Home Amakuru Bidahindutse kuri uyu wa kabiri ni ilayidi

Bidahindutse kuri uyu wa kabiri ni ilayidi

1942
0

Amakuru umuyoboro ukura ahantu hatandukanye aragaragaza ko hirya no hino ku isi hari ibihugu byamaze gutangaza ko kuri uyu wa kabiri aribwo byizihiza ilaidi.

Bimwe mu bihugu byamaze gutangaza ko kuri uyu wa kabiri ari ilaidi harimo nka Misiri yamaze gutangaza no gutanga amakonji ndetse abaturage biki gihugu batangiye kwitegura kwizihiza ilaidi.

Ahandi ni ishyirahamwe ry’abayislam bo muri Canada MAC ndetse n’umuryango uhagarariye amerika ya ruguru (Islamic cycle of northern America ICNA) yamaze gutangaza ko kuri uyu wa kabiri aribwo abayislam bari busiburuke.

Mu gihugu cya Mali minisitiri ushinzwe ibikorwa by’amadini n’umuco amaze gutangaza ko kuri uyu wa kabiri aribwo hizihizwa ilayidi, agendeye kuba bo amaze kubona ukwezi.

Uretse iyi miryango yo muri Kanada hari n’umuryango w’abayislam mu gihugu cya Australian witwa Australian national Imam council wari watangaje ko kuri uyu wa kabiri ari umunsi wa 30 ilayidi abayislam bazayizihiza kuwa gatatu.

Mu Rwanda, abayislam bategereje ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere ko umuryango w’abayislam mu Rwanda ubatangariza ko kuri uyu wa kabiri cyangwa se kuwa gatatu ko aribwo bizihiza ilayidi.

Kugeza magingo aya, uyu muryango nturatangaza icyari cyo cyose kijyanye n’ilayidi kuko utangaza ko ari ilayidi ugendeye ku byatangaje n’igihugu cya Arabiya saudite.

Abayislam basiba iyo ukwezi kwagaragaye bagasiburuka iyo ukwezi na none kugaragaye bagendeye ku mvugo y’Intumwa y’Imana Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ivuga ko abayislam basiburuka iyo ukwezi kugaragaye.

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here