Mu nama y’umushyikirano w’abayislam uzwi ku izina rya Murtaqa yatangiye mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, kimwe mu byagarutse ku murongo w’iby’ibanze cyari imyanzuro yo mu mushyikirano w’umwaka ushize wabaye tariki ya 10 kamena 2018.
Sheikh Iyakaremye Ahmed umunyamabanga nshigwabikorwa w’agateganyo w’umuryango w’abayislam mu Rwanda yamurikiye abitabiriye iyi nama yagaragaje ko mu myanzuro 16 yafashwe muri Multaqa ya mbere ko imyinshi yagezweho.
Muri iyi myanzuro,umuryango w’abayislam mu Rwanda uvuga ko imyanzuro igera ku icyenda yashyizwe mu bikorwa kuko ibyasabwaga byose byakozwe. Muri iyi harimo ibijyanye n’ibikorwa bisanzwe bikorwa n’umuryango w’abayislam mu Rwanda birimo nk’ivugabutumwa, kwita ku binjiye idini ya Islam n’ibindi.
Mu myanzuro yakozweho ariko ikaba itarageze ku ntego harimo izijyanye no kongera umwanya uhagije wa Multaqa,gahunda zo gushyiraho ibigo byimyuga bizafasha urubyiruko, ahavuzwe ko hateganya kubakwa ishuri ry’imyuga mu Ntara y’Amajyaruguru, mu karere ka Burera, ku bufatanye na banki nyarabu itsura amajyambere BID ndetse no kwigisha abakuze gusoma no kwandika wamaze no gushyikirizwa Ubwami bwa Maroke.
Mu yindi ikiganirwaho harimo gushyiraho kaminuza ya kislam, ndetse no kwiga ku kibazo cy’uburyo abayislam bafashwa kubona inguzanyo idasaba inyungu izwi ku izina rya Riba,hashakishwa amabanki yakora kislam mu Rwanda.
Uyu muryango kandi uvuga ko hari imyanzuro itarabashije kugera ku ntego nko kwishyuza abanyshuri bigishijwe ku nkunga ya banki ya kislam ishizwe iterambere BID.
Iyi ni inama y’umushyikirano ya gatatu ihuza abayislam batandukanye baturuka mu nzego zitandukanye z’igihugu, itegeko rigenga RMC rivuga ko inama ya Multaqa itegurwa n’umuryango w’abayislam mu Rwanda ikaba mu kwezi kwa Ramadhan, kubura iminsi ibiri ngo kurangire.