Home Amakuru Leta ya Libiya iramagana ibitero bya Gen Haftar byo kwigarurira umurwa mukuru

Leta ya Libiya iramagana ibitero bya Gen Haftar byo kwigarurira umurwa mukuru

979
1

Mu butumwa Perezida w’inama y’ubutegetsi akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo za Libiya uyoboye Libiya muri iki gihe yageneye abaturage ba Libiya n’umuryango mpuzamahanga muri rusange buramaganira kure ibitero bya General khalifa Haftar bigamije kwigarurira umurwa mukuru wa  Libiya Tripoli.

Faiz Mustafa El Saraj, uyobora iki gihugu mu buryo bw’amasezerano yabereye Sukheirati muri Maroc mu mwaka  wa 2015, yahuje impande zose zifite aho zihuriye n’ikemurwa ry’ibibazo byo mu gihugu cya Libiya.

Mu itangazo rya Faiz Mustafa avuga ko ibikorwa bya General Khalifa Haftar byo gukoresha intambara ntacyo bishobora kugeraho uretse kwangiza ibikorwaremezo no kubuza umudendezo abaturage ba Libiya ku buryo kuri ubu abanyalibiya batuye ahari kubera intambara no hafi yaho bahunze ibyabo.

Uyu muyobozi avuga ko inama y’igihugu iyoboye Libiya yakoze ibishoboka byose mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano muri Libiya inaganira n’amatsinda atanduakanye harimo n’irya General Haftar mu rwego rwo kugarura amahoro no gushakira ineza abanyalibiya no guhagarika icyatuma amaraso yongera kumeneka. Ibi biganiro byose bikaba biri mu rwego rwo kubungabunga uburenganzira bwa muntu, no gushyiraho inzego za leta zihamye.

Faiz Mustafa El Saraj yagaragaje ko imirwano yubuwe na Gen Haftar yakomye mu nkokora ibikorwa bya leta ya Libiya n’Umuryango w’abibumbye byo guhuriza hamwe abanyalibiya bose mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano no kurwanya imitwe yari yarigaruriye imijyi itandukanye nka Sirite. Iyi mirwano y’ingabo za Haftar ikaba ishobora guha icyuho imitwe y’iterabwoba yo kongera kwisuganya no kugaba ibitero by’iterabwoba.

Anagaragaza ko intambara ntacyo igeraho ahubwo ihungabanya intambwe abanyalibiya bari bagezeho mu gukemura ibibazo byabo mu nzira y’ibiganiro n’amahoro.

Itangazo rya Saraj rihamagarira abanyalibiya kwishyira hamwe, rikanabasaba ubumwe mu rwego rwo kugarura amahoro ariko ibitero by’ingabo za Haftar n’itangazwa ry’intambara yo kubohora Tripoli bikwiye gufatwa nko gushaka guhirika ubutegetsi no gufata ubutegetsi ku ngufu. Ahamagarira ingabo za Leta y’ubumwe bw’igihugu kurinda ubuzima bw’abenegihugu, umutekano wabo n’ibyabo ndetse no kurinda ibyifuzo no gushaka kw’abanyalibiya.

Iri tangazo na none rivuga ko Libiya yamaganira kure ibikorwa bya Haftar  n’ingabo ze byo kwangiza ibikorwaremezo birimo ibibuga by’indenge, amashuri, imihanda, amavuriro no kubangamira isanwa ry’ibikorwaremezo kubera umutekano muke, rikanamusaba gusubira aho yaje aturuka.

Iri tangazo kandi rivuga ko mu gihe cy’imirwano hagaragayemo ikoreshwa ry’abana bakiri bato badafite imyaka y’ubukure mu gisirikare ku ruhande rw’ingabo za Haftar, ibi bikorwa binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga agenga intambara abuza ikoreshwa ry’abana mu ntambara ku mpande zihanganye.

Fais Saraj anavuga ko buri wese wishoye akanishora mu ntambara, aho abantu batakariza ubuzima no kwangiza ibikorwaremezo bazashyikirizwa inkiko mpuzamahanga n’izo mu gihugu imbere.

Nkuko Fais Saraj yahamagariye abanyalibiya bose bari hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo gushyira hamwe no gushyira imbere inyungu rusange z’igihugu zigamije kugira Libiya igihugu kimwe no gukorera hamwe, mu rwego rwo kuvana Libiya mu bibazo irimo, anahamagarira Umuryango mpuzamahanga kwamaganira kure  ishyirwaho rya leta y’igisirikare nka  kimwe mu bihungabanya demokarasi mu gihugu n’inzira zayo  no kubaho k’ubutegetsi bwa gisirikare.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa leta y’ubumwe bw’igihugu muri Libiya Muhammed Syla nawe yamaganiye kure ibitero by’ingabo za Haftar zagabye ku murwa mukuru n’indi mijyi, no kwamaganira kure ibitero by’indege ku kibuga cya Mitiga byose bikomeje gusenya igihugu. Anasaba umuryango mpuzamahanga kubyamagana, anawuhamagariraguhagarika intambara no guhagarika kwica abaturage, nkuko yabasabye kubyamagana no gukomeza gushyigikira igihugu cya Libiya.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu itangazo rye, avuga ko imwe mu ntego z’ibiganiro n’inama y’umushyikirano ihuriza hamwe abanyalibiya bose n’impande zihanganye mu kibazo cya Libiya, icya mbere ari ubumwe n’ubwiyunge bw’igihugu, buganisha mu matora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’amatora y’abagize inteko ishinga amategeko nk’uburyo bwo kuva mu nzibacyuho imaze igihe.

Ambasade ya Libiya mu Rwanda nayo yamenyesheje guverinoma y’u Rwanda ndetse n’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda ko ibiri kubera muri Libiya ari ubwicanyi buri gukorerwa abaturage muri Tripoli, gukanga, gutera ubwoba gukanga, kurasa abaturage, gusenya no kwangiza ibikorwaremezo  byaba iby’abaturage ndetse n’ibibuga by’indege. Iyi Ambasade ya Libiya mu Rwanda yahamagariye abo bireba gushyira igitutu ku ngabo za Haftar zishaka kwigarurira Tripoli ko zisubira inyuma no guhagarika intambara.

Ambasade ya Libiya mu Rwanda imenyesha ko ibi bikorwa byose birema ibyaha biburanishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha nkuko byemejwe n’umwanzuro No 1970 wo mu mwaka w’2011 w’akanama gashinzwe amahoro ku isi wabaye ku itariki ya 26 Gashyantare 2011 ivuga kuri Libiya ndetse n’uburyo bigomba gukurikiranwa n’urukiko mpuzamahanga  mpanabyaha.

Ku itariki ya 22 Mata 2019, mu nama yabereye mu Misiri itumijwe na TROIKA igizwe n’ibihugu bya Misiri, u Rwanda na Afrika yepfo yanatumiwemo bimwe mu bihugu bigize IGAD, na Perezida Idrisa Deby wa Tchad ushinzwe gukurikirana ikibazo cya Libiya muri muryango w’afurika yunze ubumwe AU, aho ibi bihugu byasabye impande zihanganye mu kibazo cya Libiya guhagarika intambara no gutanga agahenge mu rwego rw’ibikorwa by’ubutabazi no gutanga inkunga ku baturage bazikeneye, dore ko abamaze guhunga iyi ntambara barenga ibihumbi 18 naho abamaze kuyigwamo barenga  200.

Intambara muri Libiya yongeye kubura tariki ya 04 Mata uyu mwaka, mbere y’icyumeru ngo haterane inama nkuru ihurije hamwe abanyalibiya bose, yategurwaga n’Umuryango w’abibumbye, ubwo Gen Haftar yatangazaga igitero cyo kwigarurira Tripoli kugira ngo awigarurire, arenze ku masezerano leta y’inzibacyuho iyoboye Libiya yagiranye n’imitwe itandukanye yo muri Libiya n’uwa Haftar urimo.

Bihibindi Nuhu – e-mail yacu ni bihibindin@gmail.com

1 COMMENT

  1. Turasaba impande zihanganye muri Libya guhagarika intambara noguha agahenge abaturage doreko imyaka ibaye myinshi ntagahenge barabona kuva Bahirika Kaddafi.
    Ese koko ubu urubyiruko rwejo hazaza ha Libya ruzabaho gute??? Doreko benshi muribo bagizwe impfubyi n’intambara zayogoje icyo gihugu, ntirengagije abapfakazi n’abandi.
    Ese kurwanira inyungu za politike Niki bizabagezaho? Njye mbona gushyira hamwe no kunga ubumwe n’ubwiyunge nibyo byazabakura muribyo bibazo. Naho amahanga ntacyo azabamirara doreko ikibareje inshinga ari ukwicukurira petrol yabo nogusahura igihugu.

    Ese ubu Libya niyongeye gukoronizwa? Nyabuneka abandusha gusesengura nimutubwire.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here