Guhera tariki ya 17 Kamena 2016, abayislamu bo mu Rwanda no ku isi batangiye igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan cyo muri yu mwaka wa 2018 gihwanye n’umwaka w’1437 hagendewe kuri karendari ya kislam.
Nkuko bitangazwa na bamwe mu bayislamu bo mu Rwanda, baremeza ko igisibo cyagenze neza kuko cyabaye mu bihe bihehereye bitarangwa n’izuba ryinshi.
Mukangemanyi Hamisa utuye I nyamirambo utuye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Mageragere avuga ko muri rusange igisibo cyabaye cyiza ugereranyije n’ibindi bisibo,gusa akemeza ko kimwe mu bibazo bahuye nabyo ari iby’ibiza byahuriranye n’igisibo ariko ko ari ibisanzwe.
“igisibo cyagenze neza muri rusange pe,twahuye n’ibiza ariko twashoboye kubona amafunguro,yego byari bikomeye ariko nyine twaragerageje”
Undi muyislamu waganiriye na Umuyoboro.rw ku murongo wa telefoni utuye mu karere ka kayonza yatangaje ko igisibo cyabaye cyiza kuko amafunguro yashoboye kuboneka bitandukanye n’ibindi bihe iki gisibo cyaberaga. Yemeza ko kwamufashije kwiyegereza imana kurusha uko yari asanzwe abikora kandi ko agiye gukomerezaho
Cyakora nubwo aba bombi bavuga ko bashoboye kubona amafunguro, hari abandi bavuga ko cyaje mu bihe bikomeye, aho benshi muri bo bari mu bibazo by’amazu yatwawe n’ibiza, abandi bakaba batarashoboye guteranira mu misigiti bitewe no kuba hari iyafunzwe itujuje ibisabwa ikaba igishakisha uburyo yakuzuza ibyo yasabwe byose.
Mu gihe cy’ukwezi kwa Ramadhan abayislamu bahamagarirwa kongera ibikorwa byiza basanzwe bakora, barushaho gusoma igitabo cya Qor’an.
Qor’an ivuga ko ari ukwezi kuje imigisha myishi aho umuyislamu ukoze igikorwa cyose akubirwa inshuro zirenga Magana arindwi kuzamura.
Ni ukwezi kurangwa n’iminsi 29 cyangwa 30,kukaba gusanzwe ari ukwezi kwa 9 mu mezi ya kislam, nkuko bisanzwe kukaba gutangira ari uko habonetse ukwezi aho abayislamu batandukanye basiba, ndetse kugasozwa ari uko ukwezi kwagaragaye.