Home Amakuru Umunyasudani arimo kugurisha umusigiti mu Rwanda

Umunyasudani arimo kugurisha umusigiti mu Rwanda

1102
2

Mohamed Elhag Hamad Abdelkarim wamenyekanye ku izina rya Muhamed Haj  ukomoka mu gihugu cya Sudan wahoze ayobora umuryango Good windows wahawe amasaha 24 ku butaka bw’u Rwanda yohereje mu Rwanda umwana we kugira ngo agurishe umusigiti umwanditseho uri mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Kigarama mu kagari ka Nyarurama ahazwi nka Kimisange.

Mu ibaruwa umwana wa Mohamed Elhaj  witwa yandikiye Mufti w’ u Rwanda umuyoboro.rw ufitiye kopi, imusaba ko mu minsi 15 baba baboneye abayislamu ba Kimisange kubashakira aho bakorera isengesho kuko aho umusigiti usanzwe uri  ku butaha bubaruye kuri uyu mugabo bufite nimero UPI 1/03/07/04/2518 ko uri muri gahunda yo kuhagurisha.

Ibaruwa yanditswe n’umwana wa Muhamed Al haj

Uyu musigiti ubusanzwe wubatswe n’umuryango witwa WAMY ariko ubushobozi bwo kuwubaka bunyuzwa kuri Muhamadil Hadj

Amakuru atugeraho avuga ko umuryango w’abayislamu mu Rwanda ikimenya aya makuru yahise itambamira igurishwa ryawo ndetse yifuza kuvugisha n’uyu mwana ariko ntibyakunda.

Umusigiti wa Kimisange

Andi makuru twabwiwe na bamwe mu batuye hafi ya kimisange ni uko uyu musigiti wari watangiye kurebwa n’abaranga bazwi ku izina ry’abakomisiyoneri  bahirirwaga bawuzenguruka bareba ingano yawo.

Twifuje kuvugisha Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salum kucyo uyu muryango uri gukora mu rwego rwo kwanga ko uyu musigiti utagurisha niyafata telefoni ndetse ntiyasubiza n’ubutumwa twamwohereje.

Ku ruhande rw’umwana w’uyu munyasudan witwa Awah Mohamed Elhag Hammad yanze gufata telfoni ndetse yanga gusubiza ubutumwa bwo kuri Whattsap.

Muhamed al haj yari umuyobozi w’umuryango Al Maktoum Foundation ariko aza no gukora undi witwa Good Windows yose yari iy’abaterankunga ba Kislam yakoreraga hano mu Rwanda. Amakuru agera kuri umuyoboro.rw ni uko yahawe amasaha 24 ku butaka bw’u Rwanda yari amazeho igihe kirenga imyaka 10.

Abayislamu barasabwa kuva muri uyu musigiti

2 COMMENTS

  1. Niba aruwe muwumuhe awugurishe ntimugakunde amahugu dore ko impamvu twitwa abaswahiri nuko ubu haba mubayobozi bacu muri Islam nabayoborwa muri Islam twashyize imbere ubujura namahugu niyo mpamvu aho tugeze hose twabaye ba ruvumwa . Ibaze niba mugiye kuwumuhuguza kandi aruwe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here