Home Amakuru DARUL QURAN iri guhugura abarimu bazigisha abana Qor’an

DARUL QURAN iri guhugura abarimu bazigisha abana Qor’an

2067
0

Abarimu 28 bigisha Qor’an mu misigiti itandukanye yo mu turere two mu Rwanda bari mu karere ka Kamonyi, mu murenge wa Gacurabwenge hari ikigo gitegura kikanahugura abarimu.

Aya mahugurwa akaba ategurwa n’Umuryango w’abayislamu mu Rwanda (RMC) wahaye inshingano DARUL QURAN gukurikirana ibikorwa na gahunda za Qor’an mu Rwanda.

Abarimu baturutse hirya no hino bari guhugurwa ku myigishirize ya Qor’an

Nkuko bisobanurwa na Tuyisenge Jibril, umwarimu w’aba  barimu bigisha Qor’an avuga ko abarimu bari guhugurwa bari mu bice bigera kuri bine birimo abagomba kuzavamo abarimu bigisha mu misigiti itagira abarimu bari guhugurwa bahereye ku rwego rwo hasi,abarimu basoma Qor’an bafite amakosa menshi, abarimu bafite amakosa make mu misomere yabo, ndetse n’abarimu bafite bimwe mu bice bya Qor’an bafashe mu mutwe baje gukarishya ubwenge m rwego rwo kuyirangiza,

Ustadhi Jibril avuga ko intego bihaye mu gihe cy’amezi 6 bagomba guhugura abarimu ku buryo uwaje atazi gusoma yataha azi gusoma hari na bimwe mu bice by’ibanze bya Qor’an yafashe mu mutwe

“intego ni uko nkaba baje nta nakimwe bazi twifuza ko muri iki gihe cy’amezi atandatu baba barangije gusoma Qor’an kandi neza, kandi byibuze buri mwarimu yafashe amajuzu atatu kugeza kuri atanu, kandi bizagerwaho ku bubasha bw’Imana n’abandi nabo bagomba tuzabongera ku rwego rwabo ….”

Uyu mwarimu avuga ko mu gihe cy’ukwezi kumwe n’igice hari ibimenyetso bigaragaza ko hari urwego rwiza bamaze kugerwaho.

Bamwe mu bayobozi ba Darul Qoran basuye abarimu bari guhugurwa

Umuyobozi wungirije wa DARUL QURAN Al haj Ndayisaba Hemed avuga ko intego yabo ari uguhugura abarimu baba baturutse mu turere mu rwego rwo guteza imbere imyigishirize ya Qor’an

“turifuza ko abarimu duhugura hano, nyuma y’amezi atandatu basubira iwabo  bakajya kwigisha abana Qor’an mu buryo bwiza, abana bakiga bakurikiza amategeko, hari abaza aha bari ku rwego rwo hasi cyane ariko mu mezi atandatu baba basubiranye impamba”

Sheikh Abdul karim Harelimana wari kumwe n’abayobozi ba Darul Qoran ubwo basuraga aba bana yabagiriye inama yo gukomeza gukunda Qoran nk’umuburizi wa muntu ku munsi w’imperuka abasaba gushyiraho imbaraga kuko kuba umwarimu bivuna ariko bisaba kwihanganira ingorane ziba mu bwarimu, zirimo udufaranga duke ariko umusaruro ukaba mwinshi haba ku isi na nyuma y’ubuzima bwo ku isi.

Sheikh harelimana Abdul Karim umuyobozi w’abahwituzi muri DARUL QURAN

Iyi gahunda yo guhugura abarimu iri mu rwego rwo kurushaho kubona abarimu bigisha Qoran mu turere dutandukanye cyane cyane, ahari imisigiti itagira gahunda yo kwigisha abana Qor’an.

Ni ku nshuro ya kabiri aya mahugurwa abaye, umwaka ushize DARUL QURAN ikaba yarahuguye abantu 27, ubuyobozi bwa Qoran buvuga ko hari umusaruro yatanze kuko hari hamwe mu duce hari umubare munini w’abana bageze nko mu gice cya gatatu cya Qoran.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here