Home Amakuru “Igihugu Imana yaduhaye niwo murage wacu” Guv Mufulukye

“Igihugu Imana yaduhaye niwo murage wacu” Guv Mufulukye

1013
0

Ubuyobozi bw’umuryango w’abayislamu mu Rwanda mu ntara y’iburasirazuba bwifatanyije n’abayislam bo mu ntara y’iburasirazuba n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu gikorwa cy’ubusabane kiswe Special Iftal, ni igikorwa cyabereye ku musigiti mukuru wa Rwamagana.

Sheikh Kamanzi Djumaine ni Imam w’intara y’iburasirazuba yavuze ko muri uku kwezi kwa Ramadhan 2019, Abayisilamu bo mu turere tw’intara y’Iburasirazuba baranzwe no gusiba basabira abasilamu bagenzi babo ndetse n’abatari abasilamu.

Yakomeje agira ati: “twateguye iki gikorwa kugirango twimakaze umuco wo gusabana no gusangira nk’uko twabyigishijwe n’Intumwa y’Imana Muhammad (Imana imuhe amahoro n’Imigisha) ibi bidufasha kurushaho kuba abayislam beza babereye u Rwanda, mu bihe byashize, Abayisilamu twanyuze mu bihe bibi by’amacakubiri no kutumvikana hagati yacu, hacikamo ibice, ariko ubu nta kibazo gihari.”

Abayislam biteguye gusiburuka

Abayislam bo mu karere ka Rwamagana bishimira ko ubu hari intambwe bateye haba mu bumenyi ndetse banashima Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yabahaye agaciro nkuko byemezwa na Nyiringabo Hamduni, yagize ati
“mbere ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 muri aka gace kacu bari barise uswahilini twari dufite abayislam 2 gusa barangije amashuri yisumbuye asanzwe, ariko ubu nta rugo na rumwe wajyamo ngo ntusangemo umwana warangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza ibi tubishimira leta yacu”

Iyi ntambwe yatewe n’abayislamu mu Rwanda bakarenga umurongo wo guhezwa nabo bakiyumva nka ba nyiri igihugu nabyo ngo bifite ikiguzi nkuko byavuzwwe na Sheikh Segisekure Ibrahim Qadhwi (ushinzwe ubutabera mu muryango w’abayislamu mu Rwanda) wari uhagarariye Mufti w’u Rwanda.

“itegeko ritegeka abayislam gusiba mu kwezi gutagatifu kwa Ramadhan wenda twakuramo kugandukira Imana, gusabana rero gukundana kubahana no kuba bamwe, ibyo byose bivuze kugandukira Imana, kuba turi bamwe kuba turi aha ni uko dufite umutekano, ibi bijyana n’uko dushimira ubuyobozi bwa leta aha turi mu Rwanda kuko nta mutekano, abayislam ntabwo babasha gukora gahunda zabo nkuko bigomba”

Sheikh Segisekure Ibrahim,Qadhwi w’u Rwanda

Guverineri Mufulukye Fred we yemeza ko abayisilamu bo muri iyi ntara y’iburasirazuba bagira uruhare rufatika mu iterambere ry’igihugu n’iyi ntara by’umwihariko, ibi bigashingira ku bufatanye bugaragarira mu madini yose n’inzego za leta aho yatanze urugero mu bihe byashize ubwo hafungwaga insengero n’imisigiti bitujuje ibisabwa ngo abayislamu babaye aba mbere kubyumva ndetse banihutira kuzuza ibyasabwaga kugira ngo basengere ahantu heza.

Guverineri Mufulukye Fred yifatanyije n’abayislam

Guverineri Mufulukye yakomeje agira ati:
“njyewe ndi umukristu ariko mbere yo kuba umukirisitu cyangwa umuyisilamu turi abanyarwanda, ikintu kiduhuje ni u Rwanda umuntu ashobora kuvuga ati mvuye mu bukristu cyangwa ubuyislamu ariko ntibyamworohera kuvuga ngo ubunyarwanda ndaburetse kuba turi abanyarwanda dufite igihugu cyacu niwo murage twese Imana yaduhaye niyo mpamvu icyo gihugu tugomba kwiga kukibamo mu ituze no mu mahoro kandi twese tukagikiriramo”

Mu ntara y’iburasirazuba habarurwa imisigiti 214 iri mu turere twose uko ari 7 tugize intara y’iburasirazuba, niyo ntara ifite imisigiti myinshi mu Rwanda.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here