Lt General Awab Ibn Auf, Umuyobozi w’akanama ka gisirikare gaherutse kweguza perezida Omar al Bashir yatangaje ko yeguye nyuma y’umunsi umwe gusa, ariwe uhawe inshingano nako kanama ko kuyoboa igihugu cya Sudan mu gihe cy’inzibacyuho.
Bbc dukesha iyi nkuru iravuga ko iki cyemezo cya minisitiri w’ingabo akaa yari na visi perezida cyatangajwe kuri televiziyo ya leta ya Sudan, ndetse asimburwa na Lt Gen Abdel Fattah Abdelrahman Burhan.
Ibi bije bikurikira imyigaragabyo y’abaturage yakomeje mu mihanda hose muri Khartoum bavuga ko abakuyeho bashir ari inshuti ze zakadasohoka.
Igisirikare cyari cyatangaje ko kizatanga ubutegetsi mu gihe cy’imyaka ibiri binyuze mu matora.
Bashir yakuwe ku butegetsi ku ngufu nyuma y’amezi 4 abaturage bamusaba kwegura, imyigaragabyo yasembuwe n’izamuka ry’ibiciro cyan cyane umugati.Muri iyi myigaragabyo ikaba yaraguyemo abantu 38.
Abaturage ejo kuwa kane banze gushyira mu bikorwa ibihe bidasanzwe, batangaza ko bakomeza gukora imyigaragabyo
Lt General Awab ibn Auf yafatwaga nkushobora gusimbura Omar al Bashir,ariko nawe aregwa uruhare mu bwicanyi bwabereye Darfour aho yafatanyije n’abajanjawidi kwica ibiturage byo muri Darifuru y’amajyaruguru
Ibn Auf niwe wari ushinzwe iperereza ubwo havukaga ikibazo mu ntara ya Darfour mu mwaka 2000 ndetse leta zunze ubumwe z’amerika zimufatira ibihano mu mwaka 2007.
Abayoboye imyigaragabyo batangaje ko bishimiye iyegura rya Ibn Auf, kandi ikaba itsinzi ku bigaragabya, kuko bifuza ko ubutegetsi buhabwa abaturage.
Lt Gen Burhan wahise agenwa n’akanama ka gisirikare nawe ni umwe mu basirikare bakuru, cyakora ibiro ntaramakru by’abanyamerika Association Press bivuga ko ari umwe mu bajenerali batavugwa mu bikorwa bibi nk’ibyabandi basirikare. Nawe yamaze gutangaza ko agiye kuganira n’abigaragabya kugira ngo amenye ibyifuzo byabo.
BASHIRI yari yarigize akaraha kajyahe