Home Amakuru Abagiye muri Hijja bagarutse

Abagiye muri Hijja bagarutse

4775
0

I saa moya niminota 37 nibwo umuyislam wa mbere muri 85 bagiye gukora umutambagiro yari asohotse ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kamombe, aho yakiriwe n’imbaga yabayislam ndetse n’umuryango we, yari yaje kwakira bantu babo.

Ibyishimo n’akanyamuneza niko karanze abaje kwakira bantu babo babategereje guhera i saa kumi nimwe za mugitondo, bari bamaze hafi ukwezi mu gihugu cya Arabiya saudite mu mujyi mitagatifu i Makka na Madina.

Aha bari bamaze kumenya ko ababo bageze ku kibuga

Ibrahim Ndahayo yatangarije umuyoboro ko yaje kwakira umubyeyi we kuko bari bamaze igihe kingana n’ukwezi yaragiye gukora umutambagiro mutagatifu kandi akizera neza ko ibyo yasabye byose yabyakiriwe

Mu kwezi kwa karindwi nibwo abavandimwe bacu bagiye gukora Hijja kandi amakuru yatugeragaho ni uko buri gikorwa cyose cyagenze neza, turashimira Allah, ndumva nezerewe kuba njye kwakira umubyeyi wanjye”

Undi wavuganye na umuyoboro.rw utashatse kwivuga amazina yavuze ko yaje kwakira umugore we wari waragiye i Makka kuko nawe mu myaka yashize yari yaragiyeyo, yishimira kuba urugo rwabo rugiye kurushaho kuba rwiza kuko rusa nkaho rwongeye kubaho.

“Nibyishimo byinshi cyane, ubu ugeze iwanjye ukareba uko bimeze ntabwo wabyemera, twamuhishiye ibintu bidasanzwe, ubu mbese ni umushyitsi ukomeye iwe, twamuteguriye amafunguro, iibyo kunywa, mbese nagera mu rugo aratungurwa”

Bari bategereje hanze n’indabo hejuru banga ko zangirika

ku kibuga cy’indege imiryango yabantu batandukanye ivuye hirya no hino mu gihugu kandi ingeri zose yari yaje kwakira abantu babo, ndetse hari n’imiryango byagaragaraga ko ibirori byabo bitangirira ku kibuga ku buryo hari abaje bitwaje ibyapa byo kubakora byanditseho amagambo yo kubakira.

Umutambagiro mutagatifu Hijja ni imwe mu nkingi 5 zigize idini ya Islam, ikorwa rimwe kufite ubushobozi rikaba ari n’itegeko kuri we, ariko ikaba yakongera gukorwa ariko bitari mu buryo bw’itegeko.

Abanyarwanda uyu mwaka bagiye gukora uyu mutambagiro ni 85, bahagurutse mu Rwanda tariki ya 28 Nyakanga uyu mwaka, bari bagizwe n’abakecuru, abasaza, abasheshe akanguhe ndetse n’abatarageza imyaka 30.Abayislam bava mu Rwanda ntibagomba kurenga 400 ariko uyu mubare ukaba utari wagera.

Abanyamuryango b’uwitwa Keita bamuha ikaze
Ibyishimo byari byinshi
Ibyapa biha ikaze abari bavuye gukora Umutambagiro

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here