Umuryango uharanira iterembare n’imibereho myiza AID Al amal kuri iki cyumweru wageneye imiryango 40 y’abayislam batishoboye bo mu murenge wa mageragere ifutari.
Abahawe iftar (amafunguro abayislam bafungura ku mugoroba iyo biriwe basibye) ni imiryango y’abayislam 40 bari mu gisibo cy’ukwezi kwa ramadhan batuye mu gace umurenge wa mageragere uherereyemo.
Bamwe mu bahawe aya mafunguro batangarije umuyoboro ko aya mafunguro yabashimishije kandi ko agiye gutuma bakomeza igisibo neza, bakazanagisoza mu mahoro nta kibazo kibayeho.
Niyonsaba Sauda umwe mu bahawe ubu bufasha yavuze ko igikorwa cyakozwe na Al amal ari igikorwa cyo gushimira Imana yabashoboze kubona iri funguro kuko n’ubusanzwe amafunguro yari yabashizeho.
Yagize ati: “Imana isubiriza igihe, mbese byandenze, muri iki gisibo ndishimye, ndishimye kuba mbonye ifutari ingana uku nguku nta handi hantu bari barigeze badufasha ibintu nk’ibi ngibi, gusa abantu bakoze ibi yagasani abongerere”
Umusaza Karega Muhamed w’imyaka 74 utuye mu murenge wa Mageragere yavuze ko mu buzima busanzwe bari batunzwe n’Imana aho yakoreshaga ijambo Allah kandi ari nayo ikomeye kubamenya, agashimira inkunga y’amafunguro bahawe.
Yabisobanuye muri aya magambo : “Nishimiye gufata ifutari mpawe n’abagiraneza b’abayislam nashukuru mwenyezi mungu gahunda zote niza mwenyezimungu, Allah niwe utanga amafunguro niwe utanga iriziki uko nabonaga ifutari Allah wenyine niwe ubizi”
Kimwe n’abandi twaganiriye bavuga ko batunguwe n’uyu muryango ubufasha bahawe uko butubutse bukaba bugiye gutuma bamara igihe kirekire badafite ikibazo cy’amafunguro, umwe muri ni umutegarugori wikinze inyuma ararira aho yishimira ayo mafunguro
Yaba Sheikh Munyezamu Ahmed Imam wungirije wa RMC mu mujyi wa Kigali na Sheikh Iyakaremye Omar Suleiman umuyobozi wungirije muri Al amal batangarije aba bayislam bahawe iyi nkunga ko ayo mafunguro ari muri gahunda yo kuba hafi abayislam muri ibi bihe, basaba abahawe kutabigurisha ko ahubwo nabo bashobora gufasha abandi mu baturanyi babo.
Buri muryango wahawe mafunguro agizwe n’ibiro 10 by’umuceri, 10 bya kawunga, 10 by’ibishyimbo, 5 by’isukari, litiro 2 z’amavuta, igitoki cyose, umunyu ndetse n’ibiro 2 by’inyama bifite agaciro k’amafaranga ari hejuru y’ibihumbi 65.
Mu cyumweru gishize nabwo uyu muryango nyarwanda wa kislam Al amal watanze inkunga nk’iyi y’amafunguro ku miryango 80 mu karere ka Kamonyi, uretse aya mafunguro kandi usanzwe ufasha abarwayi barwaye indwara zidakira aho ndetse babamenyera amafunguro buri kwezi.
Abasiramu dukunda ibyubusa nkindaya