Home Amakuru Abanyeshuri 10 b’abayislamu boherejwe mu gihugu cya Turukiya kwiga

Abanyeshuri 10 b’abayislamu boherejwe mu gihugu cya Turukiya kwiga

2645
2

Kuri uyu wa kabiri, umuryango w’aayislamu mu Rwanda wasezeyeho abana 10 bagiye kwiga mu gihugu cya Turukiya, Iki gihugu kikaba cyarahaye uyu muryango Buruse 10 buri mwaka zo gufasha abanyeshuri b’abayislamu kuhiga.

Asezera kuri aba bana Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim yabasabye gushyiraho umwete ku bumenyi bagiye guhaha mu gihugu cya Turukiya,no kumva ko aho bagiye kwiga bagiye bahagarariye umuryango w’abayislamu mu Rwanda (RMC) ndetse n’igihugu mui rusange.

Yabasabye kutagoheka kuko gushaka ubumenyi bisaba kwihangana no gukora cyane

mugiye kwiga muzashyireho umwete,nimwitwara neza bizaduhesha amahirwe ko Turukiya iwongerera umubare, ariko nimwitwara nabi, mushobora gutuma barumuna banyu babura amahirwe yo guhabwa izindi buruse”

Bahawe impanuro z’uburyo bagomba kwitwara ku ishuri

sheikh Hitimana Salim yabibukije ko aho bagiye kwiga bazahahurira n’abantu batandukanye bavuye hirya no hino ku isi ko icyo basabwa ari ukuzirikana ko ari abanyarwanda, bagahangana n’uwashaka kubashora mu bikorwa bibi birimo n’iby’iterabwoba kuko byeze ahantu henshi ku isi.

Yaboneyeho kubasaba ko ubumenyi bagiye guhaha muri kiriya gihugu bazabubona kandi ko buzagirira umumaro n’igihugu muri rusange, anabasaba ko babonye n’ubundi bwabafasha batazakura mu ishuri batabusiga inyuma.

Mu matangazo yanyuze mu misigiti itandukanye, abanyeshuri barenga 110 nibo bitabiriye gupiganira iyi imyanya 10 yonyine.

Passport n’urwandiko rwa RMC rubafasha ku kibuga cy’indege

Mbarushimana Abuyi warangije mu ishami rya PCB ugiye kwiga muri Turukiya mu ishami ry’ubuganga yatangarije umuyoboro.rw ko yishimiye kuba agiye kwiga muri Turukiya kandi ko yizera ko ubumenyi agiye gushaka hari icyo buzamarira igihugu.

“tuzagerageza kubyaza umusaruro amahirwe twabonye yo kwiga hariya, nkanjye uzaba ugiye kwiga ubuganga,nzagerageza kwiga numva ko ngomba gusohoka nkaza gufasha u Rwanda bimwe mu bibazo duhura nabyo mu bitaro”

Mbarushimana Abuyi, umwe mu bagiye kwiga ubuvuzi

Mukamwezi Rehmat Diane umubyeyi w’umwe muri aba bana bagiye kwiga mu giugu Turukiya aho azakurikirana amasomo y’idini, avuga ko yashimishijwe no kubona umwana we agiye kwiga muri Turukiya anemeza ko yizera neza ko abagiye kwiga bazitwara neza,bikaba bibatera ishema.

Nkuko bitangazwa n’umuryango w’abayislamu mu Rwanda, aba bana boherejwe kwiga muri Turukiya bagiye kwiga muri Kaminuza yitwa UCHA, ni ubwa kabiri uyu muryango w’abayislamu mu Rwanda hohereza abana mu gihugu cya Turukiya biciye mu masezerano wagiranye n’ikigo cyo muri Turukiya gishizwe ibya buruse, kuko umwaka ushize wohereje abandi bana icumi.

Muri aba banyeshuri, batanu muri bo baziga amasomo ajyanye n’idini ya Islam, babiri bige ubuvuzi (Medicine), abandi babiri bige ibijyanye n’ubukanishi (Mechanical Engineering) mu gihe umwe aziga ibijyanye n’ubwubatsi (Civil Engineering). Uko ari icumi bagizwe n’abahungu batandatu n’abakobwa bane.

Biteganijwe ko bahaguruka kuri uyu wa kabiri berekeza mu gihugu cya Turukiya

2 COMMENTS

  1. Alhamudurillahi Rabiraaramina! Ababa bacu Allah Abatere Inkunga Abarinde ibirangaza Maze Buriwese azabone umusaruro mwiza mubumenyi agiye guhaha kandi Natwe In Shaa Allah turizera yuko ubumenyi bwabo buzatugirira Akamaro.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here