Home Amakuru Isuku ihame muri islam

Isuku ihame muri islam

864
0

Kenshi abantu benshi bemeza ko rimwe mu madini afite isuku idasanzwe, iza ku isonga haza idini ya Islam isaba buri wese kurangwa n’isuku ndetsr ikanagera naho igaragaza ko kugira isuku ari imwe mu nkingi zikomeye zo kubona ijuru.

Imyigishirize y’idini ya Islam igaragaza ko ibikorwa byose bisaba kubikorana isuku mu nzira zose haba izo ku mubiri n’ibyambarwa byose bigomba kuba bifite isuku kandi ihagije.

Iyi myigishirize inagaragaza gukora isuku cyangwa isukura bigorana cyane iyo hadakoreshejwe amazi nka kimwe mu bitera isuku bikanasukura byishi mu bitanga isuku.

Amwe mu magambo y’Imana,  ndetse n’impanuro bahabwa n’intumwa y’Imana Muhamad, abayislam bifashisha bagaragaza ko kugira isuku ari itegeko bayakura mu gitabo bagenderaho cyitwa Qoran aho nko mu gice cya 5 (bita isura)umurongo wa 6 hagaragaza ko ugiye gusenga agomba kuba yakoze suku

“Yemwe abemeye, nimujya gusali (gusenga) muzakarabe mu buranga bwanyu n’amaboko yanyu kugeza mu nkokora, muhanagure ku mitwe yanyu, kandi mukarabe amaguru yanyu kugeza ku tubumbankore, kandi nimuba mwahumanye mujye mwisukura.”

Uretse ijambo ry’Imana rigaragaza ko bagomba gukora isengesho bakarabye, iri jambo rishimangirwa n’imvugo Intumwa y’Imana Muhamad yavuze rimaze imyaka irenga 1400 rivuzwe, kimwe n’andi menshi avuga ku isuku.

“Amazi asukuye ntakiyanduza”. Amazi yanduye: Ni ayaguyemo umwanda,agahindura ibara, impumuro cyangwa uburyohe bwayo. Aya mazi ntiyemerewe gukoreshwa mu kwisukura.

Ibi bigaragaza ko isuku n’isukura ari ikintu gikomeye cyane muri iri dini rya kabiri ku isi mu kugira abayoboke benshi ku isi, ndetse n’aho batuye bagahamya ko hakunze kugaragara isuku.

Aho basukurira amazi

Ibi kandi n’ibimenyetso byose ni ubuhamya bwerekana ko umuislamu wese agomba gukora isuku yo kwikiza imyanda yoroheje n’ikomeye,

OMS igaragaza ko mu 2015, abagera kuri 71% by’abatuye Isi ni ukuvuga miliyari 5.2, begerejwe amazi meza aho batuye, bakayabona uko bayakeneye kandi adahumanye.

Ku rundi ruhande OMS ikomeza igaragaza ko hagendewe ku bipimo by’intego z’iterambere rirambye (SDGs), mu 2015 miliyari imwe na miliyoni eshatu z’abaturage begerejwe amazi meza, ku buryo kugera no kuva aho bayabona bitwara iminota itarenga 30.

U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu ruvuga ko mu kugeza amazi meza n’isukura ku baturage, nk’uko rwabyiyemeje haba mu ntego z’iterambere rirambye (SDGs), muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi 2017-2024 n’icyerekezo 2050, aho biteganyijwe ko Abanyarwanda bazaba bagerwaho n’amazi meza ku kigero cya 100% nibura mu 2024 bavuye kuri 84.8% bariho ubu na 74.2% bariho mu 2010.

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here