Home Amakuru Umuyobozi wa Islamic state yishwe

Umuyobozi wa Islamic state yishwe

310
0

Ubutegetsi bwa Leta zunze ubumwe z’amerika zavuze ko zishe umuyobozi wa Islamic state aho yiciwe mu majyaruguru ya Siriya

Uwishwe ni uwitwa Abu Ibrahim al-Hashimi al Qurayshi wayoboraga uyu mutwe nyuma y’ipfu nyinshi z’abayobozi b’uyu mutwe bagiye bicwa barimo uwawuyoboraga Abubakar al bagdadi al Qurayshi.

Perezida Joe Biden yavuze ko ashimira ingabo z’amerika zagabye igitero mu kumwica ku kazi gakomeye zakoze, ndetse akaba yapfanye n’abo mu muryango we, nyuma y’igitero gikomeye cy”abasirikare badasanzwe bari bamaze igihe bitoza kumugabaho igitero.

Abategetsi ba Amerika bavuze ko uretse uyu wayoboraga Islamic state babonye n’indi mibiri igera kuri 13 ku gitero cy’indege bagabye ku nyubako yabagamo hafi y’umujyi wa Idlib uri ku mupaka wa Turukiya.

Abayoboye iki gitero cyakurikirwaga na Perezida Joe Biden batangarije ibitangazamakuru bitandukanye ko ubwo bari mu gikorwa cyo kurwanya uyu muyobozi yiturikijeho igisasu apfana n’abana be batandatu n’abagore be batatu, bakavuga ko ari nako byagenze ubwo bari mu bikorwa nk’ibyo byo gufata Abu Bakr al Baghdadi nawe witurikirijeho igisasu mu mwaka 2019

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here