Home Amakuru RMC yemeye ko amarushanwa ya Qoran hari amakosa yabayemo

RMC yemeye ko amarushanwa ya Qoran hari amakosa yabayemo

950
0

Mu butumwa bwo gushimira abayislam ho mu Rwanda, umuryango w’abayislam mu Rwanda wemeye ko mu marushanwa mpuzamahanga yo gusoma Qoran yabaye ku nshuro ya munani habayeho amakosa harimo kuba hari absje muri aya marushanwa bataratumiwe.

Kwitumira bikaba byaratumye hari bamwe mu bayislam baje muri iki gikorwa cyo kureba aho abarushanwa Qorana badakurikirana aya marushanwa nkuko byari byateguwe.

Muri ubu butumwa Mufti w’u Rwanda ashimira kuba amarushanwa yaritabiriwe n’ibihugu 24 bitandukanye n’umwaka ushize ibihugu byitabiriye byari 17, kuba ibihembo by’abatsine byariyongereye ndetse abayislam benshi bakaba baritabiriye aya marushanwa yari abereye mu nyubako ihenze kurusha izindi mu Rwanda ariyo Kigali Convention center aho uyu muryango wemeza ko yitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi 5000.

Cyakora nubwo uyobora umuryango w’abayislam mu Rwanda avuga ko muri rusange, anisegura ku bitaragenze neza muri aya marushanwa bitewe n’umubare munini w’abitabiriye kandi batariyandikishije mbere nk’uko byari byasabwe.
Ubu buyobozi buvuga ko mu bihe biri imbere ubwo aya marushanwa azongera gutegurwa, bazifashisha ibitekerezo n’ibyifuzo bizafasha mu gukosora no kurushaho kunoza imitegurire y’aya marushanwa mu bihe biri imbere.

Mu cyumba mbera byombi haruzuye haskoreshwa nibindi byumba

Hashize icyumweru kimwe, umuryango w’abayislam mu Rwanda ufatanyije n’umuryango wateye inkunga iki gikorwa Haya alkhayri bashoje amarushanwa mpuzamahanga yo gusoma Qoran, ahavuzwe ndetse hanagaragara umubare mwinshi w’abatarabashije kuyakurikira kandi bageze aho yagombaga kubera ndetse bituma hari bamwe mu bayislam basubirayo bavuye mu ntara kandi bafite n’ubutumire.

Ubu butumwa bukomatanyije gushimira no kwinenga cyangwa kwisegura buje bukurikira kuba hari bamwe mu bantu batashimishijwe n’uburyo bakiriwe, nyamara bari bahawe icyizere ko hazinjira abafite ubutumire gusa.

Mu barushanijwe 51, uwegukanye umwanya wa mbere ni umunyakenya Ayub Hassan Ali wabonye igihembo cya 2,462,000 ndetse yemererwa kujya gukora umutambagiro mutagatifu muto ariwo Umra ndetse n’umutambagiro mutagatifu Hijja i Maaka.

Ibaruwa yo gushimira

Photo: Trophy Pictures

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here