Mu kiganiro yahaye umuyoboro.rw, Mufti w’u Rwanda wungirije yadutangarije ko nk’umuryango w’abayislamu mu Rwanda bakiriye neza inkuru y’uko benshi mu bayislam baregwaga gukorana n’imitwe y’iterabwoba baragizwe abere.
Kuwa gatanu tariki ya 22 Werurwe uyu mwaka, urukiko rukuru urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambuka imbibi ruri i Nyanza, rwagize abayislamu bari bamaze imyaka itatu bafunzwe bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba rishingiye ku gukorana n’imitwe y’iterabwoba irimo Al shabab na Islamic state.
Urukiko rukuru rwanzuye ko 25 nta cyaha kibahama cyo gukorana n’iyo mitwe rutegeka ko bahita barekurwa, abandi 15 ruhahamya icyaha kimwe bakatirwa igifungo cy’imyaka itanu.
Umuyoboro wifuje kumenya uko umuryango w’abayislamu mu Rwanda uvuga kuri iki cyemezo cy’urukiko uganira na na Mufti wungirije Sheikh Nshimiyimana Saleh atangaza ko nka RMC bashimishijwe no kuba abakekwaho ibyaha babaye abere.
“burya kuba uhagaririye ikintu, abantu bakaregwa y’uko bitwaje icyo kintu uhagarariye bagakora ibyaha bikaza kugaragara ko babaye abere, nubwo harimo abahamwe n’ibyaha, ariko igishimishije ni uko abenshi muri bo ari abere”
Sheikh Saleh kandi yavuze ko uretse kuba benshi muri bo baragizwe abere banishimiye ko muri bo byumihariko harimo abasheikh nabo agizwe abere ku byaha byose baregwaga
“icyaha iyo kiza guhama n’abitwa ko ari abasheikh byari kutubera bibi kurushaho, kuba abitwa abasheikh byumwihariko batarahamwe na kiriya cyaha twebwe dufite uko twabyakiriye”
Uyu muyobozi w’abayislamu avuga ko icyasha cyari kiri ku bayislam byumwihariko abasheikh cyarabavuyeho cyo kuba umuryango w’abayislam mu Rwanda uyoboye n’abasheikh, kuvugwamo bamwe muri bo baregwa ibyaha cy’iterabwoba
nkuko bitangazwa na mufti w’u Rwanda wungirije, umuryango w’abayislam urimo urateganya guhamagara abayislamu bose bagizwe abere kugira ngo bagirane ibiganiro
“turacyabiganiraho na nyakubahwa mufti, ntiturabifatira umwanzuro, ariko uko bizagenda kose hari ikizakorwa”
Mu bayislamu 40 baregwaga gukorana n’imitwe y’iterabwoba, 25 bagizwe abere ku byaha byose baregwaga bifitanye isano n’icyaha cy’iterabwoba muri bo kandi 3 bahamijwe ibyaha bidafite aho bihuriye n’iterabwoba igihano cy’amezi 6 yahuye n’imyaka itatu bari bamaze muri gereza.
Mu bafungwe kandi harimo abasheikh babiri baregwaga ibi byaba aribo sheikh Ali Ndabishoboye ndetse na Sheikh Yassin Habimana bagizwe abere ku byaha byose buri umwe yaregwaga.
Al-hamdu lillahi rabbil ‘alamin