Mu muhango wo gusoza amarushanwa yo gusoma Qoran mu mutwe yitabiriwe n’abasomyi 51 baturutse mu bihugu 25 byo ku mugabane w’afurika, minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase yasabye abayislam kugendera kubyo Qoran ibasaba, ibategeka kuko kubigenderaho ari ukuba umuyislam mwiza.
Muri iri jambo rye, Minisitiri Shyaka yagarutse cyane kuri Qoran, aho yasabye abayislam kubahiriza ibiyirimo aho kuyifata mu mutwe gusa.
“bavandimwe mugize umuryango w’abayislam mu Rwanda gufata mu mutwe igitabo cya Qoran ni byiza ariko nibibe n’umusemburo wo kugira ngo idukomeze twubahiriza ibiyikubiyemo, cyane cyane biganisha ku rukundo, amahoro, kubahana, gufashanya, gusenga ariko no gusengana n’abandi no gufatanya nabo kabone n’iyo twaba dufite imyemerere itandukanye”
Nka Minisitiri ufite imwe mu nshingano zo guhindura no kuzamura imibereho myiza y’abaturage, afashijwe n’ibyanditse mu gitabo cya Qoran yasabye umuyrango w’abayislam mu Rwanda ubufatanye mu gushyira imbaraga mu gharanira imibereho myiza y’abayislam, kurwanya ubukene , kurangwa n’isuku, no kugira umuryango mwiza kuko ibi byose Qoran ibyigisha.
Yabivuze muri aya magambo ati: “igitabo cya Qoran na none gikubiyemo inyigisho zihindura imibereho myiza y’abaturage ndetse n’iterambere ryabo, ari ibijyanye no kurwanya ubukene, guteza imbere isuku n’isukura, ibijyanye n’igwingira cyangwa se n’amacakubiri ndetse no kugira umuryango mwiza,uzira amakimbirane ukazira n’ihohotera, ibi byose murabizi kundusha, Qoran irabyigisha irabyimakaza isaba umumenyi wayo kubishyira imbere”
Yagaragaje ko kwiga no kumenya Qoran ari amahirwe ku bayislam yo kuba umuyoboke mwiza, kuko uzize neza Qoran asobanukirwa ikamufasha kutayoba no kwishora mu bikorwa bibi byaba I byangiza isura ya islam nk’ibikorwa by’iterambwoba cyangwa se iby’igihugu muri rusange.
Minisitiri Shyaka yagarutse ku ntambwe umuryango w’abayislam umaze kugeraho ariko anabakangurira kutirara kuko ibikenewe aribyo byinshi, aho yagize ati: “ibitugaragarira bimeze neza, ariko ibishoboka birenze ibihari, ubwo rero kugira ngo urugendo rukomeze murukore neza kandi muzabishobora nimukomeza kurangwa n’imikorere n’imiyoborere myiza, mukomeza mu cyerekezo cya Islam nziza y’amahoro, y’ubumwe, y’ubwumvikane kuko nibyo twese duharanira”
Agaruka ku busabe bwasabwe na Mufti w’u Rwanda, burimo ubwo gutsura umubano n’ibihugu bya kislam ndetse no gufasha mu mibereho myiza mu gutera imbere, Minisitiri Shyaka yavuze ko u Rwanda rushishikajwe no kubana n’ibihugu by’abayislam kandi hifuzwa kuryoshya uwo mubano kurushaho ukaba mwiza.
Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim,yashimiye cyane aho imiyoborere myiza ya Perezida Kagame igejeje abanyarwanda n’abayislam by’umwihariko aho yatanze urugero ko kuva mu mwaka w’1964, hashingwa umuryango w’abayislam mu Rwanda kugeza muri 94,mu Rwanda haba jenoside nta mwana w’umunyarwanda wari ufite Qoran ariko ko kuri ubu hari abarenga 100 bayifashe mu gihe cy’imyaka 25.
Yagarutse ku amteka abayislam banyuzemo harimo gutotezwa no kwimwa ijambo ku ku bibera mu gihugu haba mu mibereho myiza, ubukungu,uburezi n’ubwisanzure n’andi madini.
Amarushanwa ya Qoran yabaye kuri iki cyumweru yahuje abana 51, ashojwe umwana ukomoka mu gihugu cya Kenya ariwe uyegukanye aho yabaye uwa mbere mu gusoma Qoran yose mu mutwe, afite amanita 98,7 yegukana igihembo cyamafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni ebyiri n’igice.
Muri aya marushanwa kandi hagaragayemo abantu babiri batahanye Moto batomboye Moto, ndetse mu buryo busa nk’ubutunguranye imwe itwara n’umugore indi itwarwa n’umusore ukiri umunyeshuri. Tombora yakozwe hagendewe kuri nimero z’amakarita bari bahawe zo kwambara, abemerera kwinjira muri icyo gikorwa.
Bihibindi Nuhu