Ingabo za Sudan zimaze kuri uyu wa kane zimaze gutangaza ko zashyizeho leta y’inzibacyuho nyuma yo guhatira Perezida Omar al Bashir kwegura ku butegetsi yari amazeho imyaka irenga 30.
Televisiyo yo mu barabu yitwa Al Arabiya iravuga ko inzibacyuho ikaba igiye kuyoborwa na Ahmed Awad Ibn Auf wari usanzwe ari Visi perezida akaba na minisitiri w’ingabo za Sudan.
Minisitiri w’imari n’icukurwa rya Peterori muri Darfur ya ruguru Abdel Mahjoub Husein yatangarije televisiyo yitwa Hadath kko ingabo zamaze gufata ubutegetsi.
“hari kuganirwa uburyo hashyirwaho urwego rwa gisirikari nyuma yo kweguza perezida Bashir”
amakuru yatangarijwe ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters biravuga ko Bashir ari mu nyubako perezida abamo ariko akaba arinzwe bikomeye.
Igisirikare cyafashe ahasanzwe hari ishyara rya Bashir riri mu murwa mukuru wa Khartoum, naho umuryango w’ubumwe bw’uburayi bukaba bwahamagariye abantu amahoro no gushyikiriza ubutegetsi abaturage.
Abatavugarumwe n’ubutegetsi bo bakaba bamaganiye kure impinduka zabaye ndete bavuga ko batari bugire ibiganiro baganira n’abafashe ubutegetsi kuko bagikomeje kwifuza ko ubutegetsi bwajya mu maboko y’abakiri bato.
Andi makuru aravuga ko uwahoze ari visi perezida wa Sudan Osman Taha ndetse n’uwayoboraga ishyaka rya National Congress Ahmed Haroun batawe muri yombi kimwe na bamwe mu bamurindaga.
Ibihumbi by’abaturage byaramukiye mu mihanda byishimira igikorwa igisirikare cya Sudan cyakoze.
Abaturage ba Sudan bari bamaze amezi arenga ane bigaragabya aho basabaga ko Perezida bashir yegura nyuma yaho umugati wari umaze kuzamuka.
Omar Bashir yari amaze imaka 30 ku butegetsi, yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruri i Lahe mu buhorandi
Abaturage mu myigaragabyo kandi bamushinjagakandi kubangamira uburenganzira bwa muntu, ruswa ndetse no gusubiza igihugu nyuma.
Abateguye imyigaragabyo baravuga ko batari buhagarike imyigaragabyo mu gihe cyose ababufashe batemeye ko hashyirwaho guverinoma y’inzibacyuho iyobowe n’abaturage, banasabye abaturage gukomeza kujya mu myigaragabyo.