Abayislamukazi bo mu karere ka Rubavu bibumbiye mu murwango nyarwanda wita ku miryango Organisation femmes pour Familles OFF-Wisigara mu magambo ahinnye uvuga ko wiyemeje gufasha Leta mu kwita ku bibazo byugarije umuryango nyarwanda bikagira ingaruka ku mugore n’umwana, harimo n’igwingira ryabo.
Bimwe mu bibazo uyu muryango witaho harimo gushakira abatishoboye uburyo bwo kwivuza,kwita ku isuku n’isukura, guteza imbere imibereho myiza n’ubukungu no kunoza imirire mu muryango.
Uyu muryango watangiye mu mwaka 2017, uvuga ko wagiye ukora ibikorwa bitandukanye birimo gutekera abarwayi badafite ubushobozi cyangwa badafite ubitaho wa hafi ndetse no gutanga ubwisungane mu kwivuza mu miryango ikennye cyane.
Kuri uyu wa gatandatu, ubwo bari mu gikorwa cy’umuganda cyabereye mu murenge wa Nyundo mu karere ka Rubavu, nyuma yawo aba bayislamukazi baboneraho umwanya wo guha abaturage ubwisunane mu kwivuza (Mituel de Sante) ku miryago 208 ituye mu murenge wa nyundo ari naho bawukoreye.
Umuyobozi w’aba bagore bibumbiye mu muryango OFF-Wisigara Kantengwa Henriette yavuze ko muri gahunda bihaye, harimo kurwanya ibyatuma umwana w’umunyarwanda akura nabi abitewe n’imirire mibi ari nayo ikururura igwingira.
Yavuze ko mu karere ka Rubavu hagaragara umubare munini w’abana bagwingiye, ariko ko bazakoresha imbaraga zose kugira ngo uyu mubare ugabanuke, kimwe mu byatuma umuryango nyarwanda ubaho neza.
Abaturage bahawe ubwisungane mu kwivuza bashimiye bidasubirwaho uburyo uyu muryango ubitayeho ukaba ubahaye ubwisungane mu kwivuza, nka kimwe mu bibazo bari bafite bibazaga uburyo bazazibona.
Umwe mu baturage bo muri uyu murenge twaganiriye yagize ati:
“ntabwo nari nizeye kubona Mituweri rwose aba babyeyi banshimiye aho naribwaga, ariko uzi kubaho utagira mituweri, iyo urwaye uravunika yane, rwose nabyishimiye”
Umuyobozi w’Akarere wungirijre Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Murenzi Janvier, yavuze ko hakwiye impinduka mu rwego rwo gufasha imiryango ikennye bikabije, anasaba uyu muryango gufashanya mu gikorwa cyiswe Parrainage aho abagore bateye imbere begera iyi miryango bakanayikurikirana.
Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ubutegetsi w’igihugu ushinzwe amajyambere rusange n’imibereho myiza y’abaturage Sheikh Bahame Hassan yagiriye inama aba bayislamukazi kongera imbaraga mu kurwanya igwingira kandi ko nka ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ibari inyuma
“Nimuhaguruka mugafata umwanya mukegera abaturage, umubare w’abana bagwingiye uzagabanuka ndetse bizashira”
Sheikh Bahawe Hassan yasabye aba bagore kuzafata umwanya bakajya gutekera abana, mu midugudu na banyina babo bana bakaboneraho, kuko u Rwanda nta muntu n’umwe rwifuza gusiga inyuma, ariko bizagerwaho buri wese atanze umusanzu we, igihugu kikamuba hafi.
Uturere 13 nitwo twugarijwe n’imirire mibi mu Rwanda aho igwingira ry’abana riri kuri 38%. muri two 6 tukaba ari utwo mu ntara y’uburengerazuba.
Akarere ka Rubavu gafite imiryango 13 442 iri mu bukene bukabije ari na yo yasabiwe umwihariko kuko isanzwe ifitiwe gahunda n’akarere.
Uretse iki gikorwa cyo kurwanya igwingira ka bana uyu muryango OFF WISIGARA uvuga ko uteganya kunoza isuku n’isukura, aho isuku n’isukura ari kimwe mu byo umugore ahura nabyo mu muryango, bakaba bavuga ko bazakoresha mu kongera ubumenyi n’ubushobozi no kugezwaho ibikoresho mu rweego rwo korohereza umugore kunoza isuku n’isukura.
Bihibindi Nuhu – ushobora kutwandikira kuri bihibindin@gmail.com