Mu kiganiro umuyoboro wagiranye na Mufti w’u Rwanda sheikh Hitimana salim yatangaje ko koko ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwabemereye ko isengesho ribera muri stade ya Kigali ariko bakaba bagomba gukoreramo isengesho ari abantu 500 gusa.
Shiekh Hitimana Salim yavuze ko abayislam bazahasarira basabwa kwiyandikisha kuri nimero zatazwe n’abashinzwe gutegura iki gikorwa ariko anatanagaza ko abandi bayislam bazasarira ku yindi misigiti isanzwe ifunguye yujuje ibisabwa.
Nubwo abayislam bemerewe gusari abasaba ko badakwiye kwirara ngo batezuke ku guhashya icyorezo cya covid19 gikomeje kwibasira isi yose.
anibutsa abayislam ko kwishimira ilayidi bikwiye ariko ko badakwiye ko hari ababikoresha mu buryo bwo gukwirakwiza icyorezo.
uretse kuri stade ya Kigali hazakorerwa iri sengesho n’abayislam mbarwa, mu yindi misigiti yo mu mujyi wa Kigali no ku ntara naho iri sengesho rizahakorerwa
Mu ibaruwa umujyi wa Kigali wandikiye umuryango w’abayislam mu Rwanda ivuga ko bemerewe gusari ariko abarikora bakaba batagomba kurenza abantu 500 kandi hakubahirizwaa amabwiriza arimo gushyira intera ya metero eshatu.