Home Amakuru Inzego z’umutekano ziri gushakisha umukobwa wari urwariye CHUK

Inzego z’umutekano ziri gushakisha umukobwa wari urwariye CHUK

237
0

Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha biravuga ko biri gushakisha umukobwa witwa Assouma Murebwayire waburiwe irengero ari mu bitaro bya CHUK, umuryango we ukavuga ko uhangayikishijwe naho aherereye kuko no ku bitaro batari bemerewe kumusura, iri shakishwa rikaba rifitanye isano n’ibibazo byavutse mu butaka bugurishwa bwo mu kagari ka Kangondo

Uyu mukobwa witwa Assouma bivugwa ko yaburiwe irengero tariki ya 6 Gicurasi 2021 ubwo umujyi wa Kigali wari ufitanye urubanza n’abaturage ba Kangondo ahazwi nka “bannyahe” banze kuva ku izima ku igurishwa ry’imitungo yabo, ahubwo bagasaba ko bahabwa ingurane ikwiye ijyanye n’ubutaka bwabo aho kuba ku gahato.

Mu kiganiro gito twagiranye n’umwe mu bavandimwe b’uyu mukobwa wari utuye kangondo ariko utashatse ko tuvuga izina rye kubera impamvu z’umutekano we, yadutangarije ko kuva tariki ya 06 /05 /2021, batongoye kubona umuvandimwe wabo aho yari acumbitse ku gisozi gusa baje guhabwa amakuru ko arwariye CHUK bagiyeyo bababwira ko batemerewe kumusura.

Uyu muvandimwe we yadutangarije ko Assouma Murebwayire yavuye iwabo i Nyamirambo aho yari acumbitse kwa Nyina, nyuma y’urupfu rw’umubyeyi we rwatewe n’uko hari abakozi bo mu mujyi wa Kigali bamenye ko aba kwa nyina wari utuye i Nyamirambo bazana n’itsinda ry’abapolisi bayobowe n’uwo bita Claudine baza kumusinyisha ibipapuro arabyanga batangira kumukubita biviramo umubyeyi wabo gupfa.

Gusenya Kangondo ahazwi nka Bannyahe byatangiye mu mwaka wa 2017

Uyu muvandimwe utashatse kuvuga amazina ye ashyirwa ahagaragara kubera impamvu ze z’umutekano avuga ko nta yandi makuru y’umuvandimwe wabo kuko no mu bitaro baje kumubura bagakeka ko yaba yaratwawe ahandi hantu kuko hari abakozi ba RIB na Polisi bakomeje kujya bababaza niba bnta makuru yabo baheruka.

Mu gushaka kumenya ho uyu mukobwa yaba haerereye twabajije umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira Thiery niba aribo bafite uyu mukobwa badutangariza ko icyo bamenye ari uko yari kwa munganga ariko ko yari aharwariye bishoboka ko yaba yaratorotse ibitaro, gusa akemeza ko naramuka abonetse azakurkiranwa n’ubutabera kuko afitiwe dosiye.

Cyakora RIB ntiyigeze idutangariza ibyaha akurikiranyweho ivuga ko kuri ubu iri kumushakisha ibyo akurikirwanyweho bikazashyirwa ahagaragara amaze kuboneka aho akomeje kwihishahishwa muri bene wabo.

Umuryango wa Asouma wo ukomeje guhangayikishwa no kuba utazi aho umukobwa wabo baheruka mu kwezi kwa gatanu, kugeza ubu bakaba batazi aho aherereye kuko kuri Polisi na RIB bababwiye ko batazi aho aherereye ko ahubwo nabo bakimushakisha ndetse namufiteho ibyo bamukurikiranye.

Ikibazo cya Kangondo muri Nyarutarama ahazwi nka bannyahe cyatangiye mu mwaka w’2017 kibaba kitari cyabasha gukemuka, gifata ku miryango 1400 gishingiye ku kwimura abatuye Kangondo, hagahabwa umushoramari, umujyi wa Kigali uhatira abaturage kwimukira mu mazu ya busanza yubatswe n’umushoramari uvuga ko batuye mu kajagari, bamwe barabyanze bahitamo kugana inkiko ari naho abahatuye bavuga ko abatangije icyo umujyi wa Kigali wita “kwigomeka” bagenda babura.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here