Home Amakuru Islam ishyigikira uburenganzira bw’umugore bwo kwishyira ukizana

Islam ishyigikira uburenganzira bw’umugore bwo kwishyira ukizana

1007
0

Benshi mu bantu bakunze kumva ko idini ya islam idashyigikira uburenganzira bwa muntu cyane cyane ubw’umugore nyamara abamenyi mu idini ya islam bavuga ko umugore muri islam afite byinshi bimurengera ariko benshi mu bantu bakaba bumva ko umugore ashobora kuba yarasigajwe inyuma.

Mu kiganiro umuyoboro.rw wagiranye na bamwe mu bagore b’abayislamukazi bavuga ko uburenganzira bahabwa butajyanye n’icyo idini ribagezaho

Mukandego Mariamu umwe mu bayislamukazi utuye mu karere ka Muhanga avuga ko   agendeye kubyo idini ya Islamu ibigena abagabo bakunze kurangwa no kuba batubahiriza uburenganzira bwabo aho bafata ibyemezo bitandukanye batagishije umugore inama

“icyo idini ya Islam ivuga umugore n’umugabo ntabwo abagabo babyumva neza, mbese ashobora kwitwaza ko afite ububasha akabukoresha nabi”

uretse uyu muyislamukazi wo mu karere ka Muhanga, twifuje kumenya uko mu mugi wa Kigali abagore b’abayislamu bafata ubburenganzira bwabo na cyane ko hari abavuga ko mu gufata ibyemezo babangamirwa

Umuhoza Djalia, utuye i Gikondo avuga ko koko hari abagore badaharanira uburenganzira bwabo bahabwa n’idini yabo cyakora hari n’igihe hari bamwe barengera bagateza ibibazo mu rugo

Islam idusaba kubaha no kumvira abagabo, ariko nanone iduha uburenganzira kandi tubona budukwiye, gusa hari abagore usanga barigize indakoreka aho usanga umugore ashaka kuba ariwe ufata ijambo mu rugo agendeye ko ngo afite uburenganzira bungana n’umugabo”

undi mugore  utarifuje ko amazina ye ashyirwa ahagaragara twaganiriye, akaba atuye mu karere ka Nyarugenge we avuga ko hari abagore b’abayislamu babuzwa kuva mungo kuko abagabo babo babibujije

“hari abagabo batubaha abagore babo, babaheza mu rugo bakababwira ko bagomba kwicara bakagaburirwa bakamenya ibyo mu rugo, ariko kuri njye rwose sinabishobora twahita dutandukana pe, ibyo kuguma mu rugo wapi kabisa”

Bamwe mu bayislamukazi bari mu biganiro n’ababahagarariye

uburenganzira bwa muntu kandi ntibuvugwaho n’abagore gusa kuko Ingabire Shakilla utuye mu rwamapala twahuye agiye mu kazi ko muri Restaurent mu gitondo,yadutangarije ko ibivugwa ko abayislamukazi nta burenganzira bafite ko atabyemera kuko we abona abufite,ko ndetse cyane nk’iwabo bagabanye kandi neza kuva aho umubyeyi we yitabiye Imana.

njyewe mbona uburenganzira abagore b’abayislamu babufite, gusa hari ibyo islam itwemerera hari nibyo itatwemerera, nkanjye papa wacu aherutse gupfa kandi abantu b’iwacu buri wese yabonye uburenganzira bwe kandi tubona nta kibazo cyavutse, buri wese yarishimye kandi twagabanye neza, narize kandi mfite basaza banjye batize, mbona iwacu baradufataga kimwe”

nyuma yo kumva iki kibazo cy’uko abayislamukazi badahabwa uburenganzira bwabo bakwiye, burimo ku bujyanye n’umutungo ndetse no kugisha inama ku bikorwa bitandukanye byo mu rugo nko gufata ibyemezo twegereye umuryango w’abayislamu mu Rwanda tuvugisha umujyanama wa Mufti w’u Rwanda Sheikh Mbarushimana Suleiman adutangariza ko ibyo bamwe mu bayislamukazi bavuga atari byo ko Islam ishyigikira ko umugore agira uburenganzira ku bintu bitandukanye birimo ku mutungo ndetse no gufata ibyemezo mu rugo

“twe nk’umuryango w’abayislamu mu Rwanda dusaba abagabo kuganira n’abagore babo ku bikorwa byose bafatanya n’abagore babo, kuko mu rugo iyo utumvikana n’umugore wawe urugo ntirutekana”

sheikh Mbarushimana Suleiman, Umujyanama wa Mufti w’u Rwanda

Uyu mujyanama wa Mufti kandi yavuze ko mu rwego rwo kwita ku bibazo by’abagore b’abayislamukazi, hashyizweho urwego rw’abagore mu muryango w’abayislamu mu Rwanda, aho kuri buri musigiti umugore ahagarariwe kugeza ku rwego rw’igihugu.

“ikimenyimenyi, mu nzego z’umuryango w’abayislamu mu Rwanda, umugore arahagarariwe kandi ibibazo byabagaore biri muri bimwe mubyo duha umwanya mu gukemura”

Sheikh Mbarushimana Kandi yanavuze ko uretse uru rwego rw’abayislamukazi hariho n’urwego rw’ubutabera rwitwa Kadhwa(Soma Kaduwa) rushinzwe gukemura ibibazo by’abayislamu harimo n’ibishyikirizwa n’abagore kandi bigahabwa umwanya hagatumizwa abaregwa kandi kenshi hari igihe abagabo batsindwa.

Umujyanama wa Mufti avuga ko nubwo abayislamukazi bafite uburenganzira bwo kwishyira bakizana haba mu kazi no mu bindi bikorwa,ariko hari imbago batagomba kurenga no kurengera, kuko islam yabahaye agaciro bakwiye.

Amakuru ava mu rwego rw’ubutabera mu muryango w’abayislamu mu Rwanda RMC avuga ko bimwe mu bibazo rwakira bijyanye n’imanza zisaba gatanya zisabwa n’abagabo ndetse n’ibibazo by’imitungo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here