Home Amakuru Abanyarwanda bagiye gukora hijja bahugiye kuki?

Abanyarwanda bagiye gukora hijja bahugiye kuki?

1000
1

Ku cyumweru tariki ya 11 Kanama 2019, nibwo abayislam hirya no hino kwisi bijihihe umunsu mukuru w’igitambo (iddil Adh’ha), ni umunsi abayislam bakoze isengesho rikurikirwa n’iminsi itatu yo kubaga ku bafite ubushobozi.

Mu mujyi wa Makkah uri mu gihugu cya Arabiya sawudite niho ibikorwa by’umutambagiro mutagatifu Hijja bibera.

Umuyoboro wifuje kumenya icyo abanyarwanda bagikora mu gihugu cya Arabiya sawudite mu gihe Hijja yarangiye maze Sheikh Murangwa Djamilu uyoboye abanyarwanda bari mu mutambagiro avuga ko hari ibikorwa abanyarwanda bari gukora mu gihe bitegura kugaruka bajya gutera Shitani amabuye ndetse no kuba mu muhezo w’iminsi nk’ibiri bari mu gace ka Mina.

Nyuma y’umunsi wa 10, abayislam bajya mu muhezo bakitegura gutera amabuye Shitani, ndetse bagafata iminsi ibiri cyangwa itatu bari mu kibaya cya Mina

Aho Shitani itererwa amabuye

Gutera Amabuye Shitani abayislam bagiye gukora Hijja ni kimwe mu gikorwa bakora bibuka  igihe umugore w’intumwa y’Imana Ibrahim n’umwana we bateraga amabuye Shitani yari ibaziye ibashuka ibabwira ko bakwiye kuva aho bakayitera amabuye bayamagana.

Igihugu cya Arabiya Saudite kikaba gitegura amabuye ndetse naho agomba gutererwa ku buryo buri wese aba agomba kutera ibuye nk’umugenzo wakozwe n’umugore wa Ibrahim witwaga Hajjara.

Sheikh Djamilu yatangaje ko kuri uyu wa gatanu, abanyarwanda mbere yo kujya mu mujyi wa Madina , basezeye Makka aho bakora umuzenguruko ku nzu ya Kaaba, ariho abayislam bakora isengesho bareba.

Yakomeje avuga ko abayislam b’abanyarwanda bari kumwe kuri ubu nta numwe ufite ikibazo na kimwe kandi ibikorwa byose babikoze.

Gusura hamwe mu hantu h’amateka mu idini ya Islam ni kimwe mubyo abagiye gukora Hijja harimo n’abanyarwanda berekwa nka bimwe mu bifite amateka akomeye, yagiye akorwa haba n’Intumwa y’Imana Muhamad n’abayoboye idini ya islam nyuma yaho.

Biteganijwe ko abanyarwanda bagiye gukora umutambagiro mutagatifu Hijja bazagaruka mu Rwanda ku cyumweru, bakazazanwa n’indege y’u Rwanda ya Rwandair izabageza i Kigali isaa kumi n’imwe za mu gitondo.

Bihibindi Nuhu

Amwe mu mafoto y’abayislam b’abanyarwanda bagiye gukora Hijja

Bari gutembera mu mujyi wa Madina
Ahabereye urugamba rwa Ahzab
Bafata akanya ko gusura ahantu hatandukanye hafite amateka ya Islam
Umusigiti wa Quba uri i Madina

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here