Mu muhango wo gusoza amarushanwa yo gusoma Qoran kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Mutarama yo kujya mu marushanwa mu gihugu cya Maroc nayabaye kuwa gatanu tariki ya 24 Mutarama 2019 yo gushaka abana bazahagarira u Rwanda mu gihugu cya Gabon ariko ategurwa n’igihugu cya Maroc, ubutumwa bwa Mufti w’u Rwanda yagaragaje ko harimo ko muri Qoran harimokwinjiza agafaranga gatubutse
Uyu muyobozi w’umuryango w’abayislam mu Rwanda ubwo yasozaga amarushanwa yateguwe n’umuryango Direct Aid yahoze yitwa AMA yashishikarije ababyeyi kwigisha abana babo Qoran kuko uyitabiriye akanayatsinda ashobora kugarukana amafaranga menshi
Yagize ati: “Umuntu wa mbere uyatsinze ahembwa amafargna atari munsi y’ 70,000 by’amadorari ni miliyoni 70 z’amanyarwanda”
Yaboneyeho gusaba ababyeyi gushyigikira abana babo kubwo kuba mu kwiga Qoran harimo amafaranga menshi ndetse ashobora guhindura ubuzima bw’umuryango babishingiye ku gitabo gitagafitu Qoran aho bibasaba kwigisha no kubagira inama nziza.
“Ibaze umubyeyi umwana wawe waramushyigikiye ukamwigisha neza ukamugira inama nziza agatahukana iwawe miliyoni 70, nibaza ko uburyo yakwakirwa byaba ari ibintu bikomeye cyane”
Kuwa gatanu tariki ya 24 Ukuboza nabwo uyu muryango w’abayislam mu Rwanda ufatanyije n’ikigega cy’umwami wa Maroc Muhamed wa VI bakoresheje amajonjora y’abana bazahagararira abandi mu marushanwa y’igihugu cya Maroc azabera mu gihugu cya Gabon nabwo aho mu ijambo rya Mufti w’u Rwanda sheikh Hitimana Salim yagarutse ku kuba gusoma Qoran kuri ubu uyisoma neza ahakura agafaranga.
Mufti salim yagaragaje ko umwana utsinze iri rushanwa mu ba mbere ashobora kwegukana amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 100 bityo bikaba byahindura imibereho yaba iye, iy’inshuti ze ndetse n’umuryango
Yagize ati: “Uramutse usomye neza ukagera ku mwanya wa mbere byagufasha, ibihembo batangamo bigera ku madorari ibihumbi 100 ibihumbi 200 ni miliyoni 100 z’amanyarwanda hagize uzibona angana atya nibaza ko mu minsi iri imbere nta kibazo yagira n’inshuti ze n’umuryagno we”
Sheikh Hitimana Salim uyobora umuryango w’abayislam mu Rwanda yasabye ababyeyi bari bitabiriye ibi bikorwa kwigisha abana babo igitabo cya Qoran kuko uretse amafaranga abana bashobora kubona bagendeye mu kwitwara neza, ibaha kubahika mu muryango mugari barimo ndetse igatuma ubwenge bwabo bwiyongera.
Yagize ati: “Qoran ntiturana n’ibibi byose, nko kubeshya, gutukana kuvangura, ushaka kwiga Qoran agomba kwiyeza akaba ari mwiza”
Abatsindiye kujya mu gihugu cya Koweit ni batatu aribo Mussa Subuga wabaye uwa mbere mu majuzu 5, Uwineza Latifa wabaye uwa mbere mu majuzu 15 ndetse n’umwana witwa Bimana Hussein wabaye uwa mbere muri batanu barushanwaga muri Qoran yose, naho babiri batsindiye kujya muri Gabon ni Nikuze Aisha uzarushanwa mu majuzu 15 mu gihe Hakizimana Gasigwa Ramadhan uzarushanwa mu gusoma Qoran yose.
Uretse aya marushanwa aba bana bazitabira hari andi marushanwa mpuzamahanga ya Qoran abanyarwanda bateganya kwitabira arimo ayabera mu mujyi wa Dubai afatwa nk’amwe mu yakomeye ndetse nandi abera hirya no hino mu gihugu.
Bihibindi Nuhu