Al haj Munyentwali Sudi, umwe mu banyarwanda b’abayislam amaze imyaka 13 yandika igitabo kivuga ku mateka y’abayislamu mu Rwanda mu gihe cy’imyaka ijana, arateganya gusoza kucyandika umwaka utaha wa 2019.
Mu kiganiro yagiranye na umuyoboro.rw yatangaje ko kuva mu mwaka 2005 aribwo yasabwe n’umuryango w’abayislamu mu Rwanda kwandika igitabo kivuga ku mateka yaranze idini ya Islam mu Rwanda, ariho yatangiye kugitekereza nk’igitabo cyafasha buri wese uzakenera kumenya amateka y’abayislam mu Rwanda.
Sudi Munyentwali avuga ko mu gitabo ari kwandika kizaba kigaragaramo hafi amateka yaranze abayislamu n’idini ya Islam mu Rwanda kuva mu mwaka w’1913 kugeza mu mwaka 2013, aho ubuyislam bwagize amateka maremare, menshi muri yo akaba arimo ibibazo.
Muri icyo gitabo, avuga ko kizaba kigaragaza, uburyo idini ya Islam yageze mu Rwanda, uko abanyarwanda bayiganye,uko yabayeho mu gihe cy’ubukoroni,nimiyoborere n’imitegekere y’abayislam ubwabo, uburyo abayislamu bitwaye mu gihe cya jenoside n’uburyo babanye na leta nyuma ya jenoside.
Munyentwali Sudi, uri kwandika igitabo kivuga ku mateka ya Islam mu rwanda
Kimwe mu byamugoye bikomeye yandika iki gitabo kizaba cyitwa “Imyaka 100 ya Islam mu Rwanda” harimo kubura ababaye mu mateka y’abayislamu, kutagira ibitabo byanditse ku mateka ya Islam mu Rwanda, kuba hari abantu bagifite amarangamutima mu makuru batanga ndetse n’ubushobozi bwo kugera ahantu hose yifuza yumva ko yakura amakuru.
Biteganijwe ko iki gitabo, Al haj Munyentwali Sudi ari kwandika azakirangiza mu mpera z’ukwezi k’Ukuboza uyu mwaka, ku buryo mu kwezi kwa mbere 2019 kizaba kirangiye akabona kukimurikira abanyarwanda by’umwihariko abayislam. Avuga ko kizaba kigizwe n’impapuro 300. Nicyo gitabo cya mbere kizaba kivuga ku mateka y’abayislamu mu Rwanda,
Sudi Munyentwali w’imyaka 70, niwe muyislamu wa mbere warangije amashuri yisumbuye mu mwaka w’1969, mu ishami ry’ubwarimu,yize yifuza gutanga umusanzu we ku muryango w’abayislamu mu Rwanda AMUR wari umaze imyaka ine gusa ushinzwe. Atsinda ikizamini cya leta yari yoherejwe kwiga ubuhinzi ariko arabyanga asaba ko yajya mu bwarimu.