- Mu gutangaza igisibo duhera ku babonye ukwezi,
- Abayislam barasabwa gukomeza kwirinda Koronavirusi,
- Ukwezi kwa ramadhan muzasabire isi iki cyorezo Imana igikureho
Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim aratangaza ko umuryango w’abayislam mu Rwanda (RMC) utegereje ko haboneka ukwezi ugatangariza abayislam umunsi igisibo cy’ukwezi kwa ramadhan kuzatangirira.
Amakuru yatambutse ku murogoba kuri radio ijwi rya Amerika yumvikanyemo Mufti w’u Rwanda avuga ko kuri uyu wa kane aribwo igisibo kizatangira ariko bituma imbaga y’abayislam itangira kwitegura igisibo.
Mu kiganiro yahaye umuyoboro.rw, umuyobozi w’abayislam mu Rwanda Sheikh Hitimana Salim yagaragaje ko habayeho kwibeshya mu mvugo ko atari kuri uyu wa kane kubera ko abayislam bakora igisibo ari uko babonye ukwezi bakanasiburuka ari uko babonye ukwezi, bityo ko hagitegerejwe ko haboneka imboneko y’ukwezi.
Yagize ati: “Twebwe dufunga ari uko tubonye ukwezi, dutegereje ko imboneko z’ukwezi zigaragara, cyangwa se irangira ry’iminsi 30 y’ukwezi kwa Shaban”
Yavuze ko umuryango w’abayislam mu Rwanda ugendera ku byatangajwe n’igihugu cya Arabiya sawudite kandi bakaba bari gukurikiranira hafi icyo iza gutangaza, akavuga ko bishoboka ko igisibo gishobora kuba hagati yo kuwa gatanu no kuwa gatandatu.
Uku kwezi kwa Ramadhan gusanze abayislam mu bihe bikomeye isi yugarijwe n’icyorezo cya koronavirus, ibi bituma Mufti w’u Rwanda aboneraho gusaba abayislam kuzirikana abatishoboye ariko bubahiriza amabwiriza yashyizweho na leta yo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.
Sheikh Hitimana Salim yongera gusaba abayislam kwibuka gusaba cyane Imana kubakuriraho iki cyorezo cyugarije isi kuko ariwe nyirububasha nyirubushobozi kuko kimaze guhitana abantu benshi hirya no hino ku isi kikaba cyandura vuba cyane.
Nubwo muri iki gisibo abantu bazakomeza kubahiriza gahunda ya “Guma mu rugo” asaba abayislam kongera urukundo bari basanzwe bafite, ariko bakirinda gusabana nkuko byari bisanzwe biba mu kwezi kwa ramadhan,
Yagize ati: “Urabizi mu kwezi kwa ramadhan dukunda gusabana cyane, tukagira n’umwanya uhagije wo gutarama ndetse hari n’abageza mu rukerera batari baryama, bakaryama mu wundi munsi, bazirikane ko turi mu bihe bitemera iyo myitwarire nk’iyo, ahubwo ko tugomba kuguma mu rugo nkuko twabisabwe”
Ukwezi kwa ramadhan mu idini ya islam ni ukwa 9, buri muyislam ufite ubuzima buzima kandi utari umwana, asabwa gusiba iminsi 29 cg 30, gusozwa n’umunsi mukuru wa iddil Fitri. Uku kwezi gufatwa nk’isizeni ku bayislam kuko bagukoramo ibikorwa bitandukanye birimo kwibombarika no gusaba cyane Imana, Kwitanga no gusoma inshuro nyinshi igitabo gitagatifu cya Qoran.