Home Amakuru Gusenga cyangwa gushaka amaturo?

Gusenga cyangwa gushaka amaturo?

2382
1

Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Kigali barasanga abayobozi b’abatorero n’amadini badafite urukundo rwo kubasabira gusengera mu nsegero ko ahubwo bo bashaka amaturo, ibi bakaba babishingira kuba icyorezo kigihari no kuba insegero atari ibigo by’ubucuruzi ku buryo bitaka igihombo nk’uko hari zimwe muri serivisi zabivugaga,

Iminsi ijana irenga abakora amasengesho bayakorera mu ngo zabo kubera icyorezo gikomeje kugariza isi muri rusange n’u Rwanda by’umwihariko, mu bihe bya mbere abanyamadini basabaga abayoboke babo kohereza amaturo yabo hakoreshejwe telefoni, abandi bo bakaba basaba ko insengero zafungurwa.

Abo aba bayobozi basabira gusenga bo babyumva mu buryo butandukanye burimo kuba ingamba zizashyirwaho zizabangamira bamwe kandi ubusanzwe imyerere itari ikwiye kugira uwo ibangamira, abo twaganiriye bagaragaza ko mu nsengero ari ahantu hera, Imana ikunda, hashakirwa ibyishimo no kwisanzura bityo abategeka amadini bakaba bashobora kuzabahutaza.

Nsengiyumva Ismail usengera mu idini ya islam, Ni umuzamu muri uyu mujyi wa Kigali, yadutangarije ko mu gihe cy’iminsi 100 bari basanzwe bakora amasengesho atanu, asanga gufungura umusigiti bizamubangamira.

Yagize ati: “Muri ibi bihe by’iki cyorezo dusengera mu rugo, sinibaza impamvu yo gusubira mu misigiti kandi korona igihari, ubwo se tuzasenga tubure kuganira no kuvugana n’abavandimwe, nibavuge ko bashaka amaturo kurusha uko bashaka ko dusenga”

Ayinkamiye Shemsa (amazina twamwise) nawe yadutangarije ko asanga abayobozi b’amadini bashaka amaturo kurusha  uko bashaka ko basenga, kuko n’ubusanzwe basenga.

Abisobanura muri aya magambo “ Leta ihagarika gusengera mu ruhame byari bitewe n’iki cyorezo, kandi kiracyahari, aba bayobozi b’abadini nibabisobanure neza ko batakibona amaturo bareke kwitwaza gusenga, none se ubu korona yararangiye? Sinumva ngo dufite abarenga za Magana none se ubu niho byoroshye?”

Umuturage utuye rwarutabura mu mujyi wa Kigali, witwa Simeon nawe yadutangarije ko ajya asengera kuri saint Andre´ ko ariko ko insegnero atari ibigo by’ubucuruzi ku buryo biri mu gihombo.

Yagize ati: “Urugengero si butike ngo iri guhomba, si akabari ngo ntibari gucuruza, si amangazini, ni ahantu tujya gukorera amasengesho, impamvu hafuzwe ni  iyi korona, niba igihari bakomeze bahagunfe, mu rusengero niho honyine duhurira tugasabana tukaganira, tukishima, none Padiri azambuza ibyo byishimo?”

Ubwo uwa mbere wanduye virus ya korona yatangazwaga ko yagaragaye ku butaka bw’u Rwanda kandi ahamaze iminzi irenga itandatu, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yakoranye inama y’igitaraganya n’abanyamadini yo guhagarika ibikorwa byo gusengera mu misigiti n’insegero, icyo gihe abayobozi bayo madini babwiye abayoboke b’ayo madini ko mu bihe nk’ibi hasabwa kwirinda kurusha gusenga

Icyo gihe mu kiganiro twagiranye na Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim yadutangarije ko abayislam basabwaga gukorera insegero mu ngo zabo bakarusha gusaba Imana igakuraho icyo cyorezo, kandi ko idini ya islam yo mu bihe bidasanzwe ifite uburyo yabigennye uko amasengesho agenda.

Zimwe mu ngamba ziri kuvugwa zizubahirizwa mu minsi 7 isigaye ngo abanyamadini baba bakwemererwa gukora amasengesho harimo gusenga hashyizwe intera ya metero ya metero, kwambara agapfukakumunwa, gukaraba intoki, ku bayislam buri wese akijyanira umukeka wo gusengeraho.

1 COMMENT

  1. Asalam alaikum warahamatullah wabarakatuh njye icyo nakomeza gusaba abafashe ingamba zoguhagarika ibikorwa byose kubera Covid niba yararangiye babisubukure ariko niba igihari bikomeze bihagarare njye ndabona aribyo byaba byiza. Naho gusenga sinzi igipimo bazapimiraho bakora liste yabazemererwa kwinjira mumusigiti igihe abaislam bazahahurira ari benshi kandi umubare wagenwe warangiye abandi bazashyirwa he? Ese ijuma zizaba zingahe igihe abaislam bazarenga umubare uteganyijwe. Inama yanjye nakomeza gutanga insengero n’imisigiti bikomeze bifungwe kugeza igihe hazemezwako icyorezo cyarangiye uko abayobozi b’amadini babishyizemo imbaraga babifunga nibakomeze bahagarare kucyemezo cyabo murwego rwokurinda abo bahagarariye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here