Home Amakuru Selemani ufite ubumuga yanze gusaba ahitamo kwikorera

Selemani ufite ubumuga yanze gusaba ahitamo kwikorera

1587
1
  • Gusabiriza ni ikimenyetso cyo kubura ibitekerezo
  • Perezida Kagame nadufashe kubona icumbi ubundi akazi tugakore
  • Arifuza kuva mu cyiciro cya mbere akajya mu cyisumbuyeho

Bajeneza Selemani utuye munsi yo kwa Mayaka mu mudugdu w’Itsinzi akagari k’Akacyamo mu murenge wa Gitega, ari mu kigero cy’imyaka 40, afite ubumuga bw’ingingo yavukanye kubera ikibazo cy’imbasa, arubatse afite umugore n’abana batanu.

Mu kiganiro yagiranye na Umuyoboro.rw yadutangarije ko akazi ke ka buri munsi ari ukugurisha ibitabo mu mugi wa Kigali kandi ko abona bimutunze.Yemeza ko nubwo afite ubumuga ariko nta muntu yaramburira akaboko amusaba kuko ashoboye kwikorera akaba yafashwa ariko atari byo arambirijeho.

Mu mvugo ze, ntiyemeranya n’abahisemo gusaba bakabigira ingeso, avuga ko ari ibikorwa bisuzuguza umuntu, buri wese yagakoze uko ashoboye akikorera aho kubigira umwuga.

Burya mu bijjyanye n’ubuzima, iyo ukeneye ikintu ukakibura hari igihe biba ngombwa ko ushobora kucyaka umuntu, ariko ucyaka umuntu uvuga uti ngiye kugikora kingeze ku kindi, mbese ufite intego, apana kubigira umwuga, ukumva ko ugomba kurya ari uko uteze umuntu akaboko, erega twese tuba mu buzima bujya gusa, kuko kumugara kubi ni ukubura ibitekerezo, burya ni no kwisuzuguza.”

Nubwo avuga atyo, asaba inzego za leta gufasha abafite ubumuga cyane cyane ubwo mu mutwe, no kutabona kuko bo biba bigaragara ko muri bo uretse kubura amahirwe yo kwiga bibagora kubaho, ariko babonye ubufasha ku buryo bashingirwa nk’akantu ko gucuruza byabafasha.

Bajeneza ukomoka mu karere ka Rwamanaga yaje I Kigali gushakisha nk’abandi bose, avuga ko yakuze yumva ko agomba kwikorera, uretse kuba acuruza ibitabo by’abana biga, no kurangura utuntu duke duke akadutanga muri za butike zaho atuye.

Uretse kuba ncuruza ibitabo mu mugi, ku gishoro gito gito, niyo habonetse udufaranga duke, ujyana utuntu muri za butike, ukabagurira twa Colgate, ingufuri ukabaha bagacuruza, buhoro buhoro, ikintu cya mbere ni ukwiyakira, ukamenya icyo uricyo kandi icyo uricyo ni wowe ugomba kugitegura.”

Uyu mugabo utuye mu mugi wa Kigali, ufite abana batanu barimo n’urengeje imyaka 20, avuga ko umurage ukomeye umuntu akwiye gusigira abana ari ishuri, akishimira cyane kuba bose biga, kandi bari hafi kurangiza amashuri yisumbuye.

“Ukuze ageze muri segondaire muwa gatanu, ukurikiyeho nawe ari muwa kane ukurikiyeho ari muwa gatandatu azajya muwa mbere, ukurikiyeho we aracyari muwa kabiri kandi bose bariga neza.”

Bajeneza Selemani wanze Gusaba agahitamo kwikorera

Afite icyo asaba Perezida Kagame

Perezida Kagame turamukunda areberera abafite ubumuga, niwe wa mbere wabahaye umwanya wo kwicarana n’abandi ndamusaba kuduha aho dushyira imiryango yacu, icumbi ubundi dukore katubone” ibi ni ibivugwa na Bajeneza Seleman.

Asaba Perezida Kagame kubafasha kubona icumbi kuko ari kimwe mu bimuvuna, akemeza ko aramutse abonye icumbi yakwiteza imbere birenze, ku buryo yagira ibindi ageraho.

Avuga kuri iki kibazo cy’icumbi, agisubiramo cyane ko kimwe mu gituma nta kindi kintu yakora harimo kuba udufaranga twinshi atwishyura nyirinzu bigatuma atakwiteza imbere uko abyifuza.

Selemani akomeza avuga ko kuva akiri muto yakuze akunda gukora, cyakora kugeza magingo aya, ibyo abona bishirira mu gutunga urugo rwe, kwizigama bitamukundira bitewe n’inzu yo gukodesha ahora ahanganye nayo.

Ndamutse mvuye mu bukode, hari byinshi nageraho, sinakubeshya ngo mfite itungo, ikibanza cg se inzu iriya iwacu, utwo mbona dushirira mu mibereho ya buri munsi, ariko nabyo ndabishimira Imana.”

Bajeneza Selemani asaba izindi nzego za leta ndetse n’iz’abafite ubumuga guharanira guteza imbere abafite ubumuga babafasha mu migambi bateganya. Mu bihe biri imbere avuga ko ateganya kuba yava mu cyiciro cya mbere akajya mu cyisumbuyeho, kuko ibyifuzo bye biri mu kwiteza imbere, ashakira ubuzima bwiza umuryango we. Anashimira Imana kuba akiri muzima.

1 COMMENT

  1. Ni byiza ariko ik’injyenzi ni uko abari muri islamu twese yatubera ijwi kuko hari ibitekerezo byiza n’ibyifuzo byo gutera imbere kw’abaysilam ariko ibyo bitekerezo ni byifuzo ntibibone aho bimenera ngo abayisilam babe bashobora kwiyumva neza mu bintu bimwe nabimwe birebana n’amategeko kuko kenshi iyo amategeko ajyaho ajyaho hadatekerejwe ku birebana n’uburenganzira bw’abantu n’imyizerere yabo hakaba ubwo usanga hagiyeho itegeko ribangamiye abaysilam mu bigendanye n’imyizerere yabo, ubwo sinabitondagura kuko Shekh nzi ko abizi afite n’ubugenjye bwo kubitekerezaho akazagerageza kutubera ijwi.

    Ikindi Shekh ntekereza ko ari umwe mu ba shekh baba bagerageza guahyira mu gaciro, hari ibitekerezo bya bamwe mu bayislam n’abashekh bigisha ivangura hagati y’abaysilam bashingiye ku byitwa amatsinda (madhehebu ) ashingiye ku kudahuza imyumvire ku birebana n’ubumenyi n’amateka y’idini, turamusaba ko we, nk’umuntu usobanukiwe kandi tutaziho imyumvire y’ivangura nk’iyo, azatange umusanzu we, iyo myumvire icike mu bayislam ndetse n’abashekh bigisha inyigisho nk’izo babicikeho kuko twese turi Abanyarwanda duhuje igihugu n’ubunyarwanda ibyo dutandukanyeho ni nk’ibiri ahandi, ntabwo rero abayisilam bo mu Rwanda bagomba kugendera ku myumvire y’ivangura nk’igihugu cya “Arabiya Saudite ” kuko ibyo nta nyungu byazanira u Rwanda cyangwa se abayislam bo mu Rwanda, nyuma y’ibyo turamwifuriza kurangiza neza imirimo yashinzwe kugira ngo azaduheshe ishema natwe abaysilam ndetse n’igihugu muri rusanjye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here