Home Amakuru Minisitiri Shyaka arashimira intambwe abayislam bamaze gutera

Minisitiri Shyaka arashimira intambwe abayislam bamaze gutera

725
0

Ubwo hasozwaga inama y’umushyikirano w’abayislam ya gatatu uzwi ku izina rya Multaqa mu rurimi rw’icyarabu, minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase yagaragaje ko hari bimwe mu bibazo umuryango w’abayislam umaze kuvamo ndetse ukaba utangiye gutekereza iterambere, anawushishikariza gukomeza kwita ku mibereho myiza y’abayislam.

Prof Shyaka Anastase avuga ko mu gihe cy’imyaka itanu hari aho RMC imaze kuva ndetse naho iamze kugera kuko muri iyo myaka umwuka utari umeze neza.

Yagize ati: “ndabashimira abayislam mwese kubera urugendo rwiza muri iyi myaka niyo navuga itanu ishize rwose mbashimira urugendo rwiza nkabayislam, nk’abanyarwanda nk’abayobozi bakoze, kubera ko ngira ngo benshi hari abo twagiye duhura tuganira baravuga ngo harabaye ntihakabe ariko ngira ngo ibintu bimeze neza”

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu

Minisitiri Prof Shyaka yavuze ko kuri ubu abanyarwanda bashimisha n’ishusho abayislam bagaragaza kandi ko n’igihugu giheshwa agaciro no kubona abayislam batekereza baganisha mu cyerekezo cy’u Rwanda.

Prof Shyaka yavuze ko nk’igihugu bashima byinshi umuryango wabayislam ariko abasaba gukomeza kubisigasira bimwe mubyo u Rwanda rushima abayislam kutagira amacakubiri n’urugomo nk’umusingi w’indangagaciro zihatse izindi.

“abayislam nta macakubiri bagira, mwarangwaga no kuba muri abantu batagiraga urugomo uburero ibyo bintu n’indangagaciro nziza twasaba twabifuriza ko namwe muyikomeraho mukayikomeza kuko niwo musingi w’izindi ndangagaciro twese nk’abanyarwanda twifuza kubamo”

Abayislam bo mu nzego zitsndukanye bari mu bayitumiwemo

Yasabye umuryango w’abayislam kwita ku mibereho myiza, urubyiruko n’abagore hagakoreshwa komisiyo ziri mu muryango wabayislam zishinzwe imibereho myiza,abagore n’urubyiruko ntizibe komisiyo zamagambo zishaka ubushobozi zikabugeza ku bagenerwabikorwa.

Yaboneyeho gusaba umuryango w’abayislam mu Rwanda ubufatanye mu kurwanya imibereho mibi n’ubukene bukabije hagamijwe ko umunyarwanda atura ahantu heza ndetse akagira imibereho myiza.

“dushyire imbaraga hamwe ku buryo ubwo bukene bukabije iyo mibereho idasobanutse tuyikemura, ibyo bibazo duhangane nabyo ntabwo byatunanira”

Bamwe mu bayislamukazi bitsbiriye inama

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yatangarije abayislam ko u Rwanda rwihaye umurongo wo kwagura amarembo aho hamwe mu haguwe amarembo harimo no kubana n’ibihugu bitandukanye birimo n’ibihugu by’abayislam, asaba abayislam nabo kugira uruhare mu kwagura amarembo mu bihugu by’abayislam.

Muri iyi nama ya Multaqa, hafatiwe imyanzuro harimo nko gukomeza gukora umuryango udaheza buri gice icyo aricyo cyose cy’abayislam,kwibanda burezi bw’abana b’abayislam biga mu mashuri atari aya kislam ndetse na gahunda yo kwigisha iyobokamana rya kislam mu mahuri atari aya’abayislam, ikibazo cy’inguzanyo ya banki itarimo inyungu n’izindi.

Ni inama y’umunsi umwe iba buri mwaka ikaba itumirwamo ingeri zitandukanye zirimo abayislam bafite ubunararibonye, ndetse n’abandi bayislam bagenwe n’umuryango w’abayislam mu Rwanda, ikaba iba rimwe mu mwaka kandi mu gisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan.

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here