Home Amakuru Ubutumwa bwa Ijuma, mbere y’igisibo cya Ramadhan

Ubutumwa bwa Ijuma, mbere y’igisibo cya Ramadhan

1005
0

Nkuko bisanzwe biba buri mwaka, iyo ukwezi kwa Ramadhan abayislam bamara bari mu gisibo cyo kutarya no kunywa ku manywa hatangwa inyigisho ku bayislam zo kubibutsa ibyiza by’uko kwezi.

Abasheikh batandukanye hirya no hino mu misigiti yo mu Rwanda batanga ubutumwa ku bayislam babifuriza igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan ndetse banabashishikariza kuzacyungukamo.

Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim niwe wayoboye isengesho ryo kuwa gatanu (IJUMA) aho yari ku musigiti uri muri Rwezamenyo ahazwi nka Majengo, aho yasabye abayislam kuzagira igisibo cyiza no kuzarangwa n’ibikorwa by’impuhwe n’urukundo byose bigamije kugandukira Imana.

Ku musigiti uri mu mujyi rwagati, wo inyigisho zatanzwe na Sheikh Mussa Sindayigaya ushinzwe igenamigambi muri RMC nawe wagarutse ku gisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan abayislam bagiye kwinjiramo abibutsa ko ari igihe cyiza Imana yahaye abayislam kongera kurangwa n’ibikorwa byiza.

Uyobora abasheikh bo mu Rwanda, Sheikh Nzanahayo Qasim we inyigisho zo kuwa gatanu yazitangiye ku musigiti uri ku Gasaru, aho nawe yagarutse ku buryo abayislam bagomba kwakira igisibo, ndetse anabasaba kucyitwaramo neza, bakomeza kugandukira Imana, ukaba umwanya wo kuyisaba no kuyitakambira.

Ubutumwa ku marushanwa ya Qoran ateganijwe

Muri izi nyigisho kandi,Abayislam cyane cyane abakoreye isengesho mu mujyi wa Kigali, babwiwe ko umuryango w’abayislam mu Rwanda uri gutegura irushanwa rya Qoran rizatumirwamo ibihugu 25, rikabera muri Kigali Convention center.

Uyobora abasheikh mu Rwanda Sheikh Nzanahayo Qasim, ari ku musigiti wo ku Gasharu  yagaragaje ko RMC yatumiye abantu bari hagati y’5000 n’8000 nyamara bisanzwe bizwi ko iyi nyubako ihenze kurusha izindi mu Rwanda isanzwe yakira abantu 2600.

Iki gikorwa cy’amarushanwa ya Qoran, RMC ikaba itaratangaza amatariki kizaberaho ariko ikavuga ko iri kugitegura.

Bihibindi Nuhu ( email: bihibindin@gmail.com)

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here