Home Amakuru “Nta jambo dufite kuri Centre culturel 100%” Mufti w’u Rwanda wungirije

“Nta jambo dufite kuri Centre culturel 100%” Mufti w’u Rwanda wungirije

1486
2

Ibi ni bimwe mu biganiro biri kubera Multaqa, iyi nama ikaba ibaye iya gatatu aho ifatwa nk’inama y’umushyikirano ku bayislam iba mu gisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan buri mwaka .

Bimwe mu bigarutsweho harimo imyanzuro 16 yafashwe umwaka ushize yamuritswe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo sheikh Iyaharemye Ahmed aho yagaragaje ko hafi ya yose yagezweho nubwo hari bimwe mu bitarerwaho.

Imwe mu myanzuro yasomwe harimo, uwo gushinga kaminuza ya kislam aho umunyamabanga nshingwabikorwa yagaragaje ko inzego z’ubuyobozi za RMC hari inzego barimo kuganiraho.

Mufti w’u Rwanda wungirije asubiza bimwe ku bitekerezo

Nyuma yo kumurika iyi myanzuro, bamwe mu bateraniye muri iyi nama ya Murtaqa bagaragaje ko hari imwe mu myanzuro bafiteho ikibazo harimo nk’ijyanye n’amashuri.

Abafashe ijambo bagaragaje ko hari ibikwiye guhinduka mu gutegura imyanzuro ariko banashikira intambwe imaze guterwa ku byakozwe.

Dr Isaac Munyakazi, Umunyamabanga wa leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye

Umwe mu batanze ibitekerezo ni umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr Munyakazi Isaac wagaragaje ko mu myanzuro hari uburyo yanditswe mu buryo hari bimwe mu bigenda bigaruka nkaho yavuze ko umwanzuro wa 6 n’uwa 7 bijya gusa na none ukongera kugaruka muwa munani uvuga kuri kaminuza ya Kislam.

Mukama Abbas

Mukama Abbas wigeze kuba intumwa ya rubanda nawe agaruka ku kibazo cya kaminuza ya kislam yagaragaje ko ishyirwaho kwayo bishoboka ariko asaba ko hashobora gukoreshwa amashuri ari mu kigo ndangamuco wo kwa kadafi aho hashobora gutangirizwa kaminuza kandi ikaba yakora neza.

“ni gute tutakoresha centre culturel hariya kwa kadafi, hariya twahashyira kaminuza, mwaganira na ambasade ya Libiya mukabagezaho ko mwifuza kuhashyira kamunuza”

Asubiza kuri ibi bibazo mufti w’u Rwanda wungirije Sheikh Nshimiyimana Saleh ku myanzuro y’ubushize yanagarutse ku gitekerezo cya Mukama Abbas aho yavuze ko yagaragaje nta jambo bafite kuri kiriya kiriya kigo ndangamuco wa kislam.

“RMC nta jambo ifite kuri centre culturel 100%, kubera ko kiriya kigo kiri mu masezerano hagati ya leta y’u Rwanda,leta ya Libiya na Emarate, birashaba ubuvugizi bwinshi, gusa muri ayo masezerano harimo kuba muri bord ya kiriya kigo hagombaga kubonekamo abayislam bo mu gihugu”

Inama ya Multaqa iba rimwe mu mwaka ikaba mu gisibo cy’ukwezi kwa ramadhan ikayoborwa na Mufti w’u Rwanda igatumiramo ingeri zitandukanye z’abayislam hibandwa cyane ku bavuga rikijyana mu muryango w’abayislam mu Rwanda.

Bihibindi Nuhu

2 COMMENTS

  1. Iyi nama ni nziza gusa bazayagure ibe ngari cyane bajye batumiramo abantu benshi,abacuruzi,abize,abasaza,n’abandi basilamu bo mu ntara basobanutse

  2. Iyi nama ni ingirakamaro ariko byose bituruka mumiyoborere myiza y’igihugu. Nibihutishe iyo mishinga migari kuko birababje kuba abaislam aribo bageze mbere muRwanda mbere bakaba bakiri inyuma kandi Leta y’ubumwe ibibazo byose yarabyoroheje.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here