Ubwo abayislamu bo ku musigiti wa Al Fat’ha bakoraga isengesho ryo ku manywa, bakurikiwe n’abazungu babiri bari bahagaze inyuma bareba buri kimwe cyose bakora mu isengesho kuva ritangiye kugeza rirangiye.
Mu kiganiro bahaye umuyoboro.rw, aba bazungu babiri bakomoka mu gihugu cy’ubudage mu mugi wa Berlin bavuze impamvu yatumye bajya gukurikirana isengesho ry’abayislamu kuri uyu musigiti harimo kuba bashakaga kureba uko abayislamu basenga, nubwo bari babifiteho amakuru.
Umwe muri aba bazungu witwa Maximilien yagize ati:
“naje gusura u Rwanda, ni ku nshuro ya mbere, twari tuhafite icyumweru kimwe, nabonye uyu musigiti ndi hanze yawo, nshima uko wubatswe,nifuza kureba mo imbere hameze, aho abantu basengera, n’uburyo basenga”
Aba basore b’abadage bavuga ko ari ubwa mbere binjiye mu musigiti mu Rwanda aho bagiye batemberera ntibabashashije kubona akanya ko gusura umusigiti, cyakora akavuga ko atari ubwa mbere binjiye mu misigiti kuko hari indi binjiyemo nk’uwo mu gihugu cya Turukiya, Israel, Palestine no mu budage iwabo.
Abasore babiri b’abadage,nyuma yo gusura umusigiti wa Al Fat’ha uzwi nka Onatracom
Aba bazungu bavuga ko ubwo bari bageze ku musigiti wa Al fat’ha basabye uburenganzira ubuyobozi bw’umusigiti kuba barebamo imbere babaha amabwiriza bari bugendereho nko gukuramo inkweto gusa.
“N’ukuri abayobora uyu musigiti batuyoboye, nabonye bakiri n’abasore, batubwiye ko icyo dukora ari ugukuramo inkweto, ibyo nari mbizi ko nta muntu winjiza inkweto mu musigiti, yewe ni abayislamu baha ngaha nabonye ari abanyarugwiro”
Bakomeza bavuga ko no mu budage babanye neza n’abayislamu, nk’idini rifite abayoboke benshi ku isi muri rusange, gusa ngo mu budage hakaba haba abayislam bake.
Umuyobozi w’uyu musigiti wa Al fat’ha uzwi ku izina rya onatraco Sheikh Mugabo Yunusu avuga ko gusura umusigiti ari ibintu bisanzwe, kandi ko nta kibazo na gito biteye.
Ubuyobozi bw’umusigiti wa Al fat’ha buvuga ko bwakira abanyamahanga benshi, baba bashaka gufata amafoto y’umusigiti ndetse no kuwinjiramo bakareba uko umeze, n’uburyo abayislamu bakora amasengesho yabo.