Sheikh Daudi Bishokaninkindi, Imam w’umujyi wa Kigali, kuva mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, mu gihe cya Jenocide yari amaze igihe kingana n’umwaka ashinzwe amasomo (Prefet des Etudes) ku ishuri rukumbi ryigisha idini ya islam mu rwanda ryitwa (Institut Islamique de Kigali) ndetse rikaba ari naryo rivamo ababa abasheikh.
Mu kiganiro yahaye umuyoboro yatangaje ko ubwo jenoside yakorewe abatutsi yatangiraga yahungiye iwabo mu cyahoze ari i Butare ahitwa i Ngoma, ariko anyura mu nzira zikomeye kugira ngo agere iwabo avuye i Kigali, kuko yitwaje ikarita y’umubwirizabutumwa ari nayo yagaragazaga mu nzira, avuga ko agiye mu butumwa bwihutirwa bw’akazi.
Sheikh Daudi avuga ko mu nzira bagiye bahura na bariyeri nyinshi zagiye zibahagarika, ubwo bari batwawe na Sulaiman Kimera, wari muramu wa Gatariya nahoze mu ngabo za FAR, wari umusirikare mukuru mu ngabo za FAR wagiye mu ngabo zari iza FPR Inkotanyi, asa nkaho ahunze ariko ajyana na bamwe mu banyakigali.
Ubwo bageraga mu Ruhango, nibwo bahuye na bariyeri yari ikomeye ndetse ibambura umwana w’umukobwa bavuga ko asa n’abatutsi, ko batakwemera ko uwo mwana akomezanya nabo, ariko ku bw’amahirwe uwari umufashe yamubonanye ikimenyetso mu gahanga ko ari umuyislam amusuhuza mu ndamutso y’abayislam amubwira ko amwambuye umwana wabo kandi bahunze, aramumusubiza bakomeza urugendo.
Sheikh Daudi avuga ko agiye kwinjira hafi y’iwabo i Ngoma ahari urukiko, bahasanze bariyeri ndetse irabahagarika abari bayiriho bababaza uburyo bashinze bariyeri iwabo kandi batabazi bituma babihorera barakomeza bajya muri Karitsiye avukamo nyuma yo guterana amagambo.
Yatanze inyigisho zibuza abantu kwica
Sheikh Daudi avuga ko akigera i Ngoma yasanze hari bamwe mu batutsi bari barishwe barimo umuryango w’umusaza witwaga Gataba n’abana be ariko umugore we n’abana be bake bihishe mu mu baturage.
Icyo gihe interahamwe zavugaga ko isura y’umututsi izasigara ari amateka, ko hagezweho kwica abahutu basa n’abatutsi ko ufite izuru ritajyamo intoki eshatu nawe agomba kwicwa.
Sheikh Daudi avuga ko yagiye mu musigiti w’i Ngomba, yigisha abayislamu b’i Ngoma ko Islam itemeranya n’ubwicanyi ubwo aribwo bwose.
“Islam ntiyemera ubwicanyi ubwo ari bwo bwose,niba Imana yararemye umuntu ikamushyira mu ishusho runaka, umuntu akihandagaza ngo ngomba kuzasiga amateka y’ukuntu umuntu yabagaho nukuntu yasaba, ibyo bintu ntabwo bishoboka”
Uyu mushehe avuga ko yakangurirye abatuye Ngoma aho yari ari, ko nk’abayislam batemerewe kuvusha no kumena amaraso ayari yo yose, anabakangurira kureba kure ntibishimire ko bitwa abahutu ko igihe gishobora kuzagera bakisanga mu bicuza ibyo bakoze.
“hari igihe kizagera mwicuze ibyo mwakoze namwe mwifuze abo aka kanya mureba amazuru agaragara ko atandukanye nayo muvuga ko ayo niyo mwifuza ko ariyo agaragara, namwe mwifuze kuyagira icyo gihe kandi mudashobora kuzakigarura”
Sheikh Daudi avuga ko mu nyigisho ze yibandaga mu kwerekana ko nta muntu n’umwe ku isi wahangana n’ubushake bw’Imana ku biremwa byayo ku buryo byarimburwa, akomeza gutanga inyigisho zibabuza kwishora mu bwicanyi.
Ubutumwa bwe byatumye nta wundi wongeye kwica
Kimwe mubyo sheikh Daudi Bishokaninkindi avuga ko yishimira ni uko nyuma y’inyigisho zo kuwa gatanu ebyri( Hutba) ndetse n’inyigisho yajyaga atanga bisanzwe hagti y’isengesho n’irindi mu musigiti, nta w’undi muntu wongeye kwicwa ahubwo bari bahari bahishwe bikomeye.
“no mu basiramu abari bafite ako gatima ko kuvuga ngo wenda bakwica icyitwa umututsi,bahise bagarura ako gatima, ahubwo bakumva ko igihe kigeze ko bacunga karitsiye yabo, he kugira abandi binjiramo kubicira abantu, gusa njye nasanze abenshi nyirizina baramaze kwicwa”
Inyigisho yatanze zamukozeho
Sheikh Daudi avuga ko yakomeje gutanga izo nyigisho kugeza ubwo interahamwe zavuze ko mu giswayire( i ngoma) ko hakirimo inyenzi iri kwigisha abantu kudakora icyo gihe byasobanuraga kujya kwica, interahamwe kandi zagendeye kuba mukuru we wari warishwe mbere azize kuvugira umusore wigaga i Butare muri kaminuza witwaga Kalisa Abdoul avuga ko atari inyenzi bahita bamurasa, no kuba Ise umubyara yari yarafunzweho na parmehutu kuko atayishyigikiye.
Sheikh Daudi avuga ko hari umuntu wahaye ubutumwa mukuru we ko Murumuna we ari gutanga inyigisho zibuza kwica ko hafashwe icyemezo cy’uko nawe agomba kwicwa
“mukuru wanjye yarambwiye ngo rero nitwe dutahiwe kuko bavuze ngo uri kwigisha inyigisho zibuza abantu kwica, bavuze ko bazongera bakaza gufiya kuko ngo mu giswayire ntacyakozwe, ariko bagambiriye ko nawe bakugeraho”
Aya makuru yose yamugezeho bafata icyemezo cyo guhunga kuko nta yandi mahitamo yari asigaye bahungira i Burundi, ariko ise witwaga Mwalimu Abdu Kanyamahanga wari waranze guhunga kubera ko yavugaga ko ntaho yaca kubera uburebure bwe,gusa yageze aho ahungira za Gikongoro yicirwa hagati ya Butare na Gikongoro ku buryo na nubu batari bamenya aho yaguye.
Sheikh Daudi Bishokaninkindi kuri ubu uyobora umujyi w Kigali mu muryango w’abayislam mu Rwanda (RMC), avuga ko ko yishimira kuba inyigisho yatanze zaratanze umusaruro bigatuma nta wundi muntu wicwa, ndetse no kuba Imana yaramufashije agashirika ubwoba agahagarara ku mahame ya kislam ndetse agahagarara ku mahame ya kimuntu yemye akigisha inyigisho zibuza abantu kwishora mu gukora jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Yishimira kandi ko kuba icyerekezo cye cyari uguharaniraga ko icyitwa umuntu wese yahabwa uburenganzira butavogerwa kandi ko amaraso ye kizira kumenwa, nyuma ya jenoside yahagaritse na FPR Inkotanyi aricyo cyabaye intumbero y’icyerekezo igihugu cye.
Henshi mu duce tw’abayislam,hagiye hagaragara bamwe mu bayislam bagiye bagira uruhare rukomeye mu kurokora abatutsi bahigwaga, bituma barokoka jenoside yakorewe abatutsi. Muri bo harimo abagiye batanga imitungo yabo kugira ngo barokore abo babaga bahishe.