Abayislam b’abanyarwanda baba i burayi baratangaza ko bamaze kwiyemeza kugura urusengero ruri mu gihugu cy’ububirigi rwashyizwe ku cyamunara, abayislam b’abanyarwanda bari i Burayi biyemeza kurugura bakaruhindura ikigo ndangamuco wa kislam “Markaz” n’umusigiti urimo.
Nkuko bisobanurwa na sheikh Habarugira Sulaiman utuye mu Bubirigi akaba na Perezida w’impuzamashyirahamwe Dufatanye ahurije hamwe amashyirahamwe y’abayislam baba iburayi avuga ko bamaze gusinya amasezerano yo kwegukana uru rusengero ariko bakaba barishyuye 4%.
Yagize ati: “Twamaze gukora amasezerano na ba nyiri uru rusengero, twishyuye 4% ahwanye n’ibihumbi 53 birenga, turasabwa kwishyura ibihumbi 566 by’ama Euro mu gihe cy’amezi”
Sheikh Sulaiman avuga ko bafite icyizere ko ayo mafaranga mu gihe cy’amezi atatu azaba yabonetse hagendewe ku muhate w’abayislam no kuba bwa mbere iburayi, abanyarwanda bazaba bagize ikigo ndangamuco wa kislam iburayi.
Yaboneyeho gusaba abayislam hirya no hino kwitangira iki gikorwa kuko kuri ubu ubushobozi bukenewe bugera ku bihumbi 300 arengaho gato kugira ngo begurirwe urwo rusengero.
“Ayo dufite, twakusanyije mu myaka itatu n’ibihumbi 280 by’ama Euro urumva ko tubura hafi ibihumbi 300 birenga, turi gukora ibishoboka byose ngo abanyarwanda tugure uyu musigiti, buri wese yaba uwo mu Rwanda, iburayi, amerika, Canada n’ahandi kwitanga uko bashoboye”
Igitekerezo cyo kugira ahantu habo ho gusengera bisanzuye cyavuye kuba i burayi kuri ubu hari gahunda nyinshi zikangurira abantu ibikorwa bibi birimo nko kubashishikariza kuba abatinganyi, hari abava mu ishuri, abantu bishora mu biyobyabwenge, ibi bikaba biri kwangiza benshi mu rubyiruko rw’iburayi harimo abanyafurika.
Uyu muyobozi avuga ko bifuza ko nibaramuka barangije kuhagura bazahagira ikigo ndangamuco wa kislam ku buryo haba gahunda za kislam zigarura abantu ku murongo mwiza, ntihabe umusigiti gusa.
Uku kugura urusengero ni igitekerezo kimaze imyaka itanu kiganirwaho ariko batnagiye gukusanya ubushobozi mu myaka itatu aho buri muryango wigomwaga ugatanga ama euro 100 yo kuzashaka aho kugura ubutaka.
Sheikh Habarugira Sulaiman avuga ko bamaze igihe cy’umwaka bashaka aho kugura aho kugura cyane cyane mu bubirigi ariko bakazitirwa na gahunda yitwa Urabanisme aho buri gikorwa cyagenewe aho gikorerwa.
“Twamenye ko hari cyamunara cy’ikiriziya tuyijyamo, hano iyo urusengero rudasengerwamo ba nyirarwo bararugurisha, hagurishwaga ikiriziya ndetse n’imbuga (gardin) nini ukwayo byose biri hamwe, ariko buri kimwe gifite agaciro kacyo”
Avuga ko ibi bikorwa biri gukurikiranwa n’impuzamashyirahamwe Dufatanye ihuza amashyirahamwe y’abayislam iburayi yasabye buri wese ubishoboye kuba yagura nibura Metero kare 4 zihwanye n’ama euro 1500 ahwamye na miliyoni n’igice y’u Rwanda, ariko ko n’uwakwitanga mu bushobozi afite yabutanga.
“Turasaba buri wese aho ari ho hose haba iwacu no ku isi, ko yakwitangira iki gikorwa kuko nyuma y’amezi atatu turamutse tunaniwe, ikibanza cyasubizwa ba nyiracyo, iyi yaba ari Sadaqah Jariyah (ituro rihoraho) uzitanga wese azasanga ku munzani we ku munsi w’imperuka
Iyi kiliziya iri ahitwa Rhode ste Genese ku muhanda wa Zavelbergweg 7 mu Bubirigi, iri gushakirwa amafaranga yo kuyigura nyuma y’icyamunara ikegukanwa na Dufatanye asbl, ifite ikibanza kinini kiri ku ruhande gifite agaciro k’ibihumbi 180 by’ama euro n’aho kiliziya ubwayo ikaba ifite agaciro k’ibihumbi 360 by’ama euro.
Ku bafite ubushobozi bwo gutanga inkunga yabo bayishyira kuri konti: DUFATANYE asbl, BE22 3631 9203 1647, ING, BBRUBEBB bakandikaho ko ari “Impano Dufatanye cyangwa “Don Dufatanye”
Bihibindi Nuhu
ark abaislam turashimisha kbs al bilali yaratunaniye nayo twakuyeyo amaso none tujye kugura iburayi