Home Amakuru Abayislam bari mu minsi 10 ya nyuma y’igisibo cya Ramadhan

Abayislam bari mu minsi 10 ya nyuma y’igisibo cya Ramadhan

1039
0

Kuva tariki ya 06 Gicurasi uyu mwaka abayislam bo mu Rwanda no hirya no hino ku isi, batangiye igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, igisibo kimara iminsi 30 cyangwa 29 aho batangira gusiba babonye imboneko y’ukwezi ndetse bagasiburuka na none babonye imboneko y’ukwezi.

Ku bayislam igisibo kikaba ari itegeko ku bantu bakuru kandi batarwaye nta kibazo cy’uburywayi bafite.

Abayislam mu gihe cy’iminsi 10 ya nyuma y’igisibo, bigishwa kujya mu mwiherero mu musigiti aho barushaho gutakambira Imana cyane bagendeye kuba muri iyo minsi aribwo habonekamo impano idasanzwe bahabwa n’Imana, ituruka mu ijuru izanywe na malayika Jibril ( ariwe Gaburiyeri).

Iyo mpano ni ijoro ry’ubugabe rizwi mu cyarabu nka Laykatul qadri riboneka mu gicuku kinishye ariko abayislam bakaba batazi ijoro iryo ariryo . Mu gihe cy’iyo minsi basabwa kuba bari maso basaba Imana bayitakambira nayo ikabahemba kumva ubusabe bwabo no kubusubiza mu buryo bwihuse.

“muri iyi minsi nta kuryama, hari abagjya mu musigiti hari n’abasarira mu rugo, njye ndi kubyuka saa cyenda ngatangira gukora amasengesho, nyamaramo, eeeh muri iyi minsi nta kuryama” Ibi ni ibitangazwa na Munyaneza Ismail utuye mu mujyi wa Musanze asobanura uburyo yitwara mu gihe cy’iminsi 10 ya nyuma y’ukwezi kwa Ramadhan aho baryama gake gashoboka.

Abayislam mu masengesho y’ijoro

Undi muyislam twavuganye uri mu mujyi wa Kigali utifuje ko amazina ye tuyatangaza yadutangarije ko mu minsi 10 ya nyuma ari igihe gikomeye kuri buri muyislam yo kuganira n’Imana no kuyisaba.

“ndyama saa tatu saa munani z’ijoro nkaba ndabyutse, ngatangira gukora isengesho, Alhamdulilaha nzi kwisomera Qoran, mbyutsa umugore wanjye n’abana banjye ubundi tugatakambira Imana,tukayisaba, tuba twifuza ko Lailatul qadri(ijoro ry’ubugabe) itaducika”

Islam ivuga ko ijoro ry’ubugabe rizwi nka Lailatul qadri mu rurimi rw’icyarabu aribwo igitabo gitagatifu cya Qoran cyamanuwemo kiva mu ijuru aho cyari cyanditse kizanwa mu kirere cy’isi, iki gikorwa kikaba cyarabaye mu kwezi kwa ramadhan mu ijoro ry’ubugabe riboneka muri rimwe mu majoro 10 ya nyuma y’uku kwezi.

Abamenyi b’idini ya islam bavuga ko Intumwa y’Imana Muhammad yasabye abayislam kutaryama cyangwa ngo bagoheke ahubwo abasaba ko mu minsi 10 ya nyuma bagomba guhaguruka bagasaba cyane mu rwego rwo guhura naryo, ariko cyane cyane mu minsi y’ibiharwe, inyigisho za Islam zivuga ko uwo iri joro risanze ari gusingiza no gutakambira Imana, nta kabuza ubusabwe bwe buhita bwakirwa.

Kuri ubu bamwe mu bayislam bo mu Rwanda bari hirya no hino mu misigiti aho bari kuhakorera umwiherero uzwi ku izina rya Itikafu aho bamara iminsi 10 bari mu busabe butandukanye ari nako bakora n’amasengesho bagamije guhura n’iryo joro, uyu mwiherero ukaba ubafasha gukomeza kugandukira Imana.

Mufti wungirije w’u Rwanda Sheikh Nshimiyimana Saleh asaba abayislam bafashe umugambi wo gukora umwiherero kuwukora neza, bakirinda ibyawangiza,kuko hari bamwe mu bawujyamo bakitwara nabi nko kuwujyamo bakibera mu biganiro no kuri za telefoni bihabanye n’uko idini yigisha.

Mufti w’u Rwanda wungirije asaba gukora umwiherero neza

Sheikh Saleh kandi asaba ba Imam kumenya abari mu musigiti mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano w’abari mu mwiherero no kwirinda ikintu kibi gishobora gutuma abayislam bahura n’ibizazane.

“twebwe rero nta kindi tubasaba usibye kumenya y’uko bagomba kubungabunga umutekano wabo, bakamenyana bakamenya buri wese bari kumwe, kuko hari abashobora kuba babyihishamo bakaza bafite izindi gahunda, niyo mpamvu Imam w’umusigiti agomba kumenya abantu bose bari mu musigiti”

Abakora umutambagira mutagatifu kugira ngo bemererwe gukorera umuwiherero mu misigiti basabwa gutanga fotokopi y’indangamuntu ku muyobozi w’umusigiti, Uyu muyobozi asabwa kandi kugenzura ko nta muntu mushya uri mu musigiti wivanze mu bandi.

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here