Home Amakuru Hafi Miliyari niyo ngengo y’imari 2018-2019 y’umuryango w’abayislam mu Rwanda

Hafi Miliyari niyo ngengo y’imari 2018-2019 y’umuryango w’abayislam mu Rwanda

1079
0

Mu nama nkuru y’umuryango w’abayislamu mu Rwanda RMC,yateranye ku cyumweru tariki ya 7 Nyakanga 2018, kimwe mubyo yemeje harimo ingengo y’imari y’umwaka w’2018-2019

Amafaranga azakoreshwa uyu mwaka mu muryango w’abayislamu mu Rwanda yose hamwe ni miliyoni 951,670,830, akaba ajya kugera kuri miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

Nubwo ayo mafaranga yamuritse ntihagaragara icyo azakora n’uburyo azakoreshwa uretse kuyatangaza gusa.

Urubuga rwa Internet rw’umuryango w’abayislamu mu Rwanda ruvuga ko mu nama nkuru hatangajwe ko mu gihe cy’umwaka hazakoreshwa amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari.

Inama nkuru nirwo rwego rwo hejuru mu muryango w’abayislamu mu Rwanda rwemeza, rukanafata ibyemezo ku rwego rwa burundu ku bikorwa byose by’umuryango w’abayislamu mu Rwanda.

Uretse iyi ngengo y’imari yashyizwe ahagaragara, ubuyobozi bw’ikigega gishinzwe umutungo w’umuryango w’abayislamu cyitwa Baytulmaal bwagaragaje rapport y’uko umutungo w’umuryango winjira nuko usohoka ndetse bugaragariza inama nkuru imikorere n’imikoranire hagati ya Baytulmaal n’izindi nzego z’umuryango, ibigo ndetse n’abaterankunga.

Hashize imyaka irenga ibiri Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim atorewe kuyobora RMC, bimwe mu bibazo byakunze kugaragara mu banyamuryango ba RMC ni icy’amakimbirane ashingiye ku buyobozi n’umutungo.Cyakora mu gihe cy’iyi myaka ibiri ibibazo byombi bikaba bitaragaragaye, ahubwo umuryango w’abayislamu mu Rwanda ukaba uyimaze uvuga ko uhanganye n’ikibazo cya rumwe mu rubyiruko rwagaragayeho ibitekerezo byaruganisha mu iterabwoba.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here