Sekivuza Abdallah Djuma wari umwarimu n’umuyobozi w’ishuri rya qoran ku musigiti wa al Ahli uhereye muri Rwampala ya mbere akaba yari n’umuyobozi w’uyo musigiti yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri rishyira kuwa gatatu.
Bamwe mu banyeshuri yigishaga ku kigo ndangamuco wa Kislam hazwi nko kwa Kadafi yadutangarije ko Imamu Juma kuwa mbere yaje ku kigo akumviriza uburyo abanyeshuri basomaga Qoran nkuko yari asanzwe abigenza ariko ababwira ko atameze neza, ndetse asaba uruhushya kugira ngo ajye kwa muganga kwisuzumisha.
“Amagambo ye ya nyuma, yatubwiye ko atameze neza,ubuzima bwe yumva butameze neza, yari yarutse amaraso ku cyumweru aranabitwereka kuri telefoni,ejo kuwa kabiri nibwo yagiye kwa muganga, gusa Allah yaramurinze ntiyigeze amenya ko adwaye hepatite.”
Uyu munyeshuri avuga ko kuwa mbere atashye atahise ajya mu bitaro bya CHUK ahubwo yagiyeyo kuwa kabiri agezeyo bamuha ibitaro ndetse banamubwira ko arwaye indwara ikomeye bakeka ko ari umwijima (hepatite),bamwongerera umwuka bigeze ninjoro yitaba Imana.
Sheikh Hafidhu Ramadhan Nahayo, Umuyobozi ushinzwe iterambere rya Qoran mu muri RMC we yadutangarije ko Hafidh Juma batangiranye kwiga qoran ku musigiti wo mu biryogo 2003 bakomezanya muri kenya 2005 ndetse bakomereza amasomo yabo ya Qoran muri Afrika yepfo 2008 aho yamusize amaze gufata qoran yose mu mutwe.
Yagize ati: “Yari umwarimu ufite ubushobozi bwo kwigisha, n’impano yo gusoma qoran kandi acisha make,ubuzima bwe bwose bwari qoran kugeza ku munsi wa nyuma, yayikundaga yayigishaga, yari umuntu wa Qoran”.
Nyakwigendera Juma Abdallah yari umwarimu wa qora wabigize umwuga akaba yari n’umwe mu bakosoraga mu marushanwa ya qoran ahabaga amarushanwa yose.
Minani Ismail umuyobozi w’ishuli rya Qoran ryo mu kigo ndangamuco wa kislam hazwi nko kwa Kadafi yadutangarije ko ishuri ryabo ribuze umwarimu wakundaga bidasanzwe Qoran kandi wagiye atanga imbaraga ze mu kuyigisha no gukurikirana abana.
“Sheikh Juma uwamuvuga yavuga byinshi, mu myaka 9 yari ishize ntiyigeze na rimwe asiba akazi ke cyangwa ngo akererwe, yakundaga abana yigisha, yabagiraga inama, yari umwarimu udashobora kumva yinubiye akazi ke, rwose nta mwarimu tuzabona umeze nka Juma kuko adusigiye icyuho gikomeye cyane”
Umuhango wo kumushyingura wabaye kuri uyu wa gatatu nyuma y’isengesho ryo ku manywa ryabereye ku musigiti wahazwi nko kwa Kadafi.
Mu marushanwa ya Qoran ategurwa na Darul qoran yegukanye umwanya w’umwarimu wa mbere ufite abanyanyeshuri benshi batsinze, dore ko yari afite n’ishuri rya Qoran ku musigiti wo mu Rwampala.
Sekivuza Abdallah Juma yari afite imyaka 37 asize umugore n’abana babiri.
Innalillahi waa inna Illahayi rajiuunaa.
Allah Amwagurire Imva ye Ni ukuriiii.
Innalillahi waa inna Illahayi rajiuunaa
Inna lillahi wa ina ilayhi rajiuna. Allahuma ghfirlahu warhamhu wa afiihi wa’fu anhu wa akrimu nuzulahu….Ammin