Home Amakuru Derby y’i Nyamirambo: Al Wahad itsinze Assousa ibyita imyitozo

Derby y’i Nyamirambo: Al Wahad itsinze Assousa ibyita imyitozo

2582
0

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, amakipe y’abatarabigize umwuga akorera imyitozo mu gace ka Nyamirambo yakinnye umukino wa gicuti watangiye mu masaha ya saa moya, urangira ikipe ya Al Wahad itsinze Assoussa FC ibitego 3-1.

Uyu mukino ni umwe mu mikino ibamo abakinnyi bakinnye umupira w’amaguru mu Rwanda barimo abakinnye mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, abandi bakaba ari abatoza barimo abatoje amakipe akomeye mu cyiciro cya mbere , ndetse n’abataragize amahirwe yo gukina nk’ababigize umwuga ariko bawukunze, ndetse bakaba bakiwukina.

Imwe mu mpamvu uyu mukino uba Derby ni uburyo abakinnyi b’impande zombie baziranye kandi bakaba bakorera imyitozo mu gace kamwe  k’i Nyamirambo, dore ko nka Al Wahad ikinira ku kibuga cyo kwa Kadafi naho Asousa FC igakinira muri Stade ya Kigali zose zikaba zikora imyitozo ku cyumweru mu gitondo.

Igice cya mbere cyarangiye nta kipe nimwe ibashije kureba mu izamu ry’indi, cyakora ikipe ya Assousa ikaba ariyo yageraga cyane imbere y’izamu rya Al Wahad ndetse iki gice kirangira Assoussa iyirusha.

Igice cya kabiri, Assoussa FC yahinduye abakinnyi bose hazamo indi kipe nshya ariko iza kurushwa bikomeye na Al Wahad nayo yasimbuje abakinnyi hafi ya bose ariko ikaba itabakuriyemo icyarimwe.

Assoussa yazonzwe bikomeye n’abakinnyi bo hagati barimo Mudeyi Akite, bituma iki gice cya kabiri cyorohera Al Wahad aho uyu Mudeyi Akite uheruka gukinira ikipe ya Mironko FC yari mu cyiciro cya mbere cya shampiyona hano mu Rwanda yaje gutsinda ibitego bibiri ndetse Assoussa iza gutsindwa igitego cya gatatu.

Ikipe ya Asoussa ntiyacitse intege kuko nayo yakomeje gusatira ikoresheje hagati hayo hari hayobowe na Masoudi Djuma uherutse kwirukanwa  nk’umutoza mukuru wa AS Kigali, bituma ibona igitego kimwe. Umukino urangira ari ibitego bitatu 3-1.

Perezida wa Assoussa FC Alhaj Rutikanga Hassan yatangaje ko bataje gukina nk’abahatana kuko Al wahad itabatsinda ko ahubwo byari imyitozo bari barimo.

“twebwe rero twabifataga nkaho twaje mu myitozo, buriya ubutaha nituza muri Match ngira ngo muzabona ko Asusa ikomeye, ubutaha nibandika ibaruwa tuzabasubiza ko tugiye kujya mu mukino nyirizina, ariko uyu munsi byari ukwitoza”

Umutoza wa Assoussa uzwi ku izina rya Konde nawe yunze mu rya Perezida waa Asusa nawe yavuze ko bakinnye nk’abari mu myitozo, ashimira urwego Al Wahad imaze kugeraho, ko noneho bashobora gukina

“ubu noneho bashobora gutuma dutegura umukino, kuko twakinaga nayo ari imyitozo, ariko ubu twakina”

Ibivugwa n’uruhande rwa Asoussa ariko, abo mu ikipe ya Al wahad siko babibona kuko basanga ibivugwa na Assoussa ibitewe ni uko yatsinzwe kandi yaje ije gukina.

Kamuntu Ayubu watozaga Al Wahad we avuga ko itsinzi bagezeho yari ikinewe mu rwego rwo kuyereka ko batari ku rwego rwayo, bitandukanye no kuba baje, baje gukora imyitozo.

iyo umuntu atsinzwe ntabura icyo yitwaza, bose bari bambaye imyenda yo gukina ntabwo ari shozibure, iyi tsinzi yari inekewe twifuzaga kubereka ko turi hejuru yabo”

Uyu mutoza avuga ko imwe mu mpamvu uyu mukino uba ukomeye ari uko ari amakipe ahora ahanganye kandi abakinnyi bayo bakaba babana mu buzima hafi ya bwose.

Perezida wa Al Wahad Alhaj Karake Asumani we avuga ko ikipe ye ihagaze neza, ko kugira ngo Assousa ibatsinde bizasaba ko bashaka abandi bakinnyi kuko n’ubutaha bazongera bakabatsinda.

Hari ukuntu Assousa yakundaga kudutsinda ariko nubwo Coatch wanyu yavuze ngo  ntimwiteguye, kereka nimwongera mukarokirita (gushaka abakinnyi) ikipe yacu twarayivuguruye, kandi turacyavugurura, ntibizabatangaze no muri Asoussa dutwayemo abantu, kandi natangiye kubavugisha”

Mu busabane bwaranze aya makipe yombi nyuma y’umukino, bishimiye uburyo bakomeje kubana nk’abavandimwe, ndetse bemeranya ko itariki ya 12 Gicurasi uyu mwaka bazongera bagakina umukino w’ubuhizi, amakipe yombi yiteguye, agakina umukino wo gucecekesha iyindi.

Assoussa FC imaze imyaka 22 ishinzwe ikaba ikinwamo na bamwe mu batuye mu duce twa Nyamirambo na Nyakabanda kimwe na Al Wahad imaze imyaka 15 ishinzwe nayo ikinisha bakinnyi bo mu duce twa nyamirambo na Nyakabanda mu karere ka Nyarugenge.

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here