Home Amakuru Guverineri Gatabazi yasezeranyije abayislam kudahungabanywa

Guverineri Gatabazi yasezeranyije abayislam kudahungabanywa

1245
1

Mu gikorwa cyo gusangira ifutari hagati y’abayislam bo mu ntara y’amajyaruguru n’abandi bayobozi batandukanye cyabereye mu mujyi wa Musanze,Guverineri w’intara y’amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yashimiye uruhare rw’abayislam mu kubungabunga umutekano, isuku ndetse no kugira igihe cyo kwisuzuma ku bikorwa byabo bakabikorera mu gisibo.

Gusangira ifutari ni igikorwa kiri kubera hirya no hino mu ntara aho cyatangiriye mu mujyi wa Kigali.mu mujyi wa Musanze ho abayislam baho bari batumiye Guverineri w’intara y’amajyaruguru aho mu ijambo rye yashimiye cyane abayislam bamaze iminsi 21 bari mu gisibo, anabashimira uruhare rw’abo mu kubungabunga umutekano ndetse n’isuku isanzwe iranga abayislam, ikaba inagaragara no mu mujyi wa Musanze.

Guverineri Gatabazi yagarutse ku gisibo aho yavuze ko mu gihe cy’igisibo ari igihe abayislam basubira inyuma bakongera kwiyegereza Imana cyane kandinko Imana idakunda abantu barangwa n’ibikorwa bibi we yise iby’umwijima.

Yagize ati: “Mwavuze ko mukora ibikorwa byo kwiyegereza Imana,Imana ntikunda ibikorwa bijyana n’umwijima, Imana ijyana n’ibikorwa by’urumuri aho ukora uyishimisha ikazakugororera”

Yavuze ko abantu bacumura kenshi ku buryo abantu bacumura batanabivuze cayngwa se babigambiriye ariko ko Imana yo ireba mu mitima, bityo kugira umwanya wo gusubira inyuma abantu bakongera gutekereza aba ari ibintu byiza kuko isi idusaba byinshi kandi mu gito.

Yabivuze muri aya magambo: “igihe dufite kuri iyi si ni kigufi, ariko dufite inshingano zo gutunganya isi kurusha uko twayisanze, rero igihe cyo kwiyiriza, ugatekereza, ugasangira n’abadafite ibyo bafite ukabona umwanya wo gusaba imbabazi, ni ikintu gikomeye cyane haba imbere yImana ndetse n’igihugu”

Uyu muyobozi w’intara yagarutse ku mateka yaranze abayislam aho bagiye banyura mu bihe bikomeye birimo guhungabanywa no kubuzwa amahwemo, abizeza ko bazakomeza gukorana neza mu mikorere basanzwe bafitanye irimo nko kuba bari mu bantu baza ku isonga mu kubungabunga umutekano n’isuku ndetse abasezeranya ko nta muntu numwe uzabahutazwa.

“nta mpamvu n’imwe n’imwe yo kuba uriho uri ku isi Imana yarakuremye ukaba utanezerewe, icyakubuza umunezero cyose, dufatanye tukirwanye, ahasigaye duteze imbere igihugu cyacu”

Mu ijambo rya Mufti w’u Rwanda wungirije sheikh Nshimiyimana Saleh yasabye abayislam muri rusange kuba hamwe n’ubuyobozi bw’igihugu bwita ku banyarwanda bose nta numwe usigaye inyuma, aboneraho gusaba ubuyobozi bw’intara kutazagira urugendo na rumwe basigamo abayislam inyuma.

“dushyigikiye ubuyobozi bw’igihugu ndetse kugeza ku mukuru w’umudugudu, kandi turabizeza neza ko tuzakomeza kugendana, rwose ntumuzadusige inyuma, uko mutera intambwe tuzagendana”

Mufti w’u Rwanda wungirije Sh Saleh Nshyimiyimana

Mayor w’akarere ka Musanze nawe wari muri iki gikorwa cy’umusangiro hagati y’abayislam n’izindi nzego yagaragaje ko akarere ka Musanze kishimira kuba gatuwe n’abayislam kuko hari byinshi babafasha mu mikorere n’imikoraniye ya buri munsi.

Imam w’intara y’amajyaruguru Sheikh Ismail Seif Mudathir yatangarije umuyoboro 0ko uyu musangira w’ifutari mu ntara y’amajyaruguru iri mu rwego rwo gukomeza gusabana no gusangira bigamije amahoro n’ubumwe hagati y’abayislam n’abatari bo.

Abayislam basangiye ifunguro

Uku kusangira kujye gukurikira ukwabereye i Kigali mu mahema manini ari muri Camp Kigali, aho ndetse ubuyobozi bw’umuryango w’abayislam mu Rwanda watangaje ko ari igikorwa kizabera mu ntara zose z’igihugu, uretse amajyaruguru, abayislam bo mu ntara y’amajyepfo nabo kuri uyu wa gatandatu nabo bakoze ubusabane.

Uretse kuba iki gikorwa cyo gusangira ifutari cyiswe “special iftar” cyabereye mu mujyi wa Musanze,kigatumirwamo guverineri w’intara cyari cyanitabiriwe n’izindi nzego zikorana bya hafi n’abayislam nk’ingabo na Polisi y’igihugu ndetse n’andi madini n’amatorero.

Imam w’intara y’amajyaruguru Sh Ismail seif Mudathir
Abayislam b’ i Musanze bishimiye gusangirira hamwe

Bihibindi Nuhu

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here