islam,  nyuma y’ibiganiro byinshi yagiye agirana n’abayislam ndetse no gusoma ibitabo.

Kuva muri uwo mwaka akaba yaragize uruhare mu kwinjira idini ya islam abantu barenga ibihumbi 12 mu Rwanda.

Kamana Seleman uzwi ku izina rya SEGE , avuga ko ubwo yageraga mu Rwanda yari umupasiteri ariko abifatanya n’akazi k’ubuvunjayi mu mujyi rwagati abahakoreraga bamwita pasiteri, avuga ko umuntu wa mbere bahuye ari umugabo wakoraga muri PNUD ukomoka mu gihugu cya Moritaniya witwaga Ahmed (atibuka andi mazina y’iwabo),wamutumiye baganira kuri Bibiliya na Qoran bituma yongera ubushakashatsi bwo kumenya ibirenzeho.

Undi nawe wabaye intandaro yo kuba umuyislam harimo umugabo witwa Shaban Kabalisa wakomeje kumwegera akajya amuganiriza ku idini ya Islam, ariko Sege akajya amutuka atamuha umwanya wo kuganira nawe.

Kamana Selemani ibisobanuro biba ari byinshi

Nyuma y’ibiterane byagiye bibera mu Rwanda birimo abantu bavuye mu gihugu cya Tanzania nka Mazinge no muri Uganda nka Kisalita Badru hagati y’umwaka wa 95 na 98, ndetse no gutekereza ko aramutse abaye umuyislam byamutakariza akazi, byatumye ahitamo kuba umuyislam mu kwezi kwa cyenda mu mwaka w’2000.

Sege avuga ko akimara kwinjira idini ya Islam yahuye n’ibibazo bikomeye mu muryango we, aho umugore yanze kuba umuyislam bituma batandukana cyakora abana be barindwi bo babaye bo, uretse umugore we kandi, avuga ko n’abavandimwe be bose bamwamaganiye kure.

nahuye n’ikibazo ku bavandimwe banjye , nka mushiki wanjye alhamdulilah yabaye umuyislam ubu, ariko nagiye iwe nsanga abana be barambwira ngo Mjomba mama yatubwiye ko tutagomba kuguha n’amazi kuko wabaye Shitani, ibyo byose byarambabazaga cyane, nagiye i Goma kwa mukuru wanjye nawe anyirukana saa yine z’ijoro mu bihe bikomeye ”

Sege avuga ko yakomeje kwigisha abantu bo mu muryango be, buhoro buhoro bagenda baba abayislam barimo bakuru be na bashiki be bajyaga bamwamagana.

hamwe muho akorera ibiganiro mpaka n’abakiristu

Kuva mu mwaka w’2001 nibwo Kamana Selemana “Sege” yatangiye gukorana namwe mu matsinda yigisha kuri Bibilia na Qoran aho yakoranye Kisalita Badru ukomoka muri Uganda wabaye mu Rwanda igihe kinini bakorana, ndetse anamwigisha ubumenyi bwinshi kuri Bibilia na Qoran.

Yanakoze andi mahugurwa arenga ane ajyanye no gukora ibiganiro mpaka cyangwa ibiterane bya Bibilia na Qoran, yamufashije kongera ubumenyi yari afite.

Kuva yatangira gukora ibi biterane aho akorana nibura n’abantu bari hagati ya bane na batanu, Kamana Seleman “Sege” avuga ko yagiye akora ibiterane byinshi ahantu hatandukanye mu gihugu, ku buryo iyo abaze neza asanga abantu yagize uruhare mu kuba abayislam barenga ibihumbi 12.

“ndamutse mbaze neza ntabwo bajya munsi y’ibihumbi 12 kabisa, hari ibiterane byinshi twakoze, abantu bakinjira ari 200; 300 cyangwa 400, hari n’igihe binjiraraga ugasanga ni ikibuga cy’umupira cyuzuye, ubaze muri iyo myaka urasanga iyo mibare ari yo”

SEGE avuga ko nubwo binjiza abayislam benshi ariko uburyo bwo kubakurikirana budashyirwamo imbaraga agasaba umuryango w’abayislamu mu Rwanda,kujya bita ku bayislam bashya babashakira abarimu babigisha ubumenyi bw’ibanze.

Igiterane cyigeze kubera mu mujyi wa Kigali ku kimironko mu mwaka wa 2004 (ahari gari n’isoko rya Kimironko ubu), nicyo cyamutangaje hinjiye abayislam 500 mu gihe icyo yatunguwemo kikamubabaza ari icyabereye Karangazi mu Mutara cyamaze iminsi itatu bakinjiza abayislam batatu.

Kamana Selemani uzwi nka SEGE, uyobora itsinda ry’ibiganiro mpaka kuri Bibilia na Qoran

Ubunararibonye afite mu gukora ibiganiro mpaka kuri Bibilia na Qoran avuga ko yabusangije abandi benshi, aho kuri ubu hari abo yahuguye nabo bakaba babukoresha hirya no hino aho bakorera ibikorwa byabo.

Kuri ubu niwe uyoboye itsinda rijya gukora ibiterane hirya no hino mu gihugu aho avuga ko uretse gukora ivugabutumwa aho baba bagiye, banafasha leta gutanga ubutumwa bwo gushishikariza abaturage ubumwe n’ubwiyunge, kurwanya ibiyobabwenge byugarije urubyiruko, gusaba abaturage gukura amaboko mu mifuka bagakora, bakiteza imbere.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here