Home Amakuru Kongera imyigire n’umuco nibyo bizaranga ESSI Nyamirambo muri uyu mwaka

Kongera imyigire n’umuco nibyo bizaranga ESSI Nyamirambo muri uyu mwaka

2798
0

Ikigo cyisumbuye cya ESSI Nyamirambo kiri ahazwi nko kwa Kadaffi , Imfura mu bigo by’amashuri ya kislam byabayeho kuko cyashinzwe mu mwaka wa 82.

Ni kimwe mu bigo byagiriye umumaro ukomeye abanyarwanda by’umwihariko abayislamu, kuko gitangira, kitishyuzaga umusanzu w’ishuri (Minerval) ahubwo kikaba cyarabeshagaho abanyeshuri bacyigagamo.

Mu kiganiro n’umuyobozi wacyo mushya Habakubaho Issa avuga ko kuva yatangira kukiyobora, uyu mwaka w’amashuri 2019 watangira hari ingamba gikomeje z’imyaka itatu kigomba kugenderaho kizagifasha gukomeza gutera imbere.

Uyu muyobozi avuga ko ikigo cya ESSI Nyamirambo cyihaye gahunda y’imyaka itatu yo guha abana umwanya abana bahiga kwishakamo ibisubizo bafatanyije n’abarezi babo, aho iyi gahunda ituma umurezi aha umunyeshuri umwanya wo kugaragaza ibyo afite akamufasha kwagura ibitekerezo.

Kimwe mubyo avuga ashyize imbere ni ukuba umubyeyi w’abana baharererwa ndetse no kuba umuyobozi w’abarimu buri wese yerekwa ashoboye ako kumuhozaho igitsure gituma akorera ku jisho, anashimangira ko abarimu bazongererwa ubushobozi agafashwa kwigisha akabikora abikunze.

Habakubaho Issa, Umuyoboziw’ishuri rya ESSI Nyamirambo

“kimwe mu bintu bikomeye tuzibandaho ni ukwita ku mwarimu, haba mu kumufasha, mu kumwitaho mu buryo bushoboka, tumuba hafi, ku buryo mwarimu aryoherwa n’akazi akora,burya umwarimu iyo yigisha akunze ikigo ntacyo atagikorera”

Habakubaho kandi avuga ko bazibanda cyane mu cyatuma umwana yiga afite ubuzima bwiza birimo kuba yitabira imikino imufasha kwiga neza, kuko umwana iyo yiga akora siporo n’imyidagaduro bimufasha kumererwa neza.

Iki kigo cy’ishuri kiri mu kigo ndangamuco wa kislam, uyu muyobozi w’iri shuri avuga ko uretse gushimangira umuco mwiza w’ubutore hagamijwe kwibutsa abana gukunda igihugu no gusigasira indangagaciro z’umuco nyarwanda,bazibanda no ku muco wa kislam.

Uyu muyobozi avuga ko bazakoresha abasheikh basanzwe bigisha mu kigo, gufasha abana kubungabunga uwo muco, bigishwa bumwe mu bumenyi bw’idini ya Islam.

Abanyeshuri ba ESSI Nyamirambo bari mu masuzuma

Anavuga kandi ko uretse ibi bateganya kujya bategura ibiganiro mpaka ku bumenyi butandukanye, hatumirwa abantu b’abahanga ku nsanganyamatsiko zitandukanye  mu rwego rwo kongera ubumenyi.

Asaba ababyeyi barerera muri ESSI Nyamirambo kugana ikigo cyane, bagafashanya uburere bw’abana babo, ibi bakazabifashwamo na komite y’ababyeyi na buri mubyeyi wese.

Muri uyu mwaka, mu kizamini cy’icyiciro rusange (Tronc Commun) ESSI Nyamirambo yatsindishe abanyeshuri 93 muri 94 bari bakoze ikizamini mu gihe umwaka ushize haba abiga mu cyiciro rusange ndetse no mu barangije umwaka wa gatandatu bose bari batsinze.

ESSI Nyamirambo kuri ubu ifite abanyeshuri 827 biga mu mashami ane ariyo MPG (Math Physics and Geography), MCB (Math Chemistry and Biology), MEG (Math Economics and Geography), na MCE (Math Computer and Economics) hakiyongeraho n’abana biga mu cyiciro rusange (Tronc Commun).iki kigo kikaba gifite abarimu 44.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here