Perezida wa Sri Lanka Maithripala Sirisena kuri iki cyumweru yatangaje ko imyenda yambarwa ugahisha mu maso ku bayislam izwi nka Niqab itemewe kubera impamvu z’umutekano w’igihugu. Ibi bibaye nyuma y’igitero cy’iterabwoba cyagabwe kuri Kiriziya ku munsi wa Pasika, kikigabwa na leta ya kislam.
Itangazo ryasohowe na Perezidansi ya Sri Lanka ryavuze ko kubera umutekano w’igihugu nta muntu numwe wemerewe guhisha uburanga bwe mu rwego rwo kumumenya neza.
chanelnewsasia ivuga ko iki cyemezo kikaba cyatangiye gushyirwa mu bikorwa guhera kuri uyu wa mbere, iri tangazo risaba abayobozi b’idini ya Islam guhamagarira abayislamukazi kubaha iryo bwiriza, mu rwego rwo kwanga bashobora kwitiranywe n’abakoze igitero cyishe bantu 253 muri Sri Lanka, hari kuri Pasika.
Sri Lanka ni igihugu gituwe n’abantu barenga miliyoni 21, benshi muri bo bakaba ari aba Budhiste, Abayislam bakaba ari 10% by’abaturage bose.
Abenshi mu bayislam b’abanyasirianka bakaba bari bafite ubwingenge bwo gukora ibyo bashaka ariko bake muri bo na none bakaba ari abagore bambara Niqab umwambaro uhisha uburanga bwabo.