Home Amakuru Perezida Kagame n’abandi bifurije abayislam umunsi mwiza wa Iddil fitri

Perezida Kagame n’abandi bifurije abayislam umunsi mwiza wa Iddil fitri

337
0

Nkuko bisanzwe buri mwaka, abayobozi bakuru b’ifgihugu mu Rwanda bifuriza abaturarwanda iminsi mukuru ifitanye isano n’amadini, kuri uyu wa kane tariki ya 13 Gicurasi,nabwo bamwe mu bayobozi bakuru b;iki gihugu bifurije abayislam umunsi mukuru wa Iddil fitri,barangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ndetse na bimwe mu bigo bya leta nabyo bifuriza kugubwa neza.

Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga  rwa twitter , Perezida Paul Kagame yifurije umunnsi mukuru wa Iddil Fitri abayislam bose bo mu Rwanda no ku isi,uretse umukuru w’igihugu hari abandi bayobozi n’ibigo bikomeye by’aha mu Rwanda bifurije abayislam umunsi mwiza wo gusoza igisibo ku bayislam.

Ku isaha ya saa cyenda n’iminota 22, Perezida Paul Kagame yanditse ku rukuta rwe rwa twiter yifuriza abayislam umunsi mukuru mwiza aho yagize ati:

“Umunsi mwiza wa Eid al Fitri ku bayislamu bose mu Rwanda no ku Isi.Tubifurije kugubwa neza mu mahoro n’ibyishimo.Eid Mubarak!”

Ubutumwa bwa Perezida Kagame ku bayislam bo mu rwanda no ku isi.

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda isanzwe irimo abadepite 4 barimo Sheikh Harelimana Mussa Fadhir visi perezida w’iteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite nayo yagize iti: “Abagize inteko ishinga y’u Rwanda n’ubuyobozi bwayo bwifurije abayislam bose umunsi mwiza wa Eidl Fitri”

Inteko ishinga amategeko nayo iri mu zambere mu zifurije abayislam umunsi mukuru

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence nawe mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yifurije abayislam Umunsi mukuru mwiza ndetse akoresha amagambo y’icyarabu aho yifurizaga umunsi mukuru wa Iddil fitri ku nshuti ze z;abayislam no kubaha umugisha muri uwo munsi.

Polisi y’u Rwanda nayo yifurije abayislam umunsi mwiza ubasaba  kuwizihiza batekanye banubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID19.

Ikigo cy’ubwiteganyirize cy’u Rwanda (RSSB) nacyo yifurije ilayidi nziza  nziza abayislam n’inshuti zabo kugubwa neza muri uyu munsi wa Iddil fitri.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) naacyo cyifurije abayislam umunsi mukuru wa iddil fitri abo cyagize kiti : ” Eid Mubaraka ku bavandimwe b’abayislam, Allah yakire amasengesho yanyu, igisibo no kuzahora muzirikana uku kwezi kwiza”

Mu butumwa bwatambukijwe n’umuryango w’abayislam mu Rwanda bwasabye abayislam kudasabana mu rwego rwo kutaba bamwe mu bakwirakwiza icyorezo cya covid19.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here