Home Amakuru Urubyiruko rwa kislam rugiye kugira uruhare mu kwiteza imbere

Urubyiruko rwa kislam rugiye kugira uruhare mu kwiteza imbere

1744
0

Umuryango ugamije iterambere Espoir de l’avenir EDA mu magambo ahinnye y’igifaransa uravuga ko wiyemeje gufasha urubyiruko gutera imbere rwishakamo ibisubizo byibanze ari nako rufashwa kubona ubumenyi bw’idini ya bukwiye.

Umuyobozi w’uyu muryango Niyigena Asuman avuga ko batekereje ku rubyiruko rw’abayislam mu rwego rwo kuruhuriza hamwe rugahabwa amahugurwa yo kwizamura haba mu by’iterambere no mu bijyanye n’idini.

Bwana Niyigena Asuman avuga ko mu kuruteza imbere, baruhuriza hamwe rugakora amatsinda y’abantu nibura 25, bakigishwa bakanahugurwa kuri imwe mu mishinga itanduakanye bigiye hamwe kandi bumvikanyeho.

Mu muhango wo gutangiza ibikorwa by’amatsinda 16 yashizwe n’uyu muryango ugamije iterambere, umuyobozi wa komisiyo y’urubyiruko mu muryango w’abayislam mu Rwanda Ing Sewanyana Abdul azaq yasabye urubyiruko gukomeza kwishyira hamwe baharanira kwiteza imbere.

Abayislamukazi ntibatazwe, bari bakurikiye amasomo

Yavuze ko ubutumwa bwa yahawe na Mufti w’u Rwanda ari ubuvuga ko umuryango w’abayislam uri kumwe n’urubyiruko anarwifuriza ineza ibaganisha iterambere.

Bamwe mubo twaganiriye bari muri uyu muhango wo gutangiza ku mugaragaro aya matsinda, bavuze ko hari itandukaniro rihari mbere y’uko bajya mu matsinda

Husina Umutoniwase wavuye mu karere ka Rubavu ku musigiti wo mu mujyi avuga ko guhura k’urubyiruko bifite umumaro kuko nta bantu bashobora kugira icyo bunguka batahuye ngo baganire ku bibubaka.

Abatari mu matsinda tubarusha byinshi, twe turahura tukamenyana kuko duturuka ahantu hatandukanye, ikindi tubasha kwizigamira mu gihe runaka tukazabasha kwikorera imishinga yacu”

Mu gusoza amahururwa y’umunsi umwe basabwe kwitwararika

Ndemeye Musa waturutse ku musigiti w’i Burema muri Mageragere mu karere ka Nyarugenge, akaba ari mu itsinda rya 15, nawe avuga ko yitabiriye kujya mu matsinda kuko agamije kwiteza imbere, ari nacyo baganiriweho kuri iki cyumweru.

Kuba turi mu matsinda icyo bizadufasha cyane turimo turahugurwa neza gukora imishinga ibyara inyungu noneho tukaba turi kwizigama amafaranga make ku buryo azaba agera ku 250,000 ku mwaka, tukazaterwa inkunga nyuma y’umwaka”

Bamwe mu batanze amasomo yo kuri iki cyumweru, babagaragarije ko imbaraga z’urubyiruko igihugu kizikeneye ku buryo bwose kandi zikaba zibafiitiye akamaro n’igihugu muri rusange.

Ing Sewanyana Abdul aziz uyobora komisiyo y’urubyiruko muri RMC

Ubutumwa bahawe ni ubwo gusigasira umutekano hirindwa abantu babaganisha mu bikorwa bibi byabaganisha no kujya mu dutsiko tw’iterabwoba,  bizezwa ko bari mu maboko meza kandi agamije kubafasha kwiteza imbere.

Hashize amezi atatu urubyiruko rushyize mu matsinda n’uyu muryango Espoir de l’avenir aho uteganya ko mu gihe cy’umwaka ruzaba rumaze kunguka ubumenyi bwaba ubw’idini n’ubo kwiteza imbere nko kwihitiramo imishinga bakora nyuma yo kuyiganirizwa bihagije, bagakorana baziranye badashishanya.

Kuri ubu hari amatsinda 16 aturuka mu turere dutandukanye turimo, Nyarugenge, Kicukiro na Rubavu , buri tsinda riba rigizwe n’abantu 25, aho buri cyumweru bizigama amafaranga 200 mu cyumweru.

Niyigena Asumani, umuyobozi wa Espoir de l’avenir ati kwiteza imbere birashoboka

Aya mafaranga nyuma y’umwaka bakazakubirwa nibura inshuro 4 kuyo bazaba bamaze kugeraho bahabwe 75% y’ibikoresho bikoreshwa mu mishinga mito iciriritse bakazakomeza kubafasha gucunga imishinga yabo.

Abayobora uyu muryango bavuga ko guhuza urubyiruko harimo inyungu nyinshi zirimo Guhindura imyumvire y’urubyiruko mu bijyanye no kwiteza imbere, Kongera ubuvandimwe n’urukundo hagati y’urubyiruko, Guha urubyiruko amahirwe yo kwiga Qur’an na Hadith ku batarabyize bakiri bato, kurutoza indangagaciro nyazo ku gihugu no ku idini ya Islamu.

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here