Home Amakuru Ibyo ukeneye kumenya kuri Iddil fitri

Ibyo ukeneye kumenya kuri Iddil fitri

693
0

Ibirori byo kwishimira isozwa ry’igisibo cy’ukwezi kwa ramadhan byatangiye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu aho abayislam bari bitegura kwizihiza Iddil Fitri.

Hagendewe ku makuru yagaragaye kuwa gatandatu ko nta kwezi kwagaragaye, byatumye abayislam mu buryo budakuka bitegura kwizihiza umunsi mukuru wa Iddil Fitri ku cyumweru tariki ya 24.

Ibi birori bikaba bizakomwa mu nkokora hirya no hino ku isi bitewe n’ingamba isi yafashe kubera icyorezo cya koronavirusi birimo nko guhagarika ikorwa rw’amasengesho mu mbaga, kudahura ndetse no kudatumirana.

Iddil fitri ni iki

Iddil fitri ni umunsi mukuru ngarukamwaka hishimirwa ko harangijwe igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan. Ahenshi mu bihugu bimwe na bimwe uyu munsi umara iminsi itatu.

 Iddil fitri itangira ryari

Nk’uko bigenda kugira ngo igisibo gitangire, n’umunsi wa Iddil fitri umenyekana biciye ku kuba hagaragaye imboneko y’ukwezi , bityo abayislam bakaba bategereza  ku mugoroba kugira ngo hatangazwe umunsi w’ilayidi.

Uyu munsi wo kuwa 29 iyo kutagaragaye abayislam bakomeza igisibo cy’ukwezi kwa ramadhan, bakuzuza iminsi 30.

Kubera ko abayislam bagendera ku mboneko y’ukwezi kwa ramadhan, bituma uku kwezi kugenda guhindagurika bigatuma ndetse umunsi w’ilayidi utandukanye bikomeye na kalendari.

Gutangaza umunsi w’ilaidi nikorwa n’abayobora abayislam nyuma yaho bimwe muri  bihugu bifite abayislam benshi bipima niba ukwezii kwagaragaye, bikohereza ku isi kugira ngo abayobozi bari hafi batangaje ukwezi.

Abayislam bizihiza gute uyu munsi

Abayislam hirya no hino ku isi bizihiza isengesho rya iddil fitri izuba rimaze kurasa, nyuma bagakurikira inyigisho ngufi.

Amasengesho abera ku misigiti no mu bibuga bigari mu rwego rwo guhuza abantu benshi icyarimo.

Nyuma y’isengesho, abayislam bishimira Irayidi aho basurana bagakora ibirori byo gusangira, bagasura abakene urugo ku rugo ariko banagenda basangira ku mafunguro aba yateguwe.

Abana bagurirwa imyenda mishya ndetse bagahabwa impano n’amafaranga yo kwishimira ibirori.

Ibi birori bibanzirizwa no gutanga amafunguro ku bakene bizwi nka Zakatul Fitri bayihabwa mbere y’isengesho ry’ilayidi.

Mu bihugu bituwe n’abayislam benshi, bitaka imihanda ndetse n’amazu yabo maremare mu rwego rwo kwizihiza isozwa ry’igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan

Buri gihugu kigira uburyo gitegura ibi birori cyane cyane mu mafunguro aho mbere yo gukora isengesho baba bateguye ibiryo basanzwe bafungura kandi biryoshye. Ibi biryo akenshi hari igihe biba bigizwe n’imikati, cake na shokola, itende, imbuto n’ibindi

Uyu mwaka isengesho ya iddil fitri ryarahagaritswe mu bihugu byinshi by’abayislam kubera iki cyorezo birimo nka Oman na Misiri, na Arabiya Sawudite.

Ibi birori mu ruhame bikaba nabyo byarahagaritswe mu bice byinshi bituwe n’abayislam murwego rwo gukomeza guhangana n’indwara ya Covid19.

Kaminuza ya Johns Hopkins ivuga ko abamaze kwandura ku isi yose ari miliyoni zirenga 4.8, mu gihe abamaze gupfa ari ibihumbi 318.

Uko abizihiza babwirana

Hirya no hino ku isi mu kwizihiza abayislam basuhuzanya babwirana Eid Mubaraka (umunsi mukuru w’umugish) cyangwa se abandi bagakoresha Eid Sa’id ( Umunsi mukuru w’ibyishimo)

Hari ibindi bihugu bikoresha izindi mvugo mu buryo bwabo nko muri Indonesia Irayidi yitwa Lebaran abanya Indonesia abakaba bashobora gukoresha Selamat Lebaran bisobanuye umunsi mukuru w’ibyishimo, muri Turukiya bakoresha, Mutlu Bayramaka naho mu rurimi rw’igihausa gikoreshwa mu gihugu bakoresha ijambo Barka da Saalah.

Uko bitegura ilayidi

Muri rusange abayslam bitegura amasengesho y’ilayidi babanje kugira icyo bafata ndetse bakanambara imyenda mishya, cyane cyane amakanzu mashya n’ibirato byo mu bwoko Sandari cyangwa se abandi bakambara imyenda yo mu burasirazuba.

Banashishikarizwa kandi kurya ibiryo biryohereye birimo itende ( urubuto rwera mu bihugu bishyuha cyane byo mu burasirazuba bw’isi)

Ibi bigakurikirwa no kujya gusenga bavuga Takbir bisobanuye gukuza Imana, aho bagenda bavuga Allah akbar allah akbar la ilaha illa llahu Allah Akbar.

Amafunguro akoreshwa ku munsi w’ilayidi

Hirya no hino ku isi abayislam bakoresha ibiryo bihenze cyangwa se byiza muri buri gihugu, ariko ahenshi hagakoreshwa umuceri watetswe mu nteko idasanzwe izwi nka pilau.

Iyi nteko ikaba ari nayo ikunze kugargara mu Rwanda aho bakoresha nka pilau n’inyama zikaranze z’ubwoko bwose.

Isoko n’ishusho: Aljazeera

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here