Home Amakuru Mu Rwanda hagiye kubakwa ikigo cya kislam mu busanza

Mu Rwanda hagiye kubakwa ikigo cya kislam mu busanza

2310
1

Kuri uyu wa kane tariki ya 25 MAta 2019, mu Busanza mu murenge Kanombe mu karere ka Kicukiro, Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salum ari kumwe n’abaterankunga baturutse mu gihugu cya Arabiya Sawudite byashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ikigo(Markaz) kibumbatiye umusigiti amashuri ndetse na guest house.

Iyi nyubako izuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari imwe na miliyoni magana inani, ikaba izaba ari iy’itsinda ry’abatablikh bubakiwe n’itsinda ry’abatablikh bo mu gihugu cya Arabiya Sawudite

Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim yatangarije abanyamakuru ko mu gihe cy’amezi umunani, umusigiti uzaba wamaze kubakwa hakurikireho ibindi bikorwa bitandukanye.

Yavuze kandi ko iyi ari inyungu ku bayislam ndetse n’abanyarwanda muri rusange kuko iyubakwa ry’iki kigo izatanga akazi ku banyarwanda kikaba ari n’igikorwa cy’iterambere ku rwanda bakaba banacyitezeho byinshi.

iki gikorwa harimo akazi, inyubako izakenera abayubaka, abafundi abayede n’abandi, izakenera n’ibikoresho biboneka mu maduka, muri rusange harimo izo salle zizubakwamo zizaba ari igikorwa rusange cy’abanyarwanda bose, bazisanzuramo banisangemo”

Mufti w’u Rwanda kandi yavuze ko iki gikorwa kigezweho ku bufatanye bw’itsinda ry’aba Tablikh bo mu Rwanda ndetse na bagenzi babo bo mu gihugu cya Arabiya Saudite.

Muhamad Abdulrahman ukomoka mu gihugu cya Arabiya Saudite mu mujyi wa Madina yavuze ko bishimiye kuba iki gikorwa gitangiye , kikaba ari igikorwa cy’imigisha kandi kizagirira abantu bose muri rusange akamaro, yavuze ko imwe mu mpamvu yatumye bahitamo gukorera mu Rwanda ari umubano mwiza basanzwe bafitanye n’umuryango w’abayislamu mu Rwanda  kikaba cyari igikorwa cyari gikenewe ko haboneka ikigo nk’iki cya kislam mu Rwanda.

Uyu muterankunga yavuze ko mu Rwanda ari iki gikorwa bahereyeho, ariko ko badahagarariye aho kuko bazafasha no mu bindi bikorwa bijyanye n’iterambere ry’abazaba bakorera muri iki kigo.

Yavuze ko yishimiye cyane u Rwanda bitewe n’umutekano ndetse n’isuku ndetse kikaba igihugu kirangwa n’abantu bafite umuco mwiza kandi ibi byose ukabisangana abayislamu n’abatari abayislamu

Iki kigo kizaba cyubatswe ku buso bwa metero kari ibihumbi cumi na bibiri, uretse umusigiti  hazubakwa kandi, icyumba mberabyombi gishobora kwakira abantu 1000, harimo guest house, inzu zo kubamo, ibyumba by’amashuri bitandatu byo kwigiramo Qor’an ndetse n’ibibuga by’imipira itandukane nka Basketball na volleyball.

Biteganijwe ko izi nyubako zose zizaba zuzuye mu gihe cy’imyaka ibiri.

Tablikh ni rimwe mu matsinda amaze igihe kinini mu Rwanda aho akora akazi kivugabutumwa bibanda cyane kugandura abayislam batakigaragara mu misigiti babahamagarira kwitabira imisigiti,mu buryo bakora biremamo amatsinda yibutsa abayislam mu musigiti, ibikorwa byabo bakaba babikorera mu misigiti hirya no hino.

Bihibindi Nuhu

Mushobora kuduha ibitekerezo byanyu mubinyujije kuri email bihibindin@gmail.com

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here